RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 24-06-2017 saa 7:35'  -  Mugisha Gilbert ni muntu ki?  |  Yanditswe kuya 23-06-2017 saa 29:48'  -  Mukura baratabaza abafana, bafite ubwoba bwo kuba nka Kiyovu  |  Yanditswe kuya 23-06-2017 saa 27:57'  -  Abanyarwanda bakinnye imikino Olempike bafatanyije n’ibyamamare muri Amerika gutangiza ‘Olympic Week’  |  Yanditswe kuya 23-06-2017 saa 27:18'  -  AS Kigali yaguze rutahizamu watsinze ibitego byinshi mu Burundi  |  Yanditswe kuya 23-06-2017 saa 24:13'  -  Saleh Ally yanenze abafana ba Yanga batwitse imyenda ya Haruna Niyonzima
Rwamagana mu kagambane? Coach Niyibizi ashinjwa gukorana na Ferwafa mu kumanura ikipe
Print Comments: 13 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rwamagana n’abakinnyi bayo bari kurira ayo kwarika nyuma yo kubwirwa ko ikipe yabo itazakina shampiyona y’icyiciro cya mbere kandi yari yabikoreye, aho kuri bo basanga barashingiye ku bintu by’ibihimbano kandi bidafatika.

Ni nyuma y’inama ya Komite nyobozi ya FERWAFA yateranye kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Kamena, ari na yo yafashe umwanzuro wo gutera mpaga ikipe ya Rwamagana City, izira ko yakinishije Micomyiza Pie utemerewe gukina shampiyona y’icyiciro cya kabiri kubera yari yarakuwe ku rutonde rw’iyi kipe, ikintu Rwamagana ihakana yivuye inyuma.

Ngo byose byaba byaratangijwe na ’Tapis’ yo mu nzu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, umukinnyi wa Rwamagana City Hakizimana Sena, yafashe iya mbere mu gutangariza RuhagoYacu ibyo yise ukuri kw’ibyihishe inyuma yo guterwa mpaga kw’ikipe akinira.

Niyibizi wahoze atoza Isonga ni we uri inyuma yo guterwa mpaga kwa RwamaganaNiyibizi wahoze atoza Isonga ni we uri inyuma yo guterwa mpaga kwa Rwamagana

Sena yadutangarije ko abizi neza ko umutoza Niyibizi ari we uri inyuma y’ibyabaye byose, kandi ko yabikoze kubera kwirukanwa gusa, ko amahari ye n’uyu mukinnyi Micomyiza ngo yatangiye kera.

Yagize ati:“Nge na Micomyiza twabanaga mu cyumba, gusa aza gushaka kutwimuramo ku mpamvu zitumvikana, ntitwamwemerera. Urumva twari tumaze kumenyerana twaraniguriye tapi zacu, kutwimuramo twumvaga nta mpamvu”.

“Twahise dufata icyemezo cyo kugenda, kuko twaravugaga ngo n’ubundi ni ukwitanga, nta mpamvu yo kutwambura uburenganzira bwacu. Nge naje kugaruka gusa Micomyiza atinda kugaruka kuko umutoza atamwiyumvagamo”.

Umutoza yakomeje kumwinginga ngo agaruke ubwo imikino yo kwishyura yari igeze kure, gusa tuza gutungurwa no kumva ngo yari yaramukuye ku rutonde muri Ferwafa. Yari kumukuramo se agakomeza kumusaba gukina? Avuyeho uyu munsi se kuko umutoza Niyibizi asezerewe? Turabizi ko ari akagambane yadukoreye”.

“Nyuma yo gusezererwa kwe mbere ya ¼ cy’irangiza, yakomezaga koherereza abakinnyi ubutumwa bugufi ko tutazigera tuzamuka. Izi ’message’ zirahari avuga ko uko byagenda kose tutazazamuka. Ikibabaje ni uko ibi ntawabihaye agaciro mu bamwemeye nk’umutangabuhamya”.

Niyibizi Souleyman wirukanywe na Rwamagana ubwo umwaka wa shampiyona waganaga ku musozo, ubuyobozi n’abakinnyi b’iyi kipe banamushinja ibintu bitandukanye bagiye batangariza RuhagoYacu, gusa akaba ari we Ferwafa yemeza ko yatangaje ko Micomyiza Pie akurwa kuri lisiti agasimbuzwa Uwayo Olivier.

Ferwafa yaguye mu mutego itabonera ibisobanuro kuri uyu munsi

Nyuma yo kumva ibitangazwa na Rwamagana, mu gitondo cyo kuri uyu munsi twanasuye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa), ngo batubwira neza iby’iyi mpaga nibinashoboka batwereke ibimenyetso byerekana ko uyu mukinnyi.

Ferwafa, yatweretse ’licence’ zirindwi z’abakinnyi bashya ikipe ya Rwamagana yasabye ko bayikinira mu gice cyo kwishyura cya shampiyona, itubwira buri mukinnyi yagombaga gusimbura uwari usanzwe wagiye, aho Micomyiza Pie yari busimbuwe n’uwitwa Uwayo.

Miroplast yari mu gahinda ko kumanuka ishobora kubona amahirwe yo gusubira mu cyiciro cya mbereMiroplast yari mu gahinda ko kumanuka ishobora kubona amahirwe yo gusubira mu cyiciro cya mbere

Twabajije Ferwafa icyerekana ko Micomyiza yari mu bakinnyi bari busimburwe, batubwira ko umutoza Niyibizi yabivuze ubwo yari azanye impapuro zisabira Licence abo bakinnyi bashya barindwi.

Twabajije Ferwafa ubusanzwe icyemeza ko umukinnyi ikipe imusezereye mbere yo kumusimbuza, batubwira ko ubundi ikipe izana Licence y’uwagiye. Tubajije niba Micomyiza Licence ye yaba yarasizwe batubwira ko batayizanye kuko yari yarayitwaye.

Twabajije Ferwafa niba kubwabo batumva ko bakoze amakosa kuba baratanze Licence y’umukinnyi mushya kandi nuwo bavuga ko yagiye yari akiyifite batubwira ko ibyo babyemera ko habayemo uburangare, ariko bidakuraho ko Rwamagana yakoze na yo amakosa.

Rwamagana irahakana yivuye inyuma ko yakuje Micomyiza kuri lisiti- Ihita ijurira

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rwamagana buhagarariwe na perezida wayo Karinganire, batangaje ko batigeze bakura Micomyiza kuri lisiti, ko abakinnyi bakuyeho bababwiye Ferwafa gusa ko batumva umuntu waciye inyuma akajya muri Ferwafa gusiba uyu mukinnyi.

Umuyobozi w’iyi kipe waganiriye na Ruhagoyacu ubwo yari avuye kuri Ferwafa, yatubwiye ko na we yatunguwe n’amakuru yo gusezerera Micomyiza, atangaza ko nta hantu ikipe ahagarariye yigeze ibyandika, ndetse ko na we ku giti cye ntabyo yasinyiyiye.

Munyankindi Patrick yari yahaye ibyishimo abanya-RwamaganaMunyankindi Patrick yari yahaye ibyishimo abanya-Rwamagana

Uyu tumubajije niba Ferwafa yaba yamwemeretse ibimenyetso byuko uyu mukinnyi koko bamusezereye, avuga ko ntabyo bamweretse ahubwo ko yabeshyuje ibyari byatangajwe byose.

Yagize ati: “Ubusanzwe dusinya ku rupapuro rwanditseho abakinnyi binjiye mu ikipe n’abasohotse mu ikipe tugasinyaho tugateraho kashe”.

“Ferwafa irabifite ifite abakinnyi bandi uretse Micomyiza. Twababajije impamvu we batamufite babura icyo bavuga”.

Kuri ubu, ikipe ya Rwamagana ikaba yarangije gutanga ikirego cyo kujuririra iki cyemezo cya Ferwafa

Amatora ya Ferwafa ari mu bitungwa agatoki byihishe inyuma ya mpaga

Mu minsi ishize Ruhagoyacu yanditse inkuru ivuga ihuriro ry’abayobozi bishyize hamwe bashaka impinduka harimo n’ubuyobozi.

Amakuru agera kuri Ruhagoyacu, avuga ko ikipe ya Rwamagana yari yemeye kujya muri iki gice mu gihe ubuyobozi bwa Mironko busanzwe bufitanye umubano na Ferwafa.

Kuba yaba ari yo mpamvu y’inkomoko ya mpaga ya Rwamagana byaba ari ibindi bindi, gusa kuri ubu iyi kipe itangaza ko yarenganyijwe, mu gihe Ferwafa ivuga ko hari amasomo yakuye mu kwizera abatoza b’amakipe, ko ibyo bakoreye Rwamagana babaha Licence kadi itari yagarura iy’umukinnyi usimbuzwa, ngo bari babikoze kuko bumvaga ntacyabikurikira.

Ruhagoyacu yagerageje kuvugana n’umutoza Niyibizi, gusa ntabwo yafataga telefone ubugira kabiri

muzerwa Kuya 22-06-2017 saa 15:27'

Abababa ibi bintu nakumiro, umukinyi yemerwako yavuye muri muri iyo division, iyo yasubije license muri FERWAFA, none ngo yari yayijyanye, ngo bamukuye kurutonde supporting document irihese? ntakosa rwamagana yakoze, ikosa nirya FERWAFA, uko FERWAFA igiye kubyitwaramo biratwereka ishusho yabo baribo, niba ataribyo ntaho umupira
wacu ugana.bashishoze cyane rero,murakoze.

JAPHET Kuya 21-06-2017 saa 16:20'

NIHABEHO UBUSHISHOZI BWA FERWAFA ESE NIBA RWAMAGANA YARAKINISHIJE UMUKINNYI UTEMEWE KURI MACTH YAMBERE KUBERA IKI BATAHISE BAYITERA MPAGA BAKARINDIRA UMUKINO WA 2?NTIHAGIRE UBIRENGANIRAMO FERWAFA NIGE HAGATI.NIYIBIZI WE ARI KWICA CV YE NTABUNYANGAMUGAYO BURIMO NTA PROFESSIONALISME IRIMO

vincent Kuya 20-06-2017 saa 22:35'

sha ferwafa ifite ikibazo nibareke rwamagana yikinire kuko mbona abakozi baferwafa batazi aka I kabo po?????????? gewe baba banteye umujinya

vincent Kuya 20-06-2017 saa 22:22'

sha ferwafa ifite ikibazo nibareke rwamagana yikinire kuko mbona abakozi baferwafa batazi aka I kabo po?????????? gewe baba banteye umujinya

marine Kuya 20-06-2017 saa 19:43'

nubwo aragahinda kubakinnyi nabayobozi ndetse nabafana barwamagna city turashimira itangazamakuru byumwihariko ruhago yacu bakomeje kudukurikiranira ayo manyanga ari gukorwa akorerwa rwamagana city gusa nakeza ko guhemuka

Karinganire Kuya 20-06-2017 saa 19:03'

Ariko mukunda byacitse ye none se ubu FERWAFA yarizi ko Sena uwo azakina iyi match ra amakipe ko abamo amanyanga menshi mwagiye mwituriza mukareka kuvuga nibyo mutahagazeho ubuse ibyo Umuyobozi wa Competition yavuze ntimwabyumvise mugitondo Rwamagana icyo nyishinja yahaye uburenganzira bwose Niyibizi kugeza naho yajyaga kuri federation bamuhaye na Cash ya Equipe ngo aze kutera nasanga hari ibidatunganye niba byarakozwe rero byose mwizina rya Rwamagana Mukure amaranga mutima yabamaze aho twese tujye tuba aba Sportif tureke kugendera kumagambo gusa kandi abantu hari nibyo berekanye ko umukinnyi atari kuri Liste ya Rwamagana none se mushaka ko babicyemura uko mubyumva. Mujye mureka amatiku aho

umu nyarwanda Kuya 20-06-2017 saa 17:47'

Mubyukuri ku bantu baba sportif muri rusange hano harimo akagambane uko mbumva gusa Ferwafa ntagihe izigera iteza umu pira imbere bagifite ubuyobozi buhuzagurika ese bagira umunyamatageko uwitwa jackson numvise avuga ibintu bidsobanutse wagirango bangaja abantu batizee ,,,kbsaa barahubukaa cyane si iki kibazo cya rwamagana city gusa muri football yacu harimo akarengane na maranga mutima menshi..basenye iyo comite yosee bavugurure hubwo..bose na president wabo ni bamwe.nta bushishoziii ni bamwe

Katega Kuya 20-06-2017 saa 16:36'

FERWAFA irahuzagurika noneho izanyemo kurenganya amakipe aba yiyushye akuya ngo agere ku ntego, Ferwafa ikaba ariyo iyakoma mu nkokora kubera inyungu zayo. Nsabe Rwamagana nticike intege izakomeze urubanza izagere no mu nzego zisumbuye nka CAF bazayitabaze bo ntibarya iminwa, kuko nta bimenyetso bigaragaza ko uyu mukinnyi yakuwe kuri liste y’ikipe ya Rwamagana. Ubuyobozi bwa Ferwafa bukwiye ikiruhuko kuko burananiwe peeee. Akarengane karacika mu Rwanda maze Ferwafa ikakimika koko bizagarukirahe?

david Kuya 20-06-2017 saa 16:21'

iyo nayo nindi weakness ferwafa na Degaule wayo bagaragaje umupira wamaguru bawuhinduye politike kungufu kbisa ark rwamagana yihangane izazamuka ubutaha mumahoro mandat ya Degaule yarangiye.

barya Kuya 20-06-2017 saa 15:03'

hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhghghhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh
.
mbega ferwafa!!!!! harya ngo barashaka indi mandat??
sha nukri ni baramuka bahawe indi mandat sinzabarenganya ahubwo nzarenganya ababatoye kuko bizaba bigaragayeko bafitiye umugambi mubi umupira wacu.

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)