RUHAGOYACU.com

Pepiniere yegukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri

Ikipe ya Pepiniere yegukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri nyuma yo gutsinda Kirehe FC kuri penaliti mu mukino wa nyuma usoza shampiyona.

Uyu mukino wabereye ku Kicukiro, uhuza aya makipe yombi yamaze kwizera kuzamuka muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, mu mwaka utaha w’imikino 2016/17.

Pepiniere FC yafunguye amazamu hakiri kare mu gice cya mbere, ku munota wa 11, igitego cyatsinzwe na Longalonga Prince mbere yuko Bizimungu Jean Pierre yishyura.

Mugwakarama yabonye ikindi gitego ku munota wa 61 ku ruhande rwa Pepiniere, nacyo cyishyuwe na Alex Sinagaye, amakipe yombi asoza iminota y’umukino, anganya 2-2.

Hitabajwe penaliti, maze Pepiniere FC itsinda 4-3, biyihesha gutwara igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

Amakipe yombi akaba azasimbura AS Muhanga na Rwamagana City muri shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Amakipe aheruka kwegukana igikombe mu cyiciro cya kabiri:

  • 2016: Pepiniere FC
  • 2015: Bugesera FC
  • 2014: Sunrise FC

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Musesenguzi

    Kuya 8-08-2016 saa 21:21'

    Kirehe nimutagura abakinnyi kandi muhindure umutoza, muzitwa: Rwigerurumpe!! Kwikoza mucyiciro cya mbere maze mugasubira Kwa mukura wanyu Rwamagana/mu cyiciro cya kabiri!!!!

  2. HABIMANA J.Paul

    Kuya 8-08-2016 saa 03:38'

    Kirehe FC Ni iyacu kbsa tuzayishyikira mu kiciro cya mbere kdi Abayobozi nabo baziyibe bugufi.Turasaba kdi ko batangira gushaka babakinnyi beza Ndetse n’Abatoza bamenyereye ibya Footbal.Kirehe Bravooo!!!!!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru