RUHAGOYACU.com

Etoile de l’Est na Gasabo United zabisikanye ku kibuga, zizakina tariki ya 12 uku kwezi

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa) ryafashe icyemezo cyo kongera gushyiraho itariki amakipe ya Etoile de l’Est na Gasabo United azakinira umukino w’umunsi wa kane wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri ni nyuma yaho aya yombi agiye ku kibuga ku minsi itandukanye.

Etoile d’Est yagombaga kwakira Gasabo United ku munsi wa kane wa shampiyona mu mpera z’icyumweru gishize gusa uyu mukino ntiwaba kubera ko Gasabo United yagiye ku kibuga kuwa Gatandatu mu gihe Etoile d’Est yari mu rugo, yo yari yiteguye gukina ku Cyumweru nyuma yo kubisaba muri Ferwafa.

Icyiciro cya kabiri uyu mwaka kirimo guhangana kudasanzweIcyiciro cya kabiri uyu mwaka kirimo guhangana kudasanzwe

Etoile d’Est bavuga ko bari bamenyesheje Ferwafa ko ikibuga bakiniraho imikino hari kubera ibikorwa bya Paruwasi, maze basaba ko umukino wimurwa ukavanwa kuwa Gatandatu ndetse FERWAFA ibemerera kuwushyira ku Cyumweru kandi bakamenyesha ikipe ya Gasabo United bari guhura.

Kuwa Gatandatu, Gasabo United berekeje i Ngoma guhura na Etoile d’Est ngo bamenye ko umukino wari kuba ku Cyumweru bagezeyo, ndetse iyi kipe yanga kuba yakina ku Cyumweru mu gihe na Etoile de l’Est yifuzaga ko yahabwa amanota y’uyu mukino kuko Gasabo United yabuze ku kibuga.

Umuvugizi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa), Ruboneza Prosper yatangarije RuhagoYacu ko bicaranye n’impande zombi bumvikana ko umukino ushyirwa mu cyumweru gitaha.

“Ferwafa yahuje impande zombi, bemeranya ko umukino uzaba tariki ya 12 z’uku kwezi.”- Ruboneza Prosper atangariza RuhagoYacu kuri uyu wa Kabiri.

Mu mikino itatu bamaze gukina, Etoile de l’Est ni iya kabiri n’amanota arindwi mu itsinda rya mbere riyobowe na Unity y’i Gasogi n’amanota umunani mu mikino ine mu gihe Gasabo United ifite amanota atandatu ku mwanya wa gatanu.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru