RUHAGOYACU.com

Ikipe ya Nyagatare FC yahagaritswe umwaka wose

Komite nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, yamaze gufata icyemezo cyo guhagarika ikipe ya Nyagatare FC mu gihe cy’umwaka wose mu marushanwa yaryo.

Iyi komite yahuye kuwa Kabiri tariki ya 13 z’uku kwezi, yafashe umwanzuro wo guhagarika iyi kipe yo mu ntara y’uburasirazuba nyuma yaho itubahirije ingingo ya 89 mu mategeko agenga amarushanwa y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Iyi ngingo ya 89 ivuga ko ikipe itagaragaye ku kibuga inshuro zigeze kuri eshatu mu mwaka umwe w’imikino, ihagarikwa kumara umwaka umwe ititabira amarushanwa ya Ferwafa.

Nyagatare FC ku mukino yatsinzwemo na Unity FC ibitego 3-0 mu Ugushyingo 2017Nyagatare FC ku mukino yatsinzwemo na Unity FC ibitego 3-0 mu Ugushyingo 2017

Kuri Nyagatare FC, iyi ntibakinnye imikino bari guhuramo na Akagera FC, Esperance FC na Etoile de l’Est mu itsinda rya mbere rya shampiyona y’icyiciro cya kabiri yagombaga gutangirana gukomeza mu mpera z’icyumweru gishize, bityo bayiterwamo mpaga.

Iyi kipe kandi ikaba yashoboraga kumanurwa mu cyiciro cya gatatu nk’uko biri mu itegeko, ariko mu Rwanda nta kindi cyiciro kiri hasi y’icya kabiri.
Ibi, bivuze ko kandi imikino yari yamaze gukinwa n’iyi kipe, hamwe n’iyindi yose yari imbere, itazabwa ku makipe bari kumwe mu itsinda.

Iyi kipe yagiye ibura ku mikino imwe n'imweIyi kipe yagiye ibura ku mikino imwe n’imwe

Mu mikino umunani iyi kipe yo Burasirazuba bwo mu majyaruguru yari imaze kugaragaramo mu cyiciro cya kabiri, yari ku mwanya wa nyuma n’amanota abiri mu itsinda rya mbere.

Iyi kipe yari gukina na Unity FC mu mikino y’umunsi wa 12 yasubitswe mu gihe mu mpera z’iki cyumweru bari guhura na Esperance FC ku Mumena.

Iyi kipe ikaba kandi yari yamaze no gusezererwa mu gikombe cy’Amahoro, aho yaviriyemo mu ijonjora ry’ibanze.

Hassan wa Nyagatre FC yakubise umusufzi ku mukino ubanza wa shampiyona y'uyu mwakaHassan wa Nyagatre FC yakubise umusufzi ku mukino ubanza wa shampiyona y’uyu mwaka

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Murangira Epimaque

    Kuya 15-02-2018 saa 12:15'

    abakinnyi nibakunda ikipe yabo nkuko abafana bayikunda bazatsinda


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru