RUHAGOYACU.com

Kujya mu cyiciro cya mbere ntabwo ariyo ntego ya mbere y’Isonga

Umutoza w’ikipe y’Isonga FC kuri ubu ibarizwa mu cyiciro cya kabiri, Gatera Moussa atangaza ko mu ntego bafite kuzamuka mu cyiciro cya mbere atari byo byihutirwa, ko ahubwo barajwe ishinga no kuba abana batoza bamenya umupira.

Isonga FC yaraye ikinnye umukino wa gicuti na APR FC, itsindwa igitego 1-0.

"Isonga ifite intego ebyiri. Icya mbere ni formation. Formation ni ukwigisha abana umupira, icya kabiri turi no muri competition, na byo ni ibinti bidufasha kwigisha abana umupira. Tubashakira imikino myinshi kugira ngo babashe kugira experience cyane nk’izi hamwe n’amakipe yo mu cyiciro cya mbere kuko mu cyiciro cya kabiri ho dusa n’aho tunganya, bisaba ko dushaka abaturusha kugira ngo tuzamure urwego."- Gatera.

Agaruka ku mukino batsinzwemo n’ikipe ya APR FC igitego 1-0 kuri uyu wa Gatatu, Gatera Moussa yavuze ko atareba ibitego, ko ahubwo areba niba ibyo yigisha abakinnyi be bagerageza kubyumva.

" Icya mbere njyewe ntabwo ndeba ibitego, icya mbere ndebe niba ibyo mbigisha bagerageza kubishyira mu bikorwa, nicyo cya mbere ndeba kuko iyo uri muri formation ureba; ese ibyo mbigisha bagerageza kubikora? Ni cyo kintu cya ngombwa cyane naho ubundi gutsindwa igitego 1, bagerageje gukurikiza amabwiriza nabahaye mu buryo buri defensif, mu buryo buri offensif ntabwo twabonye uburyo bwinshi cyane, ariko bagerageje gukina ibyo nabasobanuriye n’ubwo bwose habayemo amakosa, ntabwo bakina hatabamo amakosa."

Abakinnyi b’Isonga bafite ubushake

"Intego ya mbere ni ukubigisha umupira, iya kabiri iyo kuvuga kuzamuka, igihe byaba bikunze twabyakira, kuko turimo kwitwara neza, ariko ntabwo ari ihame ko tugomba kuzamuka gusa mu ntego zacu nk’abakinnnyi, nk’abakina barifuza ko bagerageza kwitwara neza, bakaba aba mbere mu bintu byabo byose bakora cyangwa se kuba aba mbere mu cyiciro cya kabiri, nabo barabyifuza, ni byiza cyane, ariko ntabwo ari ihame ko intego y’Isonga ari ukuzamuka uyu mwaka, icya mbere ni uko twabigisha umupira bakabanza bakawumenya."

Mbere yo gukina umunsi wa 16 wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri, Isonga FC ibarizwa mu itsinda B, iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 31, amanota ane inyuma ya Miroplast ya mbere na 35 mu gihe Heroes ya gatatu ifite amanota 29 n’umukino w’ikirarane.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Niyigena

    Kuya 30-03-2017 saa 10:51'

    kacyiru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru