RUHAGOYACU.com

AS Muhanga, Rwamagana na Miroplast zikomeje kwitwara neza muri shampiyona

Amakipe ya AS Muhanga na Rwamagana City yamanutse mu cyiciro cya kabiri nyuma yo gusoza mu myanya ibiri ya nyuma ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mwaka ushize w’imikino, akomeje kwitwara neza mu cyiciro cya kabiri.

Mu mikino ya shampiyona y’icyiciro cya kabiri igeze ku munsi wayo wa 15, Rwamagana City yabashije kwitwara neza ku kibuga cya Vision Jeunesse Nouvelle, ihakura intsinzi y’ibitego 2-0.

Mu gihe Rwamagana City yitwaraga neza, na AS Muhanga bahanganye mu itsinda rya mbere yitwaraga neza, aho yaje gutsinda Akagera FC ibitego 2-0 byombi byatsinzwe na Habimana Yves, bifasha iyi kipey’i Muhanga gukomeza kuyobora itsinda A n’amanota 31, inota rimwe inyuma ya Rwamagana City.

Habimana Yves watsinze ibi bitego byombi ndetse na Bigiraneza Rachid bakaba bakomeje guheka ikipe ya AS Muhanga itozwa na Abdou Mbarushimana, aho hagati yabo bamaze kuyitsindira ibitego 25 (15 bya Yves n’ibitego 10 kuri Rachid).

AS Muhanga ibifashijwemo na Yves na Rachid ikomeje kwitwara neza mu cyiciro cya kabiriAS Muhanga ibifashijwemo na Yves na Rachid ikomeje kwitwara neza mu cyiciro cya kabiri

Umunsi wa 15 wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri:

Itsinda A

Kuwa Gatandatu:

  • Hope 1-0 UR FC

Ku Cyumweru, tariki 19 Werurwe 2017

  • Gitikinyoni 2-1 Vision Fc
  • Aspor Fc 6-0 Nyagatare Fc
  • Vision JN 0-2 Rwamagana City
  • Akagera 0-2 AS Muhanga
  • Sorwathe Fc (Yararuhutse)

Uko amakipe akurikirana mu itsinda AUko amakipe akurikirana mu itsinda A

Itsinda B

Kuwa Gatandatu, 18/03/2017

  • Etoile d l’Est 1-1 Heroes

Ku Cyumweru, 19/03/2017

  • Gasabo United 1-2 Miroplast Fc
  • Isonga Fc 2-2 Intare Fc
  • United Stars 1-1 Rugende
  • La Jeunesse (Yaruhutse)
  • Sec Fc 0-1 Esperance Fc

Miroplast iyoboye itsinda rya kabiri n’amanota 32, amanota ane imbere y’Isonga FC ya kabiri na 28 mu gihe Heroes ifite 26 ku mwanya wa gatatu.

Uko amakipe akurikirana mu itsinda BUko amakipe akurikirana mu itsinda B

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. sibomana

    Kuya 30-03-2017 saa 09:22'

    villa ndagushyigikiye gerageza uzamuke unganye namugenzi wawe

  2. Gogo

    Kuya 23-03-2017 saa 06:25'

    Wawoo keep it up Bro habiri komeza utere imbere God bless you


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru