RUHAGOYACU.com

Rwanda Day: Perezida Kagame yahuye n’abana b’Abanyarwanda biga umupira i Burayi

Perezida Kagame yahuye n’abana b’Abanyarwanda biga gukina umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi n’ahandi ku Isi, bamugezaho ibyifuzo na we abizeza ubufatanye, anabashishikariza kurushaho guhuza amaboko n’abakinira mu Rwanda kugira ngo umupira w’amaguru urusheho gutera imbere.

Nk’uko bitangazwa n’ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru (FERWAFA), Perezida Kagame yahuye n’abo bana baherekejwe n’ababyeyi babo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 Kamena 2017, ubwo yari muri Rwanda Day ahitwa Ghent mu Bubiligi.

Perezida Kagame mu ifoto y'urwibutso hamwe n'abana b'Abana b'Abanyarwanda bitoreza mu bigo n'amakipe atandukanye ku mugabane w'u BurayiPerezida Kagame mu ifoto y’urwibutso hamwe n’abana b’Abana b’Abanyarwanda bitoreza mu bigo n’amakipe atandukanye ku mugabane w’u Burayi

Guhura kw’abo bana na Perezida Kagame byasabwe na FERWAFA, ndetse Umuyobozi w’iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru, Nzamwita Vincent ‘Degaule’ agatangaza ko mu biganiro bagiranye hari ibyifuzo abo bana n’ababyeyi babo bagejeje kuri Perezida Kagame, na we abizeza ubufatanye.

Ati “Ubwo igikorwa cya Rwanda Day cyari gishojwe, twasabye Perezida wacu guhura n’abo bakinnyi bakiri abana bakinira mu bigo bitandukanye ku mugabane w’u Burayi ndetse n’imiryango yabo. Mu biganiro bagiranye n’Umukuru w’Igihugu, hemejwe gushyiraho uburyo buboneye bwo gukurikirana bya hafi abo bana bakina ku mugabane w’u Burayi, kugirango na bo binjizwe mu makipe y’igihugu y’abakiri bato.”

Nzamwita Vincent ’Degaule’ yakomeje agira ati “Barifuza kuza mu Rwanda mu Ukuboza bagakina imikino ya gicuti n’ibigo bitandukanye byigisha abana gukina umupira w’amaguru ndetse n’amakipe y’abana atandukanye, bakabasha kumenya neza igihugu cyabo, kandi icyifuzo cyabo cyakiriwe neza n’Umukuru w’Igihugu wabashishikarije kurushaho gukora iyo bwabaga ngo bateze imbere impano zabo, ari na ko bahoza ku mutima igihugu cyabo.”

Perezida Kagame yatanze impanuro nyinshi, anashishikariza abashoramari kuyishora mu Rwanda, ariko no muri Siporo na ho ntibakwiye kuhirengagizaPerezida Kagame yatanze impanuro nyinshi, anashishikariza abashoramari kuyishora mu Rwanda, ariko no muri Siporo na ho ntibakwiye kuhirengagiza

Igikorwa cya Rwanda Day cyari cyahuje imbaga y’abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, ku buryo bageraga ku 4000 baturutse imihanda yose ku Isi, by’umwihariko abo mu bihugu by’u Bubiligi, u Bufaransa, u Buholandi, u Busuwisi, u Butaliyani, u Budage, abo mu bihugu byo mu Majyaruguru y’u Burayi, u Burusiya, abo mu Bwongereza n’ahandi, bahuriye mu nzu mberabyombi iherereye ahitwa Ghent, ni mu birometero birenga gato 50 uvuye mu Murwa mukuru w’u Bubiligi, Bruxelles.

Mu mpanuro Perezida Kagame yahaye abitabiriye uwo munsi, yibukije ko ibyo bakora byose badakwiye kuba ba nyamwigendaho ahubwo bagaharanira gukorera hamwe n’abandi mu bwuzanye busesuye kugira ngo iterambere rirusheho kwihuta, ibi bikaba ari na byo bisabwa ababa mu mupira w’amaguru n’indi mikino baba ku mugabane w’u Burayi, dore ko umusanzu wabo atari kenshi wigaragaza imbere mu Rwanda.

Perezida Kagame yagize ati “Amateka y’igihugu ashingira ku bumwe, ku gukora, ku gukoresha ukuri. Kumva ko hari undi ushobora kuza kudukemurira ibibazo, ntabwo ari bwo buryo bikwiriye kumera kuko n’ingaruka zabyo zaragaragaye."

Benshi bajya bibaza niba Ababyeyi b'Abanyarwanda baba i Burayi, abana babyara nta na bake baba bafite impano mu mupira w'amaguru cyangwa mu yindi mikinoBenshi bajya bibaza niba Ababyeyi b’Abanyarwanda baba i Burayi, abana babyara nta na bake baba bafite impano mu mupira w’amaguru cyangwa mu yindi mikino

Umukuru w’Igihugu yakomeje agira ati “Umunyarwanda uba hanze twakishimira ko aho ariho hose hamubereye, afite icyo akora, afite ikimuteza imbere kandi nta n’ubwo ibyo bivuze ko umunyarwanda yibagirwa igihugu cye, ahubwo iyo bibaye ngombwa arahaha, agakora ajyana iwabo.”

“Biba byiza iyo abo hanze y’igihugu bakorana n’abo mu gihugu bakuzuzanya bikaba rwa Rwanda rugari mujya mwumva; rwa Rwanda rurenga imipaka. Iyo abo hanze n’abo mu Rwanda dukoranye, turugira u Rwanda rugari nk’uko bikwiye. Hari byinshi tumaze kubaka ngira ngo ibyo ni byo twakomeza gutera imbere nk’abanyarwanda.”

Kuzana abakinnyi b’Abanyarwanda bakina ku mugabane w’u Burayi ngo bamenyane n’abakina mu Rwanda byagiye bigeragezwa mu bihe bitandukanye, ariko akenshi ntibigire umusanzu ufatika bitanga ku iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda. Ubuheruka ni abo Desire Mbonabucya yazanye mu Rwanda mu 2011 ariko bamwe tubaheruka ubwo.

Abana bakina umupira w'amaguru baherekejwe n'ababyeyi babo bahuye na Perezida Kagame bisabwe na FERWAFAAbana bakina umupira w’amaguru baherekejwe n’ababyeyi babo bahuye na Perezida Kagame bisabwe na FERWAFA

Niba habayo abana bafite impano yo gushayaya, habura n'abafite iyo gukina umupira w'amaguru? Volleyball se?....Niba habayo abana bafite impano yo gushayaya, habura n’abafite iyo gukina umupira w’amaguru? Volleyball se?....

Abanyarwanda baba mu mahanga basabwa gushyira imbaraga muri siporo nk'izishyirwa mu zindi nzego z'imibereho y'IgihuguAbanyarwanda baba mu mahanga basabwa gushyira imbaraga muri siporo nk’izishyirwa mu zindi nzego z’imibereho y’Igihugu

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Dave

    Kuya 12-06-2017 saa 22:02'

    Agahinda mporana niba kazashira, Nzagahorana kugeza Ryari koko ubu nzongera kwishimira Football yacu nkakera ibi ndabyibaza nkurushaho kubabara Anyway njye ntawe ntunze agatoki gusa RWANDANS byari bigeze ngo Football yacu tuyishimire tubona intsinzi. Noneho iyo Bigeze mum AMAVUBI ho ni ntsinzwi nshira numva.

    H. E ko Tumukunda Abizi yatubabariye Agahaguruka koko imbaraga ze turazibona ariko nkuko Atwitangira iteka naufashe ibi bintu rwose sibyinshi nibitatu

    1. UMUPIRA MUBANA CHAMPIONA IHORAHO. (Academies)

    2. GUHA IJAMBO LEGENDS

    3.KUDUKORERA DEALS NAMAKIPE yateye Imbere muri Football cg IBIHUGU BYIBURAYI KUJYA BIDUFATIRA ABANA BAZAMUTSE NEZA MURI ZA ACADEMY.

    H. E. niba Udukunda nrwanaho udufashe ibi bizatuma munyaka 10 byibuze irimbere tuyoboye Africa.

    Murakoze.

  2. Munyaneza

    Kuya 12-06-2017 saa 10:33'

    Nibyiza cyane Imana igimuha Umugisha pe

  3. mazina

    Kuya 12-06-2017 saa 07:48'

    Muzehe wacu muramurushya nukuri urareba bihwahwanya uyobora ferwafa ukuntu aba atesha umwanya MUZEHE wacu koko ubwose uwabaza Degaule ngo abambere wazanye bishyuriwe byose bagezehe koko nabo wifashishaga bakinaga mumavubi usigaye uvuga ko ntacyo bakoze . cyakora Degaule akwiriye kujya akora ibijyanye nokuzana abakinnyi . nibyo yishoboreye nukuri uzarebe abakinnyi yazanaga babaga bashoboye naho ibyo kuyobora FERWAFA nabyihorere biriya bisaba ubwenge bwishi cyane

  4. Katauti

    Kuya 11-06-2017 saa 23:17'

    Mugihe iriya nzu izaba ikirimo abayirimo batazi ibyumupira ntanarimwe umupira w’urwanda uzongera kuzamuka,maze imyaka mbivuga muzaba mumbwira,nihatagira igihinduka vuba muri iriya nzu imyaka ibiri iri mbere tuzaba twegereye za somalia.

  5. mugisha

    Kuya 11-06-2017 saa 21:23'

    muzehe wacu ntacyo adakora arko byose bipfira muri ferwafa kuko nta plan bagira nonese abo baje muri 2011 ubu bageze he ntabwo bakomeje kubakurikirana


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru