RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 25:22'  -  Djihad agiye kwerekeza mu igeragezwa mu Budage  |  Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 24:36'  -  Miroplast FC yazanye umutoza mushya wayisezeranyije kuyubakiramo izina  |  Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 22:29'  -  Rayon Sports yatangiye imyitozo mu ishusho nshya (Amafoto)  |  Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 16:15'  -  Rayon Sports yatangiye imyitozo yitegura urugendo izagirira muri Tanzania  |  Yanditswe kuya 24-07-2017 saa 25:47'  -  Breaking News: Kwizera Olivier yasinye amasezerano muri Free State ya Africa y’Epfo
Ku bwa burembe, Isonga FC yasezereye AS Muhanga igaruka mu cyiciro cya mbere
Print Comments: 3 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Igitego 1-0 mu mukino ubanza no kunganya 0-0 mu mukino wo kwishyura, bitumye AS Muhanga isezererwa muri ½ cy’irangiza maze Isonga FC ihita izamuka mu cyiciro cya mbere yahozemo.

Umukino watangiye amakipe yombi asa n’acungacungana ku jisho, AS muhanga ikarusha Isonga FC gusatira, dore ko ari na yo yari ifite umwenda w’igitego yatsinzwe mu mukino ubanza, ubwo yatsindirwaga i Kigali igitego 1-0.

Icyakora Isonga FC yakomeje kwihagararaho, ku buryo byatumye umukino urushaho gukomera, dore ko warimo ishyaka n’imbaraga byo ku rwego rwo hejuru. Ibyo ni byo banaviriyemo ikipe ya AS Muhanga kuvunikisha umukinnyi hakiri kare, ubwo ku munota wa 19 Kubwamariya Silas yavunikaga ukuboko nyuma yo kugongana na Ishimwe Christian wa Isonga FC.

Abakinnyi b'Isonga bari bakaniye uyu mukinoAbakinnyi b’Isonga bari bakaniye uyu mukino

Umukino wakomeje gukinirwa ahanini mu kibuga hagati, AS Muhanga ikanyuzamo igasatira ariko ba myugariro ba Isonga bari bayobowe na Uwineza Aime Placide bakomeza kwihagararaho, kugeza ubwo igice cya mbere cyarangiraga bikiri 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiye gikinwa nk’uko icya mbere cyari cyarangiye, Isonga FC ikinira inyuma cyane irinda izamu ryayo, AS Muhanga yo igaragaza impamyi y’igitego.

Umutoza Abdou Mbarushimana yagerageje gushakira ibisubizo mu gusimbuza no kubwira abakinnyi be gusatira baciye mu mpande ariko Gatera Moussa wa Isonga FC we akomeza kugarira, ari na ko abwira abakinnyi be kubuza abo hagati ba AS Muhanga gukina, biranamuhira.

Yirinze gusimbuza hakiri kare, abikora mu minota 10 ya nyuma y’umukino, aho yakuyemo Mugisha Patrick akinjiza Mugisha Yvan, ndetse habura iminota ibiri akuramo Ishimwe Claude yinjiza Mandela Robert.

Umukino warinze urangira ari 0-0, AS Muhanga iba isezerewe na Isonga FC ku gitego 1-0 uteranyije imikino yombi.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

AS Muhanga: (GK) Munyaneza Jacques (30), (C) Niyigena Jully Moise (19), Rucogoza Ilias (4), Kalisa America (20), Himbaza Jacques (24), Munyeshuri Aaron (15), Niyibizi Emmanuel (13), Habimana Yves (10), Kubwamariya Silas (18), Ntirushwa Aime (11), Niyonkuru Jean Luc (22).

Isonga FC: (GK) Iradukunda Emmanuel (28), Ndabarasa Tresor (16), Ishimwe Cristina (6), Uwineza Aime Placide (4), Nkubana Marc (2), Turatsinze Peter (17), (C) Bonane Janvier (8), Cyitegetse Bogarde (3), Rutayisire Aman (21), Ishimwe Claude (10), Mugisha Patrick (12).

Isonga yabanje mu kibugaIsonga yabanje mu kibuga

AS Muhanga yabanje mu kibugaAS Muhanga yabanje mu kibuga

Umukino wari indyankurye......!Umukino wari indyankurye......!

Abakinnyi b'Isonga bari bakaniye uyu mukinoAbakinnyi b’Isonga bari bakaniye uyu mukino

fidele muhizi Kuya 22-06-2017 saa 16:36'

eewana bakomerezaho2 ntacyo batazageraho nibakomeza neza nigikombe nicyabo

gustave Kuya 19-06-2017 saa 02:29'

isonga garuka nubundi turakwemera nukudutenguha.Muhangayo nubundi nukuhasura nigirevuba yisubirireyo murakoze.

musesenguzi Kuya 17-06-2017 saa 19:25'

Nidashaka abakinnyi ni ukujya ibatizwa gusa. Ibaze Kiyovu FC


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)