RUHAGOYACU.com

KNC yiyemeje gutegera INDEGE abakinnyi be bari Côte d’Ivoire, Unity bazamara Dubai iminsi 5 nibatwara igikombe cy’Amahoro

Umuyobozi mukuru w’ikipe ya Unity SC y’i Gasogi; Kakooza Nkuriza Charles yatangarije RuhagoYacu ko biteguye gukora buri kimwe cyose gishoboka kugira ngo bazabe bafite abakinnyi babo bari mu Isonga yagiye muri Côte d’Ivoire ubwo bazaba bakina na Sorwathe, aho nibiba ngombwa bazategerwa indege.

Unity izasura Sorwathe mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri, uyu uzabera i Kinihira kuwa Gatandatu w’icyumweru gitaha.

Iyi kipe y’i Gasogi ifite abakinnyi ngenderwaho barenga bane mu ikipe y’Isonga yagiye gukina irushanwa rya TIDA muri Côte d’Ivoire, aba barimo Nkubana Marc, Butare Henry, Turatsinze Peter na Ndabarasa Tresor.

Abakinnyi ba Unity bishimira igitego cya Ndayambaje Selemani ubwo banganyaga na AsporAbakinnyi ba Unity bishimira igitego cya Ndayambaje Selemani ubwo banganyaga na Aspor
Nkubana Marc (2) na Butare Henry (16), Turatsinze Peter na Tresor (bari inyum ibumoso) ni bamwe mu bakinnyi ba Unity bajyanye n'Isonga FA muri Cote d'IvoireNkubana Marc (2) na Butare Henry (16), Turatsinze Peter na Tresor (bari inyum ibumoso) ni bamwe mu bakinnyi ba Unity bajyanye n’Isonga FA muri Cote d’Ivoire

Aganira na RuhagoYacu kuri uyu wa Gatandatu, ubwo ikipe ye yari imaze kunganya na Aspor ibitego 2-2, Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yadutangarije ko umukino bafitanye na Sorwathe i Kinihira ukomeye ndetse biteguye gukora ibishoboka birimo no gutegera indege abakinnyi bakava muri Cote d’Ivoire bakitabazwa kuwa Gatandatu.

"Tuzakina n’ikipe ya Sorwathe ariko ntekereza ko imikino yo muri Côte d’Ivoire ishobora kurangira kuwa Kane, uko byagenda kose imikino ikirangira.... Sinzi itike y’aba bana (bari muri Cote d’Ivoire) ibagarura, ndavugana n’ubuyobozi bw’ikipe bambwire igihe bagarukira, ariko uko byagenda kose hari abakinnyi byanze bikunze tugomba kuzana."

"Twabategera indege, twabategera Vol Spécial, twabakorera iki... ariko bagomba gukina umukino wa Sorwathe; abo harimo abakinnyi bo mu mutima wa ba myugariro nk’abakinnyi batatu bagomba kuza, mfite abakinnyi benshi muri iriya kipe y’Isonga ariko hari abakinnyi tugomba guhita dutegera tutitaye ku gihe bazategerereza kugaruka kubera uburemere tubona bwa shampiyona."

KNC (ubanza iburyo) ku mukino Unity SC yanganyijemo na Aspor 2-2 KNC (ubanza iburyo) ku mukino Unity SC yanganyijemo na Aspor 2-2

KNC yatangarije RuhagoYacu kandi ko Ferwafa ikwiye guha agaciro icyiciro cya kabiri cyane ku bijyanye n’amasaha y’ingengabihe imikino y’iyi shampiyona iberaho, aho usanga iba ku izuba ryinshi ku buryo bigora abana bakina muri iki cyiciro.

"Icyo mvuga ni ukugira ngo Ferwafa ihe agaciro icyiciro cya kabiri, kuko ni yo pépinière y’icyiciro cya mbere, ni nayo base y’umupira w’amaguru mu Rwanda. Kuba bakinisha abantu saa Saba ku kibuga cya synthetique kiba cyaka umuriro nta wundi mukino uhari, ntabwo bikwiye."

"Bagomba guhindura kugira ngo n’abafana baze barebe umupira bishimye. Birashoboka ko byaterwaga n’uko nta muntu witaga kuri shampiyona y’icyiciro cya kabiri ariko ubu iyi shampiyona irashyushye kurusha iy’icyiciro cya mbere, bakwiye kuyiha agaciro ikwiriye rero."

KNC ntiyishimiye ko mu cyiciro cya kabiri bakinira ku izuba ryinshi kandi nta wundi mukino uba uri bubere ku bibuga amakipe yo mu cyiciro cya kabiri ashyirwahoKNC ntiyishimiye ko mu cyiciro cya kabiri bakinira ku izuba ryinshi kandi nta wundi mukino uba uri bubere ku bibuga amakipe yo mu cyiciro cya kabiri ashyirwaho

Unity yasabwe gukora amateka, igacumbikirwa Dubai iminsi 5 n’igihumbi cy’idolari kuri buri umwe

Nubwo nta kipe yo mu cyiciro cya kabiri iragera muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro, KNC yemereye RuhagoYacu ko yasabye ikipe ye kuba iya mbere ibigezeho maze bakajyanwa Dubai mu gihe cy’iminsi itanu ndetse buri umwe mu ikipe agahabwa amadolari 1000.

"Ikipe yacu nitwara igikombe cy’Amahoro, abana bose na staff bazajya Dubai bamareyo iminsi itanu muri hoteli ikipe yishyuye, nibarangiza kandi tubahe n’amadolari igihumbi kuri buri muntu wese uri mu ikipe yo kugira ngo bagire ibyo bahaha. Tugaruka twitegura kujya mu bikombe bya CAF."

"Ndabasaba gusa gutwara igikombe cy’Amahoro, ibyo nibabikora, ubundi ibyo byose ndabibakorera."

KNC yatangarije RuhagoYacu ko ikipe ye nikora amateka yo gutwara igikombe cy'Amahoro bazajya Dubai bakamarayo iminsi 5KNC yatangarije RuhagoYacu ko ikipe ye nikora amateka yo gutwara igikombe cy’Amahoro bazajya Dubai bakamarayo iminsi 5

Mu gihe APR FC ariyo kipe iheruka kwegukana igikombe cy’Amahoro ndetse izasohokera u Rwanda muri CAF Confederation Cup, abatoza bamwe bo mu cyiciro cya kabiri ntibagiye bishimira kuba amakipe yo muri iki cyiciro ategekwa gukinisha abakinnyi batarengeje imyaka 23 kandi b’abanyarwanda gusa, Ferwafa ikarenga ikabahuza n’amakipe yo mu cyiciro cya mbere mu gikombe cy’Amahoro.

Unity bizeye kuzakina na Sorwathe bafite bamwe mu bakinnyi bagiye muri Cote d'IvoireUnity bizeye kuzakina na Sorwathe bafite bamwe mu bakinnyi bagiye muri Cote d’Ivoire

Unity SC iri mu makipe akunzwe muri iyi minsiUnity SC iri mu makipe akunzwe muri iyi minsi


KNC agaruka ku bakinnyi be bari muri Cote d’Ivoire, kuba amakipe y’icyiciro cya kabiri akinira ku izuba ryinshi n’icyo yabwiye ikipe ye niramuka itwaye igikombe cy’Amahoro

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Merci

    Kuya 5-12-2017 saa 04:23'

    Hahaha,iyi team ya KNC izamera nk’umuriro w’ibishangara ni wo ugurumana cyane mu kanya ukaba urazimye.Hari undi mugabo bakora bimwe wigeze gushora agafrws muri RAYON SPORT nuko biza kurangira nka wa muriro navugaga. Foot yo mu Rwanda kuyishoramo amafaranga ntibyoroshye.

  2. Jacques

    Kuya 4-12-2017 saa 12:16'

    Mbanje kubasuhuza!
    Mwe mutangiye munenga aho kubanza gushimira umuyobozi wa UNITY SC ariwe Nyakubahwa KNC mwese muli ba Contre Success, mureke mbabwire, umuyobozi nyawe aho ava akagera agira intumbero yigihe kirekire, so KNC njye ndi kumwe nawe, icyambere KNC siwa muyobozi wananirwa guhigura icyo yahize, si wa muyobozi wasahurira mu nduru nkabayobozi bama Equipe tuzi yewe yo mucyiciro cyambere; ahahahaha, uziko UNITY SC hari team nkuru irusha management aho usanga ku kibuga hari amajerekani yuzuye amazi adatetse kubibuga bitandukanye , yayayayya, Gusa UNITY SC iri motivated n’ubuyobozi bwayo, so muiace isonge mbele.

  3. Gasagure

    Kuya 4-12-2017 saa 08:56'

    Ariko ahubwo ibi KNC avuze birashoboka cyane muri ruhago yo mu Rwanda. Ariko biramusaba kubivuga henshi ahereye kuri de Gaule nabasifuzi, ubundi byose bikaba sawa Unity igakora amateka

  4. Kalisa

    Kuya 4-12-2017 saa 07:43'

    Hahahaaa!

    Ndi KNC nakwemerera aba bakinnyi miliyoni y’idorari buri muntu kuko naba nzi neza ko ntayo nzatanga kuko icyo gikombe badashobora kugitwara...

  5. Eugene

    Kuya 4-12-2017 saa 06:06'

    KNC aranseje.Iyi ntego atanze iragaragaza ko rwose iyiko TEAM ye ntaho yagera.N’abana ubwabo uhaye uyu mukoro barahita bacika intege.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru