RUHAGOYACU.com

Breaking News: Rwamagana City yatewe mpaga, Miroplast izamuka mu cyiciro cya mbere

Ikipe ya Rwamagana City yatewe mpaga mu mukino ubanza wa ½ cy’irangiza muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri, maze Miroplast FC ihita izamurwa mu cyiciro cya mbere.

Ni nyuma y’inama ya Komite nyobozi ya FERWAFA yateranye kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Kamena, ari na yo yafashe umwanzuro wo gutera mpaga ikipe ya Rwamagana City, izira ko yakinishije umukinnyi utari wemerewe gukina.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko Rwamagana City mu mukino ubanza wa ½ kimwe n’indi mikino yawubanjirije, yakinishije umukinnyi witwa Micomyiza Pie utemerewe gukina shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

Micomyiza Pie yakinnye umukino ubanza wa ½ ariko ntiyakinnye uwo kwishyuraMicomyiza Pie yakinnye umukino ubanza wa ½ ariko ntiyakinnye uwo kwishyura

Ubwo shampiyona yajyaga gutangira Micomyiza Pie yashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi ba Rwamagana City ndetse anahabwa ikarita imwemerera gukina, ariko nyuma iyo kipe iza kumukura ku rutonde rw’abakinnyi bayo imusimbuza undi, ariko uwo mukinnyi ntiyamburwa ikarita yari yahawe.

Bivugwa ko ayo makuru yatanzwe na Niyibizi Suleyman wahoze ari umutoza w’ikipe ya Rwamagana City, ari na yo mpamvu Miroplast FC yahise itanga ikirego nyuma yo kunganya n’iyo kipe ibitego 2-2 mu mukino ubanza wa ½ muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

Miroplast FC yari yatsinzwe igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura, mu gihe umukino ubanza yari yanganyije ibitego 2-2, ariko kubera mpaga, ubwo yawutsinze ibitego 3-0Miroplast FC yari yatsinzwe igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura, mu gihe umukino ubanza yari yanganyije ibitego 2-2, ariko kubera mpaga, ubwo yawutsinze ibitego 3-0

Akanama gashinzwe imyitwarire muri FERWAFA kakiriye ikirego cya Miroplast FC karagisuzuma basanga gifite ishingiro, ariko ntikahita kagifataho umwanzuro ahubwo gishyikirizwa Komisiyo ishinzwe amarushanwa.

Iyi Komisiyo na yo ntiyashoboye gufata umwanzuro ukwiye, maze icyo kirego gishyikirizwa Komite Nyobozi ya FERWAFA, maze iterana kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Kamena, yemeza ko Rwamagana City iterwa mpaga muri uwo mukino Micomyiza yakinnye.

Miroplast FC izamukanye na Isonga FC, zijya gusimbura Kiyovu Sports na Pepiniere FCMiroplast FC izamukanye na Isonga FC, zijya gusimbura Kiyovu Sports na Pepiniere FC

Izindi nkuru

lass Kuya 19-06-2017 saa 23:23'

uwomuntu) ## aravuga ukuri mbarahiye ko miloplaste itazakina icyiciro cya 1 izahita ivuga ko
itabishoboye iharire Kiyovu sport kandi ayo ni amakuru ava ahantu hizewe ibi muzibuke ko lass yabivuze na mpaga nayimenye keraaaaa ubwo nanjye muraje muntuke

Sebastien Kuya 19-06-2017 saa 20:50'

mes chers amis sportifs ,vraiment on ne sait pas si on est dans les sports ou dans les chantages comment expliquer que l’affaire judiciaire du président du Rayon Sport vient dans d’article du sport ? c’est très domage peut être c’est une façon de montrer au gents que ce responsable de l’équipe Rayon Sport est malhonnête en tout cas soyons des sportifs pas des juges en plus si nous voulons que notre sport va de l’avant il faut que nous ivitons les sentiments ...merci c’était seulement un conseil en tant que sportif

Ngabonziza j.paul Kuya 19-06-2017 saa 16:26'

Wowe wiyanditseho #### ubwo ibyubuvuze nibiki ibintu biracamukuri ukavuga gutya nonese bareke kuyitera mpaga nonese Amavubi yo yatewempaga bitagenze gutya biragaragara ko wowe urafana ariko ntujyubaza amategeko uzambabarire ujyekwiga amategeko ya ruhago ferwafa izayaguhera Ubuntu ntukongere nibibi

Jimmy jozzo Kuya 19-06-2017 saa 14:47'

nubundi rwamagana yagombaga gusigara kuko yakinishije umukinnyi izinezako abujijwe kubera kugira ubwoba bwa mironko kuko nubundi yari yayitinye nireke miroplast FC kdbsa ibyo bakoreye nibiriya

-####- Kuya 19-06-2017 saa 14:21'

imiyoborere yumu pirawamagu murwanda irananiwe minisiteri ikwiyekwicara igaterirange FERWAFA ihereye kuyiyoboye naho murwanda ntamupiruhari nukwi rirwa barya imitsiyareta

mugisha Kuya 19-06-2017 saa 14:17'

rwamagana city iyi se yarije gukora iki? ntibonako mukuru wayo sunrise nayo igeze aharindimika

kaka Kuya 19-06-2017 saa 14:01'

ntakindi


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!