RUHAGOYACU.com

Rwamagana City ishobora guterwa mpaga ikabuzwa kwinjira mu cyiciro cya mbere

Ikipe ya Rwamagana City ishobora guterwa mpaga umukino ubanza wa ½ cy’irangiza muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri, bityo ikabuzwa kwinjira mu cyiciro cya mbere n’ubwo yaba yatsinze Miroplast FC nyuma y’aho bitahuwe ko yakinishije umukinnyi utabyemerewe.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko Rwamagana City mu mukino ubanza wa ½ kimwe n’indi mikino yawubanjirije, yakinishije umukinnyi witwa Micomyiza Pie utemerewe gukina shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

Ubwo shampiyona yajyaga gutangira Micomyiza Pie yashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi ba Rwamagana City ndetse anahabwa ikarita imwemerera gukina, ariko nyuma iyo kipe iza kumukura ku rutonde rw’abakinnyi bayo imusimbuza undi, ariko uwo mukinnyi ntiyamburwa ikarita yari yahawe.

Miroplast FC ikimenya ayo makuru yahise itanga ikirego nyuma yo kunganya n’iyo kipe ibitego 2-2 mu mukino ubanza wa ½ muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

Umuvugizi wa FERWAFA, Ruboneza Prosper yatangarije RuhagoYacu ko Miroplast FC yabashyikirije ikirego kandi gifite ishingiro, ndetse akanama gashinzwe imyitwarire muri iryo shyirahamwe ry’umupira w’amaguru kakaba karateranye, kakemeza ko kazatanga umwanzuro nyuma y’umukino wo kwishyura wa Miroplast FC yareze na Rwamagana City yarezwe.

Uwo mukino wo kwishyura uteganyijwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17 Kamena kuri Stade yo kwa Mironko i Gikondo.

Ikipe irokoka hagati ya Miroplast FC na Rwamagana City iramutse idatewe mpaga, izazamukana n’iza kurokoka hagati ya AS Muhanga na Isonga FC, zikajya gusimbura Kiyovu Sports na Pepiniere FC zamanutse mu cyiciro cya kabiri.

Foto: Kigali Today.

Izindi nkuru

ntambara Kuya 17-06-2017 saa 19:14'

guhengeka kwabaswa Nigutya bitunguranye. ubundi bararwaza kiyovu Kubera iki? Mwarangiza ngo ikipe yigihugu. mushaka gukinisha abadashoboye? kiyovu na pepiniere zimanuke. nicyo zakoreye. mwubahe amategeko, muheshe agaciro imyumvire irihejuru. mwekwita kubiduteza inyuma.

maso Kuya 17-06-2017 saa 13:41'

Ko mbona SE Foot izaba iy’abanyamugi gusa mu gihe n’Isonga yatsinda.

ughg Kuya 17-06-2017 saa 13:40'

Aliko ninde wababwiye ko kiyovu yamanutse ntago yamanutse igihe cyose shampiyona itaratangira ngo muyibure mu cyiciro cya mbere maze na etincelle ntiyigeze imanuka nk’uko amanota yarangirijeho shampiyona icyo gihe yabigargazaga, hanyuma ngo kiyovu, bagomba gushakisha uburyobwose bubi nabwiza ikagaruka, naho iyo rwamagana yo icyirego bayishyiriyeho ntacyo kivuze turi i Rwanda kandi muzabibona , oy kigira ishingiro umukino wa 1/2 wo kwishyura wari kuzaba bamaze gufata umwanzuro kuri icyo kirego. nonese ubu murambwira ko iyo gitangwa na Rayon Sport umukino wari kuzaba kidakemutse? ese ubwa miloplast iwutsinze ikirego cyaba kigifite ishingiro.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!