RUHAGOYACU.com

Bugesera FC yegukanye igikombe cya Shampiyona

Ikipe ya Bugesera FC ni yo yegukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda muri uyu mwaka, itsinze Rwamagana City ibitego 2-0 ku mukino wa nyuma wabaye kuri uyu wa gatandatu ku Kicukiro.

Umukino wa nyuma usoza shampiyona y’icyiciro cya kabiri wabereye kuri Stade ya Kicukiro kuri uyu wa gatandatu, ugahuza amakipe 2 yo mu ntara y’Uburasizuba, ku nshuro ya mbere, warangiye ikipe ya Bugesera yegukanye igikombe ku ntsinzi y’ibitego 2-0.

Nzabanita David yatsinze igitego cya mbere cya Bugesera ku munota wa 29 w’igice cya mbere cy’umukino mu gihe ikindi gitego cyabonetse mu gice cya kabiri, gitsinzwe na Ngabo Felix ku munota wa 73.

Ni kunshuro ya mbere, amakipe yo mu Burasirazuba ahuriye ku mukino wa nyumaNi kunshuro ya mbere, amakipe yo mu Burasirazuba ahuriye ku mukino wa nyuma

Bugesera FC y’ umutoza Nsaziyinka Noah ikaba yegukanye iri rushanwa nyuma yaho mu myaka ishize yagarukirahga muri 1/2.

Umwaka ushize yasezerewe na Sunrise nayo yo mu Burasirazuba ku bitego 3-1 mu mikino yombi. Iyi, yaje no kwegukana igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mwaka ushize itsinze Isonga ibitego 2-1.

Intara y’Uburasizuba izahagararirwa n’amakipe atatu mu kiciro cya mbere mu mwaka utaha w’imikino 2015/2016, nyuma yaho aya makipe yombi aje yiyongera kuri Sunrise yasoje shampiyona y’umwaka 2014/15 iri ku mwanya wa 4, imbere ya Rayon Sports yabaye i ya gatanu.

Bugesera yari inyotewe no kugera mu kiciro cya mbereBugesera yari inyotewe no kugera mu kiciro cya mbere

Bugesera FC na Rwamagana City zizasimbura mu kiciro cya mbere Etincelles na Isonga, yasoje shampiyona ari mu myanya ibiri ya nyuma.

Amafoto: Izuba rirashe

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. desire

    Kuya 19-07-2015 saa 23:58'

    Bugesera oyeeeeee
    gusa bayiteho abayobozi nubwo twishimye birakaze

  2. kayumba leodomir

    Kuya 19-07-2015 saa 15:42'

    ibigugu birakanuye wagirango amakipe mato niyo yabaye academic ejo bose bazabagura musubireyo nkuko mwaje.

  3. Vianney Ikibeho

    Kuya 19-07-2015 saa 04:24'

    Mubyukuri Bugese IrakomeyePe Navuye Inyaruguru Njya Kuyifana. Irafite Abasore Bakomeye Cyane. Inyuma,hagati.Imbere.Akarusho Abafana.Beshi Cyanee. Nutarya Urukwavu Yemere Ko Ruzikwiruka. Fn Clab Nyar__bugesera.Fc.

  4. Ndagijimana théoneste

    Kuya 19-07-2015 saa 00:00'

    Iburasirazuba twishimiye icyo gikombe.Bitegure neza icyiciro cya 1.

  5. Chelsea i Rubengera

    Kuya 18-07-2015 saa 14:43'

    Nize irungurukemo ubundi yisubirire mucya 2! Rwamagana City Oyeeeee yo ntago ijya ikoresha inkoko


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru