RUHAGOYACU.com

Ferwafa yateye utwatsi Rwamagana, iyimanura bidasubirwaho mu cyiciro cya kabiri

Akanama k’ubujurire k’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa karangije kwanga icyifuzo cya Rwamagana cyo kuba yasubizwa amahirwe yo kwerekeza mu cyiciro cya mbere nyuma yo guterwa mpaga ku mukino wa Miroplast.

Komite nyobozi ya FERWAFA yateranye kuwa mbere tariki ya 19 Kamena, yafashe umwanzuro wo gutera mpaga ikipe ya Rwamagana City, izira ko yakinishije Micomyiza Pie utemerewe gukina shampiyona y’icyiciro cya kabiri kubera yari yarakuwe ku rutonde rw’iyi kipe, ikintu Rwamagana ihakana yivuye inyuma.

Iyi kipe yahise ijuririra iki cyemezo bukeye bwaho igaragaza ko yarenganyijwe kuko mu byukuri yo yavugaga ko itigeze ikura uyu mukinnyi kuri lisiti y’abakinnyi bayo.

Akanama k’ubujurire kayobowe na Mme. Emmanuel Itamwa, kaje guhura n’iyi kipe kuwa kane, none kuri uyu wa gatanu kemeje ko umwanzuro Ferwafa yari yafashe uguma nk’uko wari wemejwe mbere.

Umwanzuro w’ubujurire



Ibi bivuze ko Miroplast n’Isonga ari zo zizakina icyiciro cya mbere umwaka utaha wa shampiyona, aho zizabanza guhurira ku mukino wanyuma uteganyijwe kuwa mbere w’icyumweru gitaha.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. John

    Kuya 23-06-2017 saa 12:52'

    Niba Rwamagana itemera umwanzuro wa Ferwafa nijurire mu zindi nzego nko muri CAF, FIFA, mu gihe byaba byemewe n’amategeko.

  2. Kabano

    Kuya 23-06-2017 saa 12:51'

    NIZERE KO RWAMAGANA IHITA YITABAZA IZINDI NZEGO. MUBYUKURI, NIBA IBYO TWATANGARIJWE NA RADIO10 NA TV10 ARIKO BIMEZE, RWAMAGANA IRARENGANA, SO, NIBAJYE MUNKIKO. BITABAYE IBYO, FERWAFA YA DE GAULE YABA YARIGIZE IGIKENYA


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru