RUHAGOYACU.com

Isonga FC mu rugendo ruyigarura mu cyiciro cya mbere (AMAFOTO)

Ikipe ya Isonga FC yateye indi ntambwe imwe mu zo igomba gutera kugirango igaruke mu cyiciro cya mbere, ubwo yihagararagaho igatsinda Vision FC ibitego 2-0 mu mukino ubanza wa ¼ cy’irangiza muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

Wari umukino w’ishiraniro, dore ko wahuzaga amakipe yombi yo mu Mujyi wa Kigali, afite abakinnyi bangana mu myaka uretse ko Vision FC yo harimo abafite igihagararo giukanganye.

Isonga FC yakunze kurusha Vision FC guhererekanya umupira ndetse no gusatira, ari na byo bayiviriyemo igitego cya mbere cyabonetse mu gice cya mbere.

Vison FC yakomeje gushakisha uburyo yakwishyura igitego ariko ntibyayihira, dore ko yaje no kubona penaliti ariko umunyezamu w’Isonga FC ayikuramo.

Uretse Isonga FC yatsinze Vision FC mu mukino ubanza, kuwa gatandatu tariki ya 27 Gicurasi SORWATHE yatsinze Miroplast FC ibitego 3-2 mu mukino wabereye i Kinihira.

Biteganyijwe ko imikino yo kwishyura ya ¼ cy’irangiza izaba kuwa 3 Kamena, Isonga FC ikazaba yakiriye Vision FC ku kibuga cya FERWAFA mu gihe Miroplast FC izaba yakiriye SORWATHE FC i Gikondo kwa Mironko.

Uko imikino ibanza ya 1/4 cy’irangiza yagenze:

Sorwathe Fc 3-2 Miroplast Fc
Rugende Fc 2-3 AS Muhanga
Heroes Fc 1-1 Rwamagana City Fc
Vision Fc 0-2 Isonga Fc

Isonga FC wabonaga ari abana mu gihagararo ariko bamaze gutera imbere mu mikinireIsonga FC wabonaga ari abana mu gihagararo ariko bamaze gutera imbere mu mikinire

Vision FC ni imwe mu makipe atinyitse mu cyiciro cya kabiriVision FC ni imwe mu makipe atinyitse mu cyiciro cya kabiri

Umukinnyi w'Isonga FC witwa Maka (wambaye nomero 2) ashobora kuzatuma Michel Rusheshangoga yibagiranaUmukinnyi w’Isonga FC witwa Maka (wambaye nomero 2) ashobora kuzatuma Michel Rusheshangoga yibagirana

Wari umukino w'ingufuWari umukino w’ingufu

Vision FC yagowe cyane n'imipira migufi Isonga FC yahererekanyagaVision FC yagowe cyane n’imipira migufi Isonga FC yahererekanyaga

Maka yari yazengereje kapiteni wa Vision FCMaka yari yazengereje kapiteni wa Vision FC

Umutoza Moussa w'Isonga FC umusaruro w'akazi akora wigaragarije mu kibugaUmutoza Moussa w’Isonga FC umusaruro w’akazi akora wigaragarije mu kibuga

Abakinnyi b'Isonga FC barangije umukino ari 10 kuko umwe muri bo yahawe ikarita y'umutukuAbakinnyi b’Isonga FC barangije umukino ari 10 kuko umwe muri bo yahawe ikarita y’umutuku

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Ben King

    Kuya 19-06-2017 saa 08:58'

    Twishimiye izamuka mucyiciro cyambere Kwi Isonga.FC abana bato bafite icyizere cyumupira wamagaru murwarwanda ejo hazaza

  2. viann

    Kuya 29-05-2017 saa 09:59'

    isonga,na muhanga nizo zizazamuka

  3. Musesenguzi

    Kuya 29-05-2017 saa 01:13'

    Izaze izi neza ko shampiyona yahindutse!!!
    Ibaze Kiyovu Sport na Mukura!!
    Rayon Sports yayibatije Sixbert ntaho yagiye. Ubu noneho yanabaye Umwami wa Ruhago mu Rwanda, igeze aho yigisha twadukipe twose izi!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru