RUHAGOYACU.com

Kiyovu Sports yisanze mu itsinda ry’urupfu mu cyiciro cya kabiri

Tombola y’uko amakipe azahura mu mwaka utaha w’icyiciro cya kabiri isize ikipe ya Kiyovu Sports yisanze mu itsinda rya kabiri ryiganjemo amakipe yahoze mu cyiciro cya mbere gusa akaza kumanuka hasi agaherayo.

Iyi tombola yakorwe ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, yemeje ko shampiyona y’icyiciro cya kabiri izatangira mu kwezi kwa cumi ku matariki atari yamenyekana, mu gihe amategeko y’imikinire atigeze ahindurwa.

Ikipe ya Kiyovu Sports yamanukanye na Pépinière mu cyiciro cya kabiri, izaba iri mu itsinda B aho iri kumwe n’amakipe ya La Jeunesse, As Muhanga n’intare zose zigeze kwihumurizaho uko icyiciro cya kabiri kimera.

Ikipe ya United Stars ikinira mu Kabagari ni imwe mu zoo Kiyovu Sports igomba kwitonderaIkipe ya United Stars ikinira mu Kabagari ni imwe mu zoo Kiyovu Sports igomba kwitondera

Abakunzi ba Kiyovu Sports kandi bagomba kwitegura guherekeza ikipe yabo ku cyumweru mu Kabagari, cyane ko itsinda ryabo ribarizwamo ikipe ya United Stars itajya ikina ku isabato.

Nubwo Kiyovu Sports yashyizwe mu itsinda rya kabiri, amauru agera kuri Ruhagoyacu avuga ko iyi kipe yizeye kuzakina mu cyiciro cya mbere umwaka utaha, aho kuri ubu yanarangije kumvikana n’abakinnyi benshi barimo Maombi Jean Pierre wakiniraga Gicumbi, Mugheni Fabrice wakiniraga Rayon Sports na Mbogo Ally wa Espoir. Aba bikunze bakazatozwa na Cassa Mbungo Andre.

Kimwe mu byo abakunzi ba Kiyovu Sports bifuza kuyireba bazamenya, ni uko imwe mu mikino y'icyiciro cya kabiri ikinwa mu ma saa sabaKimwe mu byo abakunzi ba Kiyovu Sports bifuza kuyireba bazamenya, ni uko imwe mu mikino y’icyiciro cya kabiri ikinwa mu ma saa saba

Uko tombola yagenze:

Itsinda A

  1. Unity
  2. Aspor
  3. Gasabo
  4. Vision
  5. Giti cy’inyoni
  6. Esperence
  7. Rwamagana City
  8. Akagera
  9. Etoile de L’est
  10. Nyagatare
  11. Sorwathe
  12. Pépinière

Itsinda B

  1. SEC
  2. Rugende
  3. Heroes
  4. SC Kiyovu
  5. La Jeunesse
  6. Intare
  7. As Muhanga
  8. UR
  9. United Stars
  10. Hope
  11. Vision Jeunesse Nouvelle

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Ashiraf

    Kuya 17-09-2017 saa 04:19'

    Umva Ntakipe yakabaye kampamara gusa Ferwafa Irawubishya kbs kiyovu

  2. Nyiramugisha

    Kuya 1-08-2017 saa 20:43'

    Kiyovu yabwiye reyosiporo ngoworore inkoko norore agaca ngo nuko reyo itayibariye kumukinowanyuma

  3. Nyiramugisha

    Kuya 1-08-2017 saa 20:31'

    Mumakubavuzeko Kiyovu Izakina Mukicirocya1izakinite Itarabikoreye?

  4. kalisa

    Kuya 30-07-2017 saa 20:55'

    abayobozi bayo bayimanuye kubera amatiku yayo ntaho bagiye

  5. anatole

    Kuya 30-07-2017 saa 15:25'

    Isonga inanirwa muhanga izamuka naho kiyovu Riya tsinda niryayo niwo musaruro yakoreye ibindi byose byakorwa kugirango igume mu cyambere namokosa

  6. anatole

    Kuya 30-07-2017 saa 15:24'

    Isonga inanirwa muhanga izamuka naho kiyovu Riya tsinda niryayo niwo musaruro yakoreye ibindi byose byakorwa kugirango igume mu cyambere namokosa

  7. knc

    Kuya 30-07-2017 saa 15:08'

    Ariko mumpfashe President are gukora cg iri munzibacyuho ?! none se ibi numva by’ikiciro cya 2 ninde wabitangarije ruhagoyacu.com ?! ndumva umutima uri mu kiciro cya 2,ubanza icya 1 ntagihari umwaka utaha !?!!!!!!! amabara aragwira !!!!!!!!!!!!

  8. KAGAME PETER

    Kuya 30-07-2017 saa 10:00'

    Urabeho KIYOVU ni bikabyo byawe.........

  9. Sebastien

    Kuya 30-07-2017 saa 09:39'

    njewe ndunva abayobozi ba kiyovu sport bagomba kwanza kwibaza icyatumye bamanuka
    muri 2D hanyuma bakichara hamwe bakagikemura aho kwirunkangira muri 1D bataramenya icyatumye bamanuka bizakomeza tena byongere kandi bahindure nimyunvire ikindi Ferwafa nayo ireke ama sentiment nimpa Abana b’ISONGA baravunitse baritanga kugirango bazamuke bamenyekane muri 1D ni gute wabasubiza muri 2D kugirango kiyovu yongere izamuke? niyo mpanvu umupira wacu utazatera imbere aho kubahiriza amategeko bakora ibyo bashaka gusa nikibazo gikomeye cyane kwanza président wisonga akwiye kwegura kuko ibyo yakoze nagahomamunwa tube aba sportif tureke amatiku namarangamutima.

  10. ema

    Kuya 30-07-2017 saa 09:34'

    Equipe yamanutse iba yamanutse naho ibyo guhuzagurika hazazamuke iyakinnye nisonga kuko iba yabikoreye naho kiyovu c yakoziki?ibyo yakoreye nibyo ikwiye murwanda kagame yaciye itonesha irondakarere no kwitwaza icyo uricyo ngo utambuke utabikwiye none ferwafa itonesha kiyovu gute ?igasiga as muhanga?nihazamuke iyabaye iyagatatu mucyiciro cya2 kuko yarabikoreye naho ibyo mukora sibyo uwampa dogori gatogo akatuvira mumupira nakwishima nkabyina manyanga gusaa

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru