RUHAGOYACU.com

D2: Mugunga na Lague bafashije Intare FC kunyagira SEC Academy ibitego 11-0

Ibitego bitatu bya Mugunga, bibiri bya Byiringiro Lague wenda kwerekeza muri APR FC n’ibindi byatsinzwe n’abakinnyi batandukanye ni byo Intare FC zatsinze SEC Football Academy, umukino ukaba warangiye ari ibitego 11-0.

Wari umukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona, uyu ukaba wari waragizwe ikirarane bitewe n’iminsi mikuru isoza umwaka, mu itsinda B hakaba hari hateganyijwe imikino 5 irimo uwahuje Intare FC na SEC Football Academy, wabereye ku kibuga cya FERWAFA.

Mugunga yatsinze ibitego 3 baramusimbuzaMugunga yatsinze ibitego 3 baramusimbuza

Byiringiro Lague yari yazengereje ab'inyuma ba SEC FAByiringiro Lague yari yazengereje ab’inyuma ba SEC FA

Uwo mukino ushobora kuba ari wo waciye agahigo k’ikipe yatsinze indi ibitego byinshi mu mukino umwe bwa mbere muri uyu mwaka w’imikino, dore ko ahandi byajyaga biba ari muri shampiyona y’abari n’abategarugori none iyi ikaba itaratangira.

Mugunga, rutahizamu wambara nomero 16 mu ikipe y’Intare FC ni we watsinze ibitego byinshi muri uyu mukino, dore ko ari we washoboye gutsinda bitatu, abandi barimo Byiringiro Lague wifuzwa muri APR FC bakaba bagiye batsinda ibitego bibiri, abandi bagatsinda kimwe kimwe.

Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego 4-0, ibindi bitego 7 bikaba byabonetse mu gice cya kabiri, mu gihe SEC FA yo nta buryo na bumwe yigeze ibona bwashoboraga kuyiviramo igitego.

SEC FA yatsinzwe ibitego byihuta mu minota ya mbere y'umukino, iba icitse integeSEC FA yatsinzwe ibitego byihuta mu minota ya mbere y’umukino, iba icitse intege

Nyuma y’umukino, Umutoza w’Intare FC, Rubona Emmanuel yatangaje ko intego ye ari ugutsinda mu igihe cyose, ndetse ko habaye nta kibazo cy’amikoro gihari, ikipe ye yazamuka mu cyiciro cya mbere nta kibazo.

Rubona yagize ati “Intego yacu ni ugutsinda buri gihe. Twazamuka ni ugutsinda, twamanuka ni ugutsinda. Amikoro naba ahari, twatsinda tukazamuka mu cyiciro cya mbere nta kibazo.”

Umutoza wa SEC FA we ntiyashatse kugira icyo atangaza, gusa ngo ikipe atoza irimo ibibazo, ariko azi aho bipfira, gusa mu mvugo ye wumvaga amaso ayahanze Imana kuko we ntacyo yenda kubikoraho.

Intare FC ni ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC (APR Football Academy) ari na byo byari byanditse ku mwambaro bakinanye, iyi ikaba ari yo iyoboye itsinda B n’ubwo imaze gutsindwa imikino ibiri, irimo uwo yatsinzwe na United Stars igitego 1-0 n’undi yatsinzwe na Hope FC.

Abakinnyi b'Intare FC babanje mu kibuga, Mitima ni we kapiteniAbakinnyi b’Intare FC babanje mu kibuga, Mitima ni we kapiteni

SEC FA yabanje mu kibuga, Idrissa ni we kapiteniSEC FA yabanje mu kibuga, Idrissa ni we kapiteni

Umuganga wa APR FC yavuraga impande zombi kuko SEC FA nta muganga yari ifiteUmuganga wa APR FC yavuraga impande zombi kuko SEC FA nta muganga yari ifite

Intare FC zari ziri hejuru mu mikinireIntare FC zari ziri hejuru mu mikinire

SEC FA yari ifite abakinnyi bamwe ubona ko ari abahanga mu kibuga ariko guhuza umukino bikangaSEC FA yari ifite abakinnyi bamwe ubona ko ari abahanga mu kibuga ariko guhuza umukino bikanga

Bagonganye, umunyezamu wa SEC FA asabwa kwihangana agategereza ko muganga w'Intare FA amara kuvura umukinnyi we maze abone kuza kumuvura na weBagonganye, umunyezamu wa SEC FA asabwa kwihangana agategereza ko muganga w’Intare FA amara kuvura umukinnyi we maze abone kuza kumuvura na we

Umutoza wa APR FC, Jimmy Mulisa yari yaje kureba abakinnyi ashobora kuzazamura mu Intare FCUmutoza wa APR FC, Jimmy Mulisa yari yaje kureba abakinnyi ashobora kuzazamura mu Intare FC

Umukinnyi wa SEC FA yagize ikibazo mu kibuga abura umuganga wamwitaho, umusifuzi amwohereza hanze y'ikibuga maze aragenda aruhukira mu byatsi amaze koroherwa asubira mu kibugaUmukinnyi wa SEC FA yagize ikibazo mu kibuga abura umuganga wamwitaho, umusifuzi amwohereza hanze y’ikibuga maze aragenda aruhukira mu byatsi amaze koroherwa asubira mu kibuga

Intare FC zarushaga kure SEC FAIntare FC zarushaga kure SEC FA

Benshi mu bakinnyi b'Intare ntibakwiye kuyikinamo imyaka irenze uyuBenshi mu bakinnyi b’Intare ntibakwiye kuyikinamo imyaka irenze uyu

Mu gice cya kabiri ibitego byajyagamo byisukiranyaMu gice cya kabiri ibitego byajyagamo byisukiranya

Andi mafoto menshi y’umukino w’Intare FC na SEC FA mukande hano.

Amafoto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. fenty

    Kuya 10-01-2018 saa 21:10'

    wow mbega abanabakabaye bari mukiciro cya mbere pe eeh bararenze

  2. aimable

    Kuya 10-01-2018 saa 19:45'

    Aba bana ni abahanga kbsa kd bakomeze badushimishe

  3. uwambajimana Eric

    Kuya 10-01-2018 saa 19:12'

    abo bana ndagirango mbihere ubutumwa bamenyeko bose batazakina muri apr ndabizi harimo naba kunda rayon bamenye ubwenge biyizire nomuri gikundiro bagaragaze impano zabo urugero bazabaze rutanga uko byamugendekeye.

  4. Emmey

    Kuya 10-01-2018 saa 19:03'

    Ahubwondabona aribobazi icyobashaka kurenzabakurubabo mbona bamezenkabagezeyo.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru