RUHAGOYACU.com

AS Muhanga, Rwamagana, Isonga na Miroplast zizeye gukina 1/4 muri shampiyona

Imikino ya shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Rwanda iragenda igana ku musozo, aho umunsi wa 20 wayo wabaye mu mpera z’iki cyumweru, wasize amakipe atandukanye yizeye kuzamuka mu matsinda, akagera muri 1/4.

Shampiyona y’icyiciro cya kabiri yakomeje kuwa Gatandatu no ku Cyumweru, yasize amakipe arimo: AS Muhanga, Rwamagana City na Heroes yitwaye neza.

Uko amakipe yatsindanye mu itsinda A

Ku Cyumweru, tariki 30 Mata 2017

  • Rwamagana City 3-0 UR Fc
  • Aspor Fc 3-0 Hope Fc
  • Nyagatare FC vs Vision FC (Umukino warasubitswe)
  • AS Muhanga 4-0 Sorwathe FC
  • Akagera Fc 2-3 Gitikinyoni
  • Vision JN (Yararuhutse)

AS Muhanga ikaba ikomeje kuyobora n’amanota 44 mu mikino 18 imaze gukina,i kurikiwe na Rwamagana City n’amanota 41 mu mikino 19. Aya makipe yombi akaba yizeye kuza muri ane ya mbere muri iri tsinda, akazamuka muri 1/4 mu gihe hasigaye imikino ibiri ya shampiyona n’ibirarane.

Uko itsinda A rihagaze:

UKo amakipe yatsindanye mu itsinda B

Kuwa Gatandatu, tariki 29 Mata 2017

  • Etoile de L’Est Fc 0-0 Miroplast Fc

Ku Cyumweru, tariki 30 Mata 2017

  • Gasabo United 4-2 Esperance SK
  • SEC (Yararuhutse)
  • La Jeunesse 4-2 Intare FC
  • Heroes Fc 3-1 United Stars

Kuwa Mbere tariki ya 1 Gicurasi 2017

  • Isonga Fc vs Rugende FC (Ferwafa, 15h30)

Uko itsinda B rihagaze:

Isonga FC ya mbere n’amanota 40 ndetse na Miroplast iyigwa mu ntege n’amanota 39, ni yo makipe kugeza ubu bigaragara ko yamaze kwizera kurenga itsinda akazakina 1/4.

Kuri gahunda biteganyijwe ko imikino yo mu matsinda izasozwa tariki ya 20 uku kwezi kwa gatanu, imikino ya 1/4 ikaba tariki ya 28/05 n’iya 03/06 mu gihe 1/2 kizakinwa ku ya 10 n’iya 17 Kamena mbere y’uko umukino uba tariki ya 24 Kamena 2017.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. knc

    Kuya 2-05-2017 saa 17:34'

    si ukuza kumera nka za gicumbi se hari icyindi Ziza gukora !??.

  2. Musesenguzi

    Kuya 1-05-2017 saa 11:52'

    Ndabona Isonga na Rwamagana arizo zigiye kugaruka.
    Uretse ko na Muhanga iri hafi aho kandi.ifite n’ikibuga gipfa ubusa


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru