RUHAGOYACU.com

Ikipe y’uruganda rwa Mironko yegukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri

Ikipe y’uruganda rwa Mironko, Miroplast FC yegukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri itsinze Isonga FC ibitego 2-0 mu mukino wa nyuma yagezeho iteye mpaga Rwamagana City.

Umukino watangiye amakipe yombi acungacungana, ariko Isonga FC yasaga n’iyagabanyije umuvuduko ugereranyije n’uko yakinnye imikino ine iheruka, irimo ibiri ya ¼ yakinnyemo na Vision FC n’indi ibiri yakinnyemo na AS Muhanga muri ½ cy’irangiza.

Umukino wasifuwe n'abasifuzi mpuzamahanga b'abari n'abategarugoriUmukino wasifuwe n’abasifuzi mpuzamahanga b’abari n’abategarugori

Uko gucungacungana ari na ko Isonga FC irusha Miroplast FC guhererekanya umupira ariko ntibashe gukora uburyo bwayihesha igitego, no kubukora kw’iyo kipe y’uruganda rukora ibikoresho bya Palasitike ariko ntibubyaze umusaruro, byatumye igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Gisanabike Egide ni we wafunguye amazamu mu ntangiriro z’igice cya kabiri, mbere y’uko Kwitonda Alain atsindira Miroplast FC igitego cya kabiri cyaturutse ku ikosa ryakozwe na Nkubana Marc utashoboye gusigara ku rugo neza nk’uko yari arusizweho na Tresor ndetse na Uwineza Aime Placide bari bagiye gushaka igitego kuri corner Isonga FC yari ibonye.

Umutoza wungirije w’Isonga FC, Nonde watoje uyu mukino bitewe n’uko Gatera Moussa usanzwe ari umutoza mukuru we atabonetse kuri uyu mukino bitewe n’uko aheruka gupfusha umugore, yakomeje kugerageza gushakisha uburyo yakwishyura ibitego yatsinzwe, ari na ko asimbuza abakinnyi ariko ntibyamuhira, umukino urinda urangira.

Abakinnyi b'Isonga Fc babanje mu kibugaAbakinnyi b’Isonga Fc babanje mu kibuga

Nyuma y’uyu mukino, Muvunyi Felix utoza Miroplast yatangaje ko igikombe yegukanye ari na cyo cya mbere mu mwuga we nk’umutoza, agikesha kumenya kubana n’abakinnyi.

Ati “Ndishimye cyane, ni bwo nari ntangiye umwuga nk’umutoza mukuru n’ubwo atari bwo bwa mbere ntangiye gutoza, mbese ni wo mwaka wanjye wa mbere mfashe ikipe, ubu ni ibyishimo nbikomeye cyane. Ibanga ni ukumenya kubana n’abakinnyi neza n’ubuyobozi bwatubaye hafi, byiyongeraho kwitanga cyane, ni byo byaduhaye uyu musaruro.”

Yakomeje avuga ko Miroplast FC mu cyiciro cya mbere izaba yubakiye ku yatwaye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri, ariko hakazongerwamo abakinnyi biganjemo abarusha uburambe.

Miroplast FC igarutse mu cyiciro cya mbere yahozemo mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikaba izamukanye n’Isonga FC bari kumwe mu itsinda B mu mikino y’ijonjora mu matsinda, zombi zikaba zije gusimbura Kiyovu Sports na Pepiniere FC zamanutse mu cyiciro cya kabiri.

Abakinnyi ba Miroplast FC babanje mu kibugaAbakinnyi ba Miroplast FC babanje mu kibuga

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru