RUHAGOYACU.com

Amakipe 8 yo mu cyiciro cya kabiri ahatanira gusimbura AS Muhanga na Rwamagana City mu cya mbere, yamenyekanye

Amakipe 8 yo mu cyiciro cya kabiri yabashije kurenga amatsinda, akagera muri ¼, yaraye amanyekanye nyuma y’imikino y’umunsi wa 22 wa shampiyona y’iki cyiciro yabaye kuri uyu wa Gatatu twasoje.

Imikino ya ¼, ikaba iteganyijwe kuri iki Cyumweru, aho amakipe 4 ya mbere muri buri tsinda, irya mbere n’irya kabiri, ariyo yakomeje.

Amakipe yo mu itsinda rya mbere azakina ¼, harimo; Vision FC ifite amanota 41 ku mwanya wa mbere, ndetse na Vison JN, United Stars na Sorwathe FC, zose zifite amanota 38, ariko zigatandukanywa n’umubare w’ibitego zizigamye.

Mu itsinda B, amakipe yabashije kugera muri ¼, ni: Pepiniere FC ifite 48, Etoile de l’Est ifite 47, Interforce FC ifite 44 ariko nayo ikaba irusha ibitego Kirehe FC ya kane banganya amanota (29 na 17 uko zikurikirana).

Iyi mikino ya ¼, hazabamo umukino ubanza n’uwo kwishyura, aho ikipe zizatsinda zizakina muri ½, naho izizagera ku mukino wa nyuma, zizabona amahirwe yo gusimbura AS Muhanga na Rwamagana City FC mu cyiciro cya mbere, mu mwaka utaha w’imikino 2016/17.

Uko umunsi wa 22 wagenze mu cyciciro cya kabiri kuri uyu wa Gatatu

Itsinda A

  • Intare FC 2-3 Sorwathe FC
  • Vision JN 3-0 Gitikinyoni FC
  • Vision FC 1-2 La Jeunesse FC
  • Hope FC 0-1 United Stars
  • Esperance SK 3-0 Gasabo United FC

Itsinda B

  • Nyagatare FC 1-0 Isonga FC
  • Miroplast FC 3-0 Aspor FC
  • Rugende Training Center 1-1 Interforce FC
  • Pepiniere FC 2-1 Kirehe FC
  • SEC Fc 1-3 Akagera FC
  • Heroes FC 1-1 Etoile de l’ Est FC

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Sting Paps

    Kuya 23-04-2017 saa 14:30'

    Ko mperuka AS MUHANGA iri gukina mu cyiciro cya 2,
    Aho aya makuru ari updated?

  2. Schadrack

    Kuya 23-07-2016 saa 14:56'

    Ndigusenga cyane ngo Imana izafashe ikipe yacu ya Sorwathe ngo izazamuke mukiciro cyambere kuko ubushobozi bwo turabufite kandi tukunda numupira wamaguru harabafana benshi cyane!!!!!!!!!!!!!!!!! nizamuke zize tuzibatize izokipe zigizubukombe ngo niza APR mubabwire ngo twaje batwitege!!!!!!!!!!!!!!!!!

  3. musesenguzi

    Kuya 21-07-2016 saa 05:57'

    nizize zibatizwe, ntizizi se ibyo zakorewe mu gikombe cy’amahoro.
    Ibi bintu binateguwe nabi: None se isoko ryo kugura abakinnyi rifungurwa gute amakipe yo mu cyiciro cya mbere agikina champion???
    None izizazamuka zizakura he abakinnyi bo kuzifasha gukina mu cyiciro cya mbere baramaze gusinyira amakipe yo mukiciro cya mbere????
    Hari impinduka zikwiye kubaho muri FERWAFA!!!!!!!

  4. Tj

    Kuya 21-07-2016 saa 04:29'

    Ndabona kirehe na sorwate arizo zifite ubushobozi bwokuzamuka

  5. Amani

    Kuya 21-07-2016 saa 04:26'

    umukinnyi,uhembwamenshimurichampionyurwandaninde?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru