RUHAGOYACU.com

Isonga yahinduye intego isezera mu marushanwa yose ya Ferwafa

Iyari ikipe y’Isonga yabarizwaga mu cyiciro cya kabiri mu Rwanda yarangije gufata icyemezo cy’uko itazongera gukina amarushanwa ya Ferwafa y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri, kubera ko igiye guhinduka irerero(academy) ku buryo busesuye, aho kuba ikipe nkuko byari bimeze.

Isonga imaze imyaka itandatu isimburana mu byiciro bibiri by’umupira w’amaguru mu Rwanda,umwaka ushize wa shampiyona yari yashoboye kugera ku mukino wanyuma w’icyiciro cya kabiri, byayiheshaga amahirwe yo kuzakina shampiyona y’icyiciro cya mbere uyu mwaka.

Iyi ariko yaje gutangaza ko itagikinnye icyiciro cya mbere, aho umuyobozi wayo yari yatangarije RuhagoYacu ko ari ukugira ngo barusheho gutoza abakinnyi benshi. Muramira Gregoire yari yagize ati:

“Isonga twe turi irerero cyangwa reka mvuge ko turi ishuri ryigisha umupira abakinnyi bakiri bato. Kubera tumaze iminsi duhangana, uyu mwaka tukazamuka ejo tukamanuka hari abibeshya ko turi abahanganira ibikombe nka APR FC, Rayon Sports n’izindi kandi ntabwo ari ko bimeze”.

" Abana turabashaka bamara kugira urwego bageraho tukabarekura tugashaka abandi. Kugeza ubu mpamya ko mumaze kubona umusaruro w’Isonga yaba mu makipe y’igihugu no mu cyiciro cya mbere, akaba ariyo mpanvu twanafashe iki cyemezo."

Muramira uyobora Isonha yemeje ko yahinduwe AcademyMuramira uyobora Isonha yemeje ko yahinduwe Academy

Uyu muyobozi ariko akaba yari yavuze ko ikipe ye izakomeza gukina mu cyiciro cya kabiri, gusa nkuko byari bimaze iminsi bivugwa iyi kipe ikaba yarangije no gufata icyemezo cyo guhindura intego ikaba Isonga Football Academy, aho kuba Isonga Football Club.

Ibi bikaba bivuze ko iyi kipe yahise isezera gukina mu cyiciro cya kabiri nyuma yo gusezera mu cya mbere nkuko Muramira Gregoire yabihamije.

“Ni byo, twahinduye intego. Ubu tugiye kurera abana nka Academy ni bwo buryo twasanze buzadufasha kubitaho neza kurusha guhangana mu cyiciro icyo ari cyo cyose”.

Isonga Academy, amakuru agera kuri Ruhagoyacu avuga ko igiye gutegurirwamo abakinnyi bazafasha u Rwanda mu myaka ibiri iri imbere mu gikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 gishobora kubera muri iki gihugu.

Isonga mu mezi atageze kuri atatu, yabonye itike yo gukina shampiyona y'icyiciro cya mbere, igisezeramo isubira mu cya kabiri, none na cyo ikivuyemo itagikinnye.Isonga mu mezi atageze kuri atatu, yabonye itike yo gukina shampiyona y’icyiciro cya mbere, igisezeramo isubira mu cya kabiri, none na cyo ikivuyemo itagikinnye.

Gusezera kw’Isonga mu cyiciro cya kabiri, bivuze ko ikipe ya Nyanza imaze iminsi yifuza kukigarukamo ishobora kubona amahirwe, mu gihe amakipe nka Interforce na yo yifuza kuzagaragara muri iki cyiciro ubwo shampiyona izaba itangiye.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Tegibanze Eric

    Kuya 12-10-2017 saa 13:10'

    Ariko buriya baba babitekereje neza nonese ubwo abana bazakurahe amarushanwa bakina ko mu Rwanda amarushanwa yabana yananiranye ????

  2. kiki

    Kuya 11-10-2017 saa 18:38'

    Jya nibaza aba bagabo aho ibitekerezo nkibi babivana ,Sport de compétition iyo ariyo yose ,ntushobora kugira kuzamura urwego nta compétition nyine ,aho ariho hose,ikindi na cyo guhora bahinduranya .......uyu munsi nibi ejo akavuga le contraire ...birababaje cyane kuko isonga yafashaga pe résultat zirahari na madame la ministre yarabyivugiye ,ariko bastinzwe ku igikombe byose biba ubusa ,nkuko byagendeye amavubi yabagore igahita ivanwaho ngo yatsinzwe....

  3. Django

    Kuya 11-10-2017 saa 18:26'

    Jya nibaza aba bagabo aho ibitekerezo nkibi babivana ,Sport de compétition iyo ariyo yose ,ntushobora kugira kuzamura urwego nta compétition nyine ,aho ariho hose,ikindi na cyo guhora bahinduranya .......uyu munsi nibi ejo akavuga le contraire ...birababaje cyane kuko isonga yafashaga pe résultat zirahari na madame la ministre yarabyivugiye ,ariko bastinzwe ku igikombe byose biba ubusa ,nkuko byagendeye amavubi yabagore igahita ivanwaho ngo yatsinzwe....

  4. Didi

    Kuya 11-10-2017 saa 07:42'

    Urakoze Isonga kuba NYANZA FC yacu igiye kugaruka.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru