RUHAGOYACU.com

Isonga ishobora gufatirwa ibihano bikaze nyuma yo kwanga gukina icyiciro cya mbere

Ikipe y’Isonga yarangije kwandikira ubuyobozi bwa Ferwafa imenyesha ko itagikinnye shampiyona y’icyiciro cya mbere, ikintu gishobora gutuma ihagarikwa imyaka ibiri idakina.

Amakuru yo kudakina icyiciro cya mbere kw’Isonga, yatangiye gucicikana mbere y’uko iyi ikina umukino wo kwishyura na As Muhanga, dore ko umukino ubanza wari wasize iyi kipe itozwa na Gatera Mussa itsinze igitego 1-0.

Ibi byakomeje guhakanwa n’umutoza ndetse n’ubuyobozi bw’Isonga byanatumye bashyira imbaraga ku mukino wo kwishyura baje kunganyamo na As Muhanga 0-0 ari na ko bakatisha itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Isonga yari yakoze ibishoboka ngo igume mu cyiciro cya mbere gusa bigiye kurangira byanzeIsonga yari yakoze ibishoboka ngo igume mu cyiciro cya mbere gusa bigiye kurangira byanze

Nyuma yo kubivuga mu magambo ariko, kuri uyu wa mbere ni bwo ubuyobozi bw’Isonga bwandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa, bamenyesha ko batagikinnye icyiciro cya mbere umwaka utaha.

Aya makuru yaje guhamwa n’umuvugizi wa Ferwafa Ruboneza Prosper ubwo yaganiraga na Ruhagoyacu, asobanuye ko amakipe abiri yari yatsinze muri ½ nta n’imwe izakina mu cyiciro cya mbere umwaka utaha.

Ikipe ya Rwamagana yari yasezereye Miroplast gusa biza kurangira itewe mpaga, mu gihe Isonga yatsinze Muhanga amategeko avuga ko igomba gusimburwa n’ikipe iyikurikiye.

Byari ibyishimo Isonga izamuka, gusa bishobora kurangira ibuze intama n'ibyumaByari ibyishimo Isonga izamuka, gusa bishobora kurangira ibuze intama n’ibyuma

Ingingo ya 10 y’amategeko agenga amarushanwa ya Ferwafa yashyizweho tariki ya 30 Kanama 2015, ivuga ko ikipe ibonye itike yo gukina icyiciro cya mbere kandi ikaba yujuje ibisabwa idashobora kwanga kuzamuka muri icyo cyiciro. Mu gihe bibaye, iyi kipe ikaba iba itemerewe kuzamuka muri icyo cyiciro mu myaka ibiri iri imbere.

Aha kandi, iyi kipe bikaba bishobora kuyiviramo guhagarikwa gukina muri iyo myaka ibiri.

Iyi ngingo isoza ivuga ko ikipe iyikurikiye ari yo ihabwa amahirwe yo kuzamuka, aho ibi bisobanuye ko As Muhanga ari yo yahita ibona ayo mahirwe yo kuzakina shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka utaha uramutse ukurikije uko yo na Rwamagana zitwaye muri ½ cy’icyiciro cya kabiri.

Aha ariko, kudakina shampiyona kw’Isonga byavugwaga ko byaha amahirwe ikipe ya Kiyovu Sports, nubwo ntaho amategeko mashya agenga shampiyona abiteganya.

Kiyovu Sports iryamiye amajanja yitegura gusubira mu cyiciro cya mbereKiyovu Sports iryamiye amajanja yitegura gusubira mu cyiciro cya mbere

Ruhagoyacu yashatse kuvugana n’ubuyobozi bw’Isonga ndetse no kumenya byinshi birenze ku gusezera kwayo, gusa amakuru arambuye ibwirwa ko azamenyekana ku munsi w’ejo.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. kapeti

    Kuya 2-08-2017 saa 10:22'

    ryajwi kiyovu yemeereye Degole rirarikoze, aba bana bomwisonga babigendeyemo pe ubu Bose bagiye kugwingira bazira kata zogushaka amajwi yo kuyobora ferwafa.

  2. matic

    Kuya 2-08-2017 saa 09:12'

    minispok ntacyo imariye football y’abato ngo bazamuke.ubundi se ntiba irebera amakosa akorerwa muri ferwafa ! ubwo se abo bana ko bagiye gusubira inyuma kdi bari bageze kurwego rwo kwifaragaza.amafaranga yabagenzeho apfuye iki? nyakubahwa Minister mwisubireho

  3. big

    Kuya 2-08-2017 saa 08:59'

    yewe tuzaba tureba iby’umupira wo mu rda!!
    ese yahataniraga iki ko yari iziko nta bushobozi?
    nonese equipe ya minister ifasha sport zose zo mu rwanda yabuze ite ubushobozi.
    iyo nayo yaba ari faillure ya minispok kbsa.
    ndetse abanyarwanda dutegere kureba uko amategeko ya Ferwabaswa nako ferwafa azabyutwaramo. kuko muhanga niyo igomba guprofita ayo mahirwe

  4. Knc

    Kuya 2-08-2017 saa 08:41'

    Ariko kata ziragwira aha !!!! me hanga bayireke yizamukire,ahubwo isonga ntikwiriye kongera guhatanira kuzamuka !!!!

  5. Frank

    Kuya 2-08-2017 saa 04:27'

    As Muhanga ndumva ariyo igomba kuzamuka nkurikije uko mbonye mudusobanuriye uko amategeko abivuga Kiyovu yaba ibijemo gute? FERWAFA yubahirize amategeko yashyizeho rwose

  6. Frank

    Kuya 2-08-2017 saa 04:21'

    Hakurikizwe amategeko niba Isonga itazamutse ihanwe kandi iyikurikiye abe ariyo izamuka Kiyovu irayisimbura mubuhe buryo kurihe tegeko? ikipe nba inaniwe kwitsindira ngo igume mukiciro runaka ntabushobozi iba ifite igomba kumanuka ikajya kwitegura neza naho Isonga nikipe ya Ministeri ibyanga ite se?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru