RUHAGOYACU.com

Kayitaba yafashije Unity FC ya KNC kwihagararaho imbere ya Vision FC (Amafoto)

Kayitaba Jean Bosco, Kapiteni wa Unity FC yafashije ikipe ye kwihagararaho imbere ya Vision FC yari iri ku kibuga cyayo, banganya ibitego 2-2.

Wari umukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri, aho mu itsinda A, Unity FC yari yakiriwe na Vision FC kuri Stade Mumena.

Vision FC yaviriyemo muri ¼ cy'irangiza isezerewe n'Isonga FCVision FC yaviriyemo muri ¼ cy’irangiza isezerewe n’Isonga FC

Vision FC ni yo yafunguye amazamu hakiri kare umukino ugitangira, ariko Kayitaba aza kucyishyura kuri penaliti, ndetse bidatinze aza gutsinda n’ikindi gitego nyuma yo kwiba umugono ab’inyuma ba Vision FC agahita acisha umupira hejuru y’umunyezamu, biba bibaye ibitego 2-1 ari na ko igice cya mbere cyarangiye.

Igice cya kabiri kijya gutangira imvura yakubye, ariko ntiyahita igwa ahubwo haza umuyaga mwinshi wanagize byinshi uhindura ku migendekere y’umukino mu gice cya kabiri, dore ko umupira wo mu kirere wahuhwaga n’umuyaga ukawerekeza aho ushaka.

Unity FC ya Kakooza Nkuriza Charles, Umuyobozi akaba na nyiri Radio1 na TV1Unity FC ya Kakooza Nkuriza Charles, Umuyobozi akaba na nyiri Radio1 na TV1

Icyakora n’ubwo umunyezamu wa Vision FC yaje guhabwa ikarita y’umutuku ntibyabujije ikipe ye yakinaga ari abakinnyi 10 kwitwara neza no kuyobora umukino mu gice cya kabiri, biza no kuyifasha kwishyura igitego cya kabiri ku mupira wari uvuye muri koruneri (Corner).

Shampiyona y’icyiciro cya kabiri izakomeza kuwa 25-26 Ugushyingo, Unity FC ikazakira Akagera FC ku kibuga cyayo kiri i Ndera ho mu Karere ka Gasabo.

Kayitaba Jean Bosco afite ibitego 3 mu mikino ibiriKayitaba Jean Bosco afite ibitego 3 mu mikino ibiri

Butare Henry ahanganye na myugariro wa Vision FCButare Henry ahanganye na myugariro wa Vision FC

Abakinnyi ba Unity FC bishimira igitego cya kabiri Kayitaba yari amaze kubatsindira Abakinnyi ba Unity FC bishimira igitego cya kabiri Kayitaba yari amaze kubatsindira

KNC yishimira ubuhanga Kayitaba yakoresheje mu gutsinda igitego cya kabiriKNC yishimira ubuhanga Kayitaba yakoresheje mu gutsinda igitego cya kabiri

Umunyezamu wa Vision FC yahawe ikarita y'umutuku ku ikosa ritavuzweho rumweUmunyezamu wa Vision FC yahawe ikarita y’umutuku ku ikosa ritavuzweho rumwe

Kakooza Nkuriza Charles (KNC-Imfurayiwacu) yari arimo kureba ikipe ye ikiri nshya mu cyiciro cya kabiri ariko ikaba itaratsindwa na rimwe muri shampiyonaKakooza Nkuriza Charles (KNC-Imfurayiwacu) yari arimo kureba ikipe ye ikiri nshya mu cyiciro cya kabiri ariko ikaba itaratsindwa na rimwe muri shampiyona

Sembagare Chrisostome wabiciye bigacika muri rayon Sports yari yaje kwirebera impano ziri mu cyiciro cya kabiriSembagare Chrisostome wabiciye bigacika muri rayon Sports yari yaje kwirebera impano ziri mu cyiciro cya kabiri

Vision FC yihagazeho mu gice cya kabiriVision FC yihagazeho mu gice cya kabiri

Uko batsindanye ku munsi wa 2 wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri

Itsinda A

Pepiniere Fc 1-0 Gasabo United
Etoile de l’est 0-0 Sorwathe Fc
Gitikinyoni Fc 2-1 Aspor Fc
Nyagatare Fc vs Esperance (Wasubitswe)
Vision Fc 2-2 Unity Fc
Akagera Fc 1-3 Rwamagana City Fc


Itsinda B

Interforce (Yararuhutse)
La Jeunesse 1-1 United Stars
Heroes Fc 2-0 UR Fc
AS Muhanga 1-0 Rugende Fc
Hope Fc 1-1 Intare Fc
Sec Fc 1-2 Vision JN

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru