RUHAGOYACU.com

Amatora ya Ferwafa yatumye imikino y’icyiciro cya kabiri yigizwa inyuma

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryamaze kwandikira amakipe agize icyiciro cya kabiri, ribamenyesha impinduka ku mikino y’umunsi wa munani wa shampiyona yari iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru, aho yimuriwe mu ntangiriro z’umwaka utaha kubera amatora y’umuyobozi wa Ferwafa azaba kuwa Gatandatu.

Ibaruwa Ferwafa yandikiye abayobozi b’amakipe yose yo mu cyiciro cya kabiri iragira iti:” Kubera inama y’inteko rusange ya FERWAFA iteganyijwe kuwa Gatandatu tariki ya 30/12/2017, turabamenyesha ko imikino ya shampiyona y’icyiciro cya kabiri (D2) ku munsi wayo wa munani yari iteganyijwe tariki ya 30 n’iya 31/12/2017 yimuriwe tariki ya 10/01/2018.”

Ibaruwa ya Ferwafa yimura imikino yari iteganyijwe mu mpera z'icyumweruIbaruwa ya Ferwafa yimura imikino yari iteganyijwe mu mpera z’icyumweru

Muri iyi nama y’inteko rusange izaba kuwa Gatandatu, niho hazatorerwamo umuyobozi wa Ferwafa mu myaka ine iri mbere (2018-2022) hagati y’abakandida babiri biyamamariza uyu mwanya; Nzamwita Vincent De Gaulle na Rwemalika Felicite.

Amakipe yo mu cyiciro cya kabiri niyo afite ubwiganze bw’Amajwi y’abanyamuryango ba Feerwafa batora (23/52) kurusha ibindi byiciro byose bitora ndetse abakandida bombi batanzwe n’amakipe yo muri iki cyiciro.

Madame Rwemalika na De Gaulle bahanganye mu matora bose batanzwe n'amakipe yo mu cyiciro cya kabiri nk'abakandidaMadame Rwemalika na De Gaulle bahanganye mu matora bose batanzwe n’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri nk’abakandida

Nyuma y’imikino y’umunsi wa karindwi wa shammpiyona y’icyiciro cya kabiri yabaye mu mpera z’icyumweri gishize, Pepiniere FC iyoboye itsinda A n’amanota 14 mu gihe Intare FC bayobotse itsinda B n’amanota 15.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru