RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 16:42'  -  Kiyovu yasinyishije Di Maria wari ukiganira na Rayon Sports  |  Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 15:18'  -  Abafatabuguzi ba Star Times bagiye kuryoherwa na shampiyona zikomeye z’i Burayi na NBA  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:44'  -  Bamwe mu bakinnyi b’Isonga FC bari mu gihirahiro nyuma y’aho ibererekeye Kiyovu Sports  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:27'  -  Amafoto-Police FC inyagiye Dream Team itanga icyizere cy’umwaka utaha  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 17:02'  -  Amakipe 21 y’abanyeshuri yahagurutse i Kigali ajya gushakira aho Amavubi yaburiye
Isonga FC yatsinze AS Muhanga, murumuna wa Bugesera avunikira bikomeye muri uwo mukino
Print Comments: 4 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Igitego rukumbi cya Cyitegetse Bogarde cyahesheje intsinzi Isonga FC imbere ya AS muhanga mu mukino ubanza wa ½ cy’irangiza, Bigiraneza Rashid (murumuna wa Ndahinduka Michel bita Bugesera) avunikira bikomeye muri uwo mukino.

Wari umukino w’imbaraga ku mpande zombie, ku buryo byari bigoye kwemera ko ari shampiyona ikinwa n’abatarengeje imyaka 20 uretse kuba wabirebera ku byangombwa by’abakinnyi bari bari mu kibuga.

AS muhanga yimnjiye muri uwo mukino ihabwa amahirwe menshi yo kuza kuwutsinda, kuko ari yo yagize umwanya uhagije wo kuruhuka no gutegura uyu mukino, dore ko yo yakinnye Umukino wayo wo kwishyura wa ¼ mu mpera z’icyumweru gishize n’aho Isonga FC ikawukina kuwa kane tariki ya 8 Kamena, bivuze ko yagize iminsi ibiri gusa yo kuwutegura.

Indi mpamvu yatumaga AS muhanga ari yo ihabwa amahirwe menshi ugereranyije na Isonga FC bakinaga, ni uko yaje kuwukina itaratsindwa na rimwe muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri, ikaba inafite abakinnyi bafite uburambe kuko harimo n’abahoze mu cyiciro cya mbere, mu gihe Isonga FC yo yari iy’abana banakinnye umwaka wa mbere muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

Ubwo burambe bw’abakinnyi ba AS Muhanga bwayoroherezaga kuyobora umukino, ndetse ikanasatira cyane ariko abasore ba Isonga FC bari bayobowe na myugariro Uwineza Aimee Placide ndetse n’umunyezamu Iradukunda Emmanuel bakomeza kurinda izamu ryabo.

Isonga FC yakinaga isa n’iyugaririra hagati yafata imipira igasatira itunguranye (Contre attaque) ari na byo byayifashije kubona igitego mu gice cya kabiri ku mupira wazamukanywe na Nduwayezu Jean Paul awuhindura imbere y’izamu maze Cyitegetse Bogarde ahita awusunikira mu rushundura.

AS muhanga na yo yari yahereye mu gice cya mbere ihererekanya imipira neza ndetse igasatira cyane ariko amahirwe yo kubona igitego akaba make, ari na cyo cyatumye itsindwa uwo mukino nk’uko byasobanuwe n’umutoza wayo Abdou Mbarushimana.

Ayo mahirwe make ya AS Muhanga ni na yo ya Bigiraneza Rashid, rutahizamu wayo, wabonye amahirwe yo kuba yatsindira igitego ikipe ye dore ko yari yacitse ba myugariro ba Isonga FC, maze ateye umupira umunyezamu Iradukunda Emmanuel wari usohotse nez ahita awugarura, maze baragongana.

Uko kugongana ni ko Bigiraneza yahise avunikiramo, ingasire y’ivi ihita iva mu mwanya wayo, ari Umuganga wa Isonga FC ahita atabara byihuse, agerageza kuyisubiza mu mwanya wayo, bidakuyeho ariko ko iyo mvune igomba kubagwa akaba yagaruka mu kibuga mu mwaka utaha wa shampiyona.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe kuwa gatandatu tariki ya 17 Kamena kuri stade y’i Muhanga, ari na bwo hazamenyekana niba Isonga FC igaruka mu cyiciro cya mbere cyangwa niba AS Muhanga ari yo izamuka.

Mu wundi mukino wa ½ cy’irangiza, Miroplast FC yahiriwe n’urugendo yagiyemo i Gishari, aho yanganyirije na Rwamagana City ibitego 2-2, aba na bo bakazongera kwisobanurira i Gikondo kwa Mironko kuwa 17 Kamena mu mukino wo kwishyura.

GU Kuya 12-06-2017 saa 12:04'

none mbaze nsabimana kassim ko uvuga ko ukuriye abasifuzi yavuze ngo ikipe runaka ivemo, ukeka abikora ku izina rya nde? ko uvuga ko degaule nta sano afitanye nabyo nge ikosa ryose ribaye rikozwe n’umukozi w’ikigo runaka ndibara kuri icyo kigo n’umuyobozi wacyo erega unibuke ko amatora agiye kuba arasiga bamwe muri iriya nzu ya ferwafa biteranyije n’abantu kubera amajwi.

nsbimana kassim Kuya 12-06-2017 saa 03:22'

wowe ngo ni mugisha ibyuvuze ubikurahe? inshingano cgwa intumbero z’isonga urazizi? kwigisha abana c cgwa kubategura nukuguma mu cyiciro cya 2 kuki c batajya gutegurirwa no mu cya mbere niba bafite ubushobozi bwo kujyayo? gusa nkurikije imisifurire nabonye ubwo bakinaga na vision fc ndetse n’amabara yakozwe nuriya musifuzi witwa nsabimana claude (mafiyeri) ndabona wagirango bariya bana bo my isonga bafite icyo bapfa na arbitrage yo murwanda! !!! gusa biriya byatuma na bariya bana bacika intege bakanga umupira kuko babona ntakuri kurimo, ikindi kandi niriya muhanga izamutse itabikwiye niyo ntangiriro yo guhita igaruka mucya 2. ese mbabaze ko degaule yakoze amabi menshi na kuriya gusifurirwa nabi kwa hato na hato byagerekwa kuri we ra? cgwa bizabazwe emery kamanzi (ukuriye abasifuzi)cyane ko hari amakuru yizewe yaho yabwiye umusifuzi ngo ukore ibishoboka byose ikipe runaka irare ivuyemo! !!!! nzaba ndora n’umwana w’umunyarwanda.

nsbimana kassim Kuya 12-06-2017 saa 03:21'

wowe ngo ni mugsha ibyuvuze ubikurahe? inshingano cgwa intumbero z’isonga urazizi? kwigisha abana c cgwa kubategura nukuguma mu cyiciro cya 2 kuki c batajya gutegurirwa no mu cya mbere niba bafite ubushobozi bwo kujyayo? gusa nkurikije imisifurire nabonye ubwo bakinaga na vision fc ndetse n’amabara yakozwe nuriya musifuzi witwa nsabimana claude (mafiyeri) ndabona wagirango bariya bana bo my isonga bafite icyo bapfa na arbitrage yo murwanda! !!! gusa biriya byatuma na bariya bana bacika intege bakanga umupira kuko babona ntakuri kurimo, ikindi kandi niriya muhanga izamutse itabikwiye niyo ntangiriro yo guhita igaruka mucya 2. ese mbabaze ko degaule yakoze amabi menshi na kuriya gusifurirwa nabi kwa hato na hato byagerekwa kuri we ra? cgwa bizabazwe emery kamanzi (ukuriye abasifuzi)cyane ko hari amakuru yizewe yaho yabwiye umusifuzi ngo ukore ibishoboka byose ikipe runaka irare ivuyemo! !!!! nzaba ndora n’umwana w’umunyarwanda.

mugisha Kuya 11-06-2017 saa 21:11'

isonga mbona intego yayo arugutegura abana kurusha uko yirukira kuza muri premier division


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)