RUHAGOYACU.com

Intare na Sorwathe zisoje imikino ibanza ziyoboye mu cyiciro cya kabiri

Ku munsi wa 11 wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri yakomeje mu mpera z’icyumweru duteye umugongo, amakipe ya Sorwathe FC na Intare FC yitwaye neza biyahesha gusoza imikino ibanza ari ku mwanya wa mbere mu matsinda yombi uko ari abiri.

Mu mukino wabahuje na Gasabo United, Sorwathe FC yawutsinze ku bitego 3-0 biyihesha kurangiza imikino ibanza iyoboye itsinda rya mbere n’amanota 26.

Uko batsindanye mu itsinda A (umunsi wa 11)

Kuwa Gatandatu

  • Gasabo United 0-3 Sorwathe
  • Unity Fc 2-0 Esperance Fc
  • Rwamagana City 3-0 Nyagatare FC
  • Gitikinyoni SC 1-1 Vision Fc
  • Aspor Fc 1-1 Pepiniere Fc

Ku Cyumweru

  • Akagera FC 0-1 Etoile de L’Est

Uko mu itsinda rya mbere bahagaze nyuma y'umunsi wa 11Uko mu itsinda rya mbere bahagaze nyuma y’umunsi wa 11
Sorwathe FC iyoboye itsinda ASorwathe FC iyoboye itsinda A

Nubwo nta mukino bari bafite mu mpera z’icyumweru bitewe n’umubare w’igiharwe w’amakipe ari mu itsinda ryabo, Intare FC zashoje imikino ibanza ziyoboye itsinda rya kabiri n’amanota 24, amanota ane imbere ya AS Muhanga yanganyirije na Hope FC mu burengerazuba.

Uko batsindanye mu itsinda B

Kuwa Gatandatu

  • Sec Academy 1-3 Heroes Fc
  • Vision JN 2-1 La Jeunesse
  • Hope FC 1-1 AS Muhanga
  • Interforce Fc 1-0 UR Fc

Ku Cyumweru

  • Rugende Fc 1-2 United Stars

Uko mu itsinda rya kabiri bahagaze nyuma y'umunsi wa 11Uko mu itsinda rya kabiri bahagaze nyuma y’umunsi wa 11

Intare FC ziyoboye itsinda BIntare FC ziyoboye itsinda B

Imikino yo kwishyura izatangira Ryari?

Ku ngengabihe yatangajwe mu mwaka ushize mbere y’uko iyi shampiyona itangira, imikino yo kwishyura iteganyijwe gutangira mu mpera z’icyumweru cya kabiri cy’ukwezi gutaha, tariki ya 10 n’iya 11 Gashyantare 2018. Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko iyi mikino ishobora kwigizwa inyuma.

Amakipe ashobora kongeramo abakinnyi…..

Bitandukanye n’icyiciro cya mbere isoko ry’igura n’igurisha rizasozwa mu mpera z’uku kwezi kwa Mbere, ubu amakipe agiye gushaka abakinnyi azongeramo, anabwirwe igihe agomba kubikorera (itariki yo kujyana ibyangombwa by’abakinnyi bashya ndetse n’igihe ntarengwa).

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. nshimyu mukiza venusete

    Kuya 22-01-2018 saa 12:38'

    mwiriwe nange ndumu siporuti funange icyo nabasaba ndashoboye gukina cyane kandi nange ndumwata kamwiza ubishoboye mushaka mwamamagara moralizers


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru