RUHAGOYACU.com

Imbere ya Minisitiri Uwacu, Isonga FC yateye indi ntambwe igana mu cyiciro cya mbere

Imbere ya Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne, Isonga FC yasezereye Vision FC ku ntsinzi y’ibitego 2-1, iba iteye intambwe ibanziriza iya nyuma ngo ijye mu cyiciro cya mbere.

Wari umukino w’imbaraga n’ubuhanga, ndetse ukaba ari n’umwe mu yagombaga kureberwamo ishusho y’umupira w’amaguru mu Rwanda rw’ejo hazaza, dore ko yaba Vison FC ndetse na Isonga FC ari amakipe agizwe n’abana bato bakirimo kwiga gukina umupira w’amaguru.

Mugisha Patrick wari wambaye nomero 12 mu ikipe ya Isonga, utanashidikanywaho kuba ari we wabaye umukinnyi w’umukino (Man of the match), ni we watsinze ibitego byombi iyo kipe yabonye muri uyu mukino kimwe mu gice cya mbere ikindi mu cya kabiri, mu gihe icy’impozamarira cya Vision FC cyabonetse kuri penaliti mu gice cya kabiri.

Bonane yafashaga cyane ba rutahizamu beBonane yafashaga cyane ba rutahizamu be

Wari umukino wo kwishyura wa ¼ cy’irangiza muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri, wakinnwe kuri uyu wa kane tariki ya 8 Kamena, ukaba wo utabereye rimwe n’indi bitewe n’uko mu mpera z’icyumweru gishize abakinnyi b’ikipe ya Vison FC bari bagiye gukina imikino ya nyuma ihuza amashuri yisumbuye.

Uyu mukino Minisitiri Uwacu Julienne yawukurikiranye, nyuma yawo anagenera abakinnyi ku mpande zombi ubutumwa butandukanye, bwibanze ahanini ku kubibutsa abo igihugu kibategerejemo ejo hazaza.

Ku ruhande rwa Isonga FC yabibukije ko bakwiye guhora bazirikana ko bagomba kuzaba icyitegererezo haba kuri barumuna babo n’abandi bazabyiruka nyuma yabo, anabibutsa ko ari ikipe ya Minisiteri, ko bityo bakwiye guhora bari ku isonga haba mu ishuri no mu kibuga nk’uko izina ryabo ribisobanura.

Vision FC yasaga n'iyavuguruye imikinire ugereranyije n'uko bakinnye umukino ubanza batsinzwemo ibitego 2-0Vision FC yasaga n’iyavuguruye imikinire ugereranyije n’uko bakinnye umukino ubanza batsinzwemo ibitego 2-0

Ku ruhande rwa Vision FC na bo yabibukije kujya bahora bazirikana izina ry’ikipe bakinamo, bagahora bafite icyerekezo cyiza kizatuma baba intangarugero haba mu kibuga no mu ishuri, dore ko ari bo igihugu gikeneyemo abakinnyi n’abagabo nyabagabo ejo hazaza.

Nyuma yo gusezerera Vision FC, ku cyumweru tariki ya 11 Kamena, Isonga FC izahita ihura na AS Muhanga muri ½ cy’irangiza, umukino ukazabera ku kibuga cya FERWAFA, mu gihe Rwamagana City izaba irimo kwakira Miroplast FC.

Umutoza wa Isonga FC, Gatera Moussa (wambaye ingofero y'umukara) ngo nta gitutu bariho cyo kuzamuika mu cyiciro cya mbere kuko abakinnyi be baracyari abanaUmutoza wa Isonga FC, Gatera Moussa (wambaye ingofero y’umukara) ngo nta gitutu bariho cyo kuzamuika mu cyiciro cya mbere kuko abakinnyi be baracyari abana

Umutoza Yves wa Vision FC na we ngo ikipe ye yazize kuba yiganjemo abana bato bakinnye umwaka wabo a mbere mu cyiciro cya kabiriUmutoza Yves wa Vision FC na we ngo ikipe ye yazize kuba yiganjemo abana bato bakinnye umwaka wabo a mbere mu cyiciro cya kabiri

Vision FC vs Isonga FC bavugaga ko ari derby y'abana b'i KigaliVision FC vs Isonga FC bavugaga ko ari derby y’abana b’i Kigali

Rwarutabura yari yaje gufana Isonga FCRwarutabura yari yaje gufana Isonga FC

Vision FC yasezerewe itsinzwe ibitego 4-1 uteranyije imikino yombiVision FC yasezerewe itsinzwe ibitego 4-1 uteranyije imikino yombi

Kapiteni wa Isonga FC, Bonane Janvier wafatanyaga na Turatsinze Peter ndetse na Ishimwe Claude bari bafite hagatiu hakomeyeKapiteni wa Isonga FC, Bonane Janvier wafatanyaga na Turatsinze Peter ndetse na Ishimwe Claude bari bafite hagatiu hakomeye

Uwineza Aime Placide (4) na Ntakirutimana Dieudonne (15) bashobora kuba ari bwo bwugarizi bukomeye muri shampiyona y'icyiciro cya kabiriUwineza Aime Placide (4) na Ntakirutimana Dieudonne (15) bashobora kuba ari bwo bwugarizi bukomeye muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri

Mugisha Patrick ni we watsindiye Isonga FC ibitego byombiMugisha Patrick ni we watsindiye Isonga FC ibitego byombi

Umuyobozi w'abafana ba Rayon Sports (ubanza ibumoso) ari kumwe n'Umufana ukomeye wa APR FC witwa Kamana (hagati) na Ibrahim (Kanyamayayi wa rayon Sports) bari baje kureba umukino w'abanaUmuyobozi w’abafana ba Rayon Sports (ubanza ibumoso) ari kumwe n’Umufana ukomeye wa APR FC witwa Kamana (hagati) na Ibrahim (Kanyamayayi wa rayon Sports) bari baje kureba umukino w’abana

Placide wahise yambara igitambaro cya kapiteni ubwo Bonane yari avuyemo, aha yagiraga inama MarcNkubana (2)Placide wahise yambara igitambaro cya kapiteni ubwo Bonane yari avuyemo, aha yagiraga inama MarcNkubana (2)

Barushije abafana amakipe menshi yo mu cyiciro cya mbereBarushije abafana amakipe menshi yo mu cyiciro cya mbere

Umukinnyi wa Vision FC bita Matic (wambaye 16) na we yari yabereye ibamba Isonga FCUmukinnyi wa Vision FC bita Matic (wambaye 16) na we yari yabereye ibamba Isonga FC

Umutoza wungirije wa AS Kigali, Mateso Jean de Dieu na we yakurikiye umukinoUmutoza wungirije wa AS Kigali, Mateso Jean de Dieu na we yakurikiye umukino

Abatoza ba AS Muhanga bari baje kwiga umukino w'ikipe bazahura na yo muri ½ cy'irangizaAbatoza ba AS Muhanga bari baje kwiga umukino w’ikipe bazahura na yo muri ½ cy’irangiza

Umutoza Abdou Mbarushimana utoza AS Muhanga izakina na Isonga FCUmutoza Abdou Mbarushimana utoza AS Muhanga izakina na Isonga FC

N'akanyamuneza kenshi, Minisitiri Uwacu yahise aza gushimira Isonga FCN’akanyamuneza kenshi, Minisitiri Uwacu yahise aza gushimira Isonga FC

Minisitiri Uwacu yishimiye urwego rw'imikinire yabonye mu bana bakiri batoMinisitiri Uwacu yishimiye urwego rw’imikinire yabonye mu bana bakiri bato

Perezida wa Isonga FC, Muramira Gregoire aha ikaze Minisitiri Uwacu JuliennePerezida wa Isonga FC, Muramira Gregoire aha ikaze Minisitiri Uwacu Julienne

Minisitiri yatanze impanuro zishobora kuba impamba ishyitse kuri abo bakinnyi b'ejo hazazaMinisitiri yatanze impanuro zishobora kuba impamba ishyitse kuri abo bakinnyi b’ejo hazaza

Abakinnyi ba Isonga FC bakurikiranye impanuro mu mutuzoAbakinnyi ba Isonga FC bakurikiranye impanuro mu mutuzo

Minisitiri Uwacu ntiyagarukiye ku ikipe ya MINISPOC gusa ahubwo yahaye impanuro na Vision FC kuko bose ni abana b'u RwandaMinisitiri Uwacu ntiyagarukiye ku ikipe ya MINISPOC gusa ahubwo yahaye impanuro na Vision FC kuko bose ni abana b’u Rwanda

Minisitiri Uwacu yasoje ashimira Perezida wa Vision FC (ufite agakayi mu ntoki) ko yitangira umupira w'amaguru w'abana batoMinisitiri Uwacu yasoje ashimira Perezida wa Vision FC (ufite agakayi mu ntoki) ko yitangira umupira w’amaguru w’abana bato

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru