RUHAGOYACU.com

Bugesera na Rwamagana, zazamutse mu cyiciro cya mbere- Uburasirazuba bugize amakipe 3 mu cyiciro cya mbere

Ikipe 2 zo mu ntara y’Uburasirazuba, Rwamagana City FC na Bugesera FC, zabonye itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere, kuri uyu wa gatandatu, zisezereye ikipe y’akarere ka Muhanga na SORWATHE y’i Kinihira.

Rwamagana FC ni yo yakoze akazi gakomeye cyane, kuko yabashije kujya gutsindira ikipe ya SORWATHE ku kibuga cyayo, ibitego 2-1, nyuma y’uko mu mukino ubanza, amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1, hagati muri iki cyumweru, i Rwamagana.

Rwamagana yabonye igitego mu gice cya mbere cy’umukino, gusa SORWATHE iza kubasha kucyishyura mu gice cya 2, ariko mu minota ya nyuma, ikipe ya Rwamagana, iza kubona igitego cya 2 kuri penaliti, byasabaga SORWATHE kubona ibitego 2 , ngw’ibashe gukomeza, iza kubinanirwa.

Iyi penaliti itavuzweho rumwe n’abari ku kibuga, yanateje impagarara ku kibuga, aho abaturage bakunda ikipe ya SORWATHE, batunvaga uko Rwamagana ihawe penaliti mu minota ya nyuma.

Umukino wa Bugesera na Muhanga, ntabwo warimo guhangana gukomeye, nyuma y'uko Bugesera ibonye igitego kareUmukino wa Bugesera na Muhanga, ntabwo warimo guhangana gukomeye, nyuma y’uko Bugesera ibonye igitego kare

Mu wundi mukino wa 1/2 kirangiza waberaga mu Bugesera, ikipe y’aka karere, yihereranye ikipe ya Muhanga FC, iyitsinda igitego 1-0, cyabonetse mu minota ya mbere y’umukino gitsinzwe na Abedi.

Ni umukino utagoye ikipe ya Bugesera, dore ko nyuma yo gutsinda igitego cya 1, ikipe ya Muhanga yasabwaga ibitego 3 ngw’ibashe gukomeza.

Ku ruhande rw’umutoza wa Bugesera aganira n’abanyamakuru yatangje ko byari bibagoye cyane, kuko bakina nta muntu ubari inyuma.

" Byaratugoye cyane no kubasha kugera kuri uru rwego, kuko tumaze amezi 6 yose tudahembwa ifaranga na 1. Ubuyobozi busa nk’aho bwatereranye ikipe, ubu ni ukubaga tukifasha, nakomeje kwinginga abakinnyi, ariko imbaraga zabo, ni aha zari zigarukiye." Edward Rutayisire, umutoza wa Muhanga.

Umutoza wa Bugesera, avuga ko bamaze amezi 6 badahembwa, ngo byari bigoye ko babasha kuzamukaUmutoza wa Bugesera, avuga ko bamaze amezi 6 badahembwa, ngo byari bigoye ko babasha kuzamuka

Ku ruhande rw’umutoza wa Bugesera, Sanziga Noel akaba yishimiye cyane kuba abashije kuzamura iyi kipe mu cyiciro cya mbere, nyuma y’uko yari yabigezeho mu myaka yashize, ariko iyi kipe yaje kwitwa Umurabyo, ntitinde mu cyiciro cya mbere.

" Birunvikana ibyishimo ni byinshi, iyi kipe kuba mbashije kuyigeza mu cyiciro cya mbere, ni ikintu kinshimishije, kandi urabona ko n’abaturage baje ari benshi cyane." Sanziga Noel, umutoza wa Bugesera.

Umutoza Noel wa BugeseraUmutoza Noel wa Bugesera

" Amasezerano yanjye ararangiye, ariko mbashije kuguma mu ikipe, nta kabuza, nakomereza kuri aba bana b’abanyarwanda, nk’irinda ko ikipe yazana abakinnyi itazashobora guhemba, kuko binateza umwuka mubi."

Umuyobozi w'akarere ka Bugesera, Rwagaju LouisUmuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis wari witabiriye uyu mukino yashimishijwe bikomeye ni uko iyi kipe yitwaye, atangaza ko bazakora ibishoboka byose, ngo bayigire ikipe ikomeye, yahangana n’izo mu cyiciro cya mbere.

Ni umukino wabereye i Bugesera, witabiriwe n’abakunzi benshi b’iyi kipe, barengaga ibihumbi nka 15, bari baje kureba ko iyi kipe yabasha kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Abakunzi ba Bugesera bari baje ari benshi cyaneAbakunzi ba Bugesera bari baje ari benshi cyane

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. django

    Kuya 11-07-2015 saa 15:46'

    Ariko wagiye ubanza ugasoma ibyo wandika ..urabona ibyo wanditse koko..umutoza wa bugesera......

  2. desire

    Kuya 11-07-2015 saa 14:26'

    bugesera yabijoze oyeeeeeeeeeeew!!!!!¡!!!!!!!!!!!!!!!
    gusa dukeneye ikibuga


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru