RUHAGOYACU.com

Kirehe na Pepiniere zisimbuye AS Muhanga na Rwamagana City mu cyiciro cya mbere

Amakipe ya Kirehe FC na Pepiniere FC yabonye itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y’u Rwanda mu mwaka utaha w’imikino, 2016/17.

Amakipe yombi yabigezeho nyuma yo kwitwara neza mu mikino yo kwishyura ya 1/2 mu cyiciro cya kabiri, yabaye kuri uyu wa Gatatu.

Mu mukino wabereye ku kibuga cya Ferwafa, Pepiniere yari yanganyije na Interforce 0-0 mu mukino ubanza, yatsinze ibitego 2-0.

Ibitego byombi byabonetse mu minota 12 ya mbere y’umukino, bitsinzwe na Lombalenga Prince na Hagenimana Patrick.

Undi mukino wa 1/2, wahuje Kirehe FC na Etoile de l’Est.

Kirehe FC yari yatsinze 2-0 mu mukino ubanza, yatsinzwe 1-0 na Etoile de l’Est mu mukino wo kwishyura, ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino yombi.

Kirehe FC na Pepiniere FC zazamutse mu cyiciro cya mbere, zizahurira ku mukino wa nyuma usoza icyiciro cya kabiri uzaba tariki ya 7 Kanama 2016.

Mu mwaka ushize w’imikino 2015/16, hari hazamutse Bugesera FC na Rwamagana City, birangira Rwamagana City isubiyeyo, iherekeje AS Muhanga yabaye iya nyuma.

Foto:Inyarwanda

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. HABYARIMANA LEONIDAS

    Kuya 3-08-2016 saa 23:54'

    KIREHE TURAYISHYIGIKIYE PE!!!
    IZABIKORA KANDINTIZASUBIRA INYUMA IZAJYA MBERE OYE

  2. musesenguzi

    Kuya 3-08-2016 saa 14:49'

    Abo ni abandi bana ba Rayo bakwiye kubatizwa maze bagasanga bakuru babo!!!
    Tubahaye karibu y’agateganyo, indi bazayihabwa kuri wa munsi!!!!

  3. mugisha

    Kuya 3-08-2016 saa 14:35'

    egoko kirehe fc bazayishakire irindi zina iri ntabwo rivugitse neza peee


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru