RUHAGOYACU.com

AS Muhanga irakira Bugesera, Rwamagana ihure na Sorwathe muri 1/2

Amakipe ya Bugesera, Sorwathe, As Muhanga na Rwamagana yari aherereye mu itsinda rya kabiri (Itsinda B) rya shampiyona y’icyicro cya kabiri cy’uyu mwaka, yose yabonye itike yo gukina imikino ya ½ kirangiza ku cyumweru gishize, aratangira guhura kuri uyu wa gatatu, tariki 08/07/2015.

Amakipe yose arahatanira kugera ku mukino wa nyuma, aho amakipe azabasha kuhagera azabona itike yo gukina mu cyiciro cya mbere mu mwaka utaha w’imikino 2015/2016, asimbuye ikipe ya Etincelles n’Isonga zasoje mu myanya ibiri ya nyuma muri shampiyona y’icyiciro cya mbere uyu mwaka.

Imikino Ibanza

Kuwa Gatatu, 08/07/2015

  • AS Muhanga vs Bugesera Fc (Stade Muhanga, 14.30)
  • Rwamagana Fc vs Sorwathe Fc (Rwamagana, 14.30)

Imikino yo Kwishyura

kuwa Gatandatu, 11/07/2015

  • Bugesera Fc vs AS Muhanga (Eto Nyamata, 14.30)
  • Sorwathe Fc vs Rwamagana Fc (Kinihira, 14.30)

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru