RUHAGOYACU.com

Shampiyona y’icyiciro cya kabiri ku munsi wa 9, abatemerewe gukina n’abatsinze ibitego byinshi

Nyuma y’uko umunsi wa munani wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Rwanda wari kuba mu cyumweru cya nyuma cy’umwaka ushize wa 2017, ariko ukimurirwa tariki ya 10 Mutarama kubera amatora ya Ferwafa, iyi shampiyona irasubukurwa mu mpera z’iki cyumweru hakinwa umunsi wa cyenda.

Mu mikino itatu igerejwe na benshi mu mpera z’iki cyumweru harimo uzahuza ikipe ya Vision FC ya mbere izaba yakira Pepiniere FC ya kabirimu itsinda A mu gihe kandi muri iri tsinda, Rwamagana City ya gatanu izakira Unity FC y’i Gasogi ya kane.

Kayitaba Jean Bosco wa Unity FC (wambaye 4) ni we umaze gutsinda ibitego byinshi, azaba ahanganye na Abdoul wa Rwamagana bakurikiranaKayitaba Jean Bosco wa Unity FC (wambaye 4) ni we umaze gutsinda ibitego byinshi, azaba ahanganye na Abdoul wa Rwamagana bakurikirana

Mu itsinda B, mu gihe AS Muhanga ya mbere izaba yaruhutse, umukino utegerejwe na benshi uzahuza amakipe mato y’abashinzwe umutekano mu gihugu; aho Intare FC y’ingabo z’igihugu izakirwa na Interforce FC ya polisi y’igihugu.

Uko amakipe azahura ku munsi wa 9 wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri:

Itsinda A

Kuwa Gatandatu tariki ya 6 Mutarama

  • Gasabo Fc vs Aspor (Ferwafa, 15:30)
  • Rwamagana City Fc vs Unity Fc (Rwamagana, 14:30)
  • Gitikinyoni Fc vs Esperance SK (Ku kibuga cya Skol, 14:30)
  • Vision Fc vs Pepiniere Fc (Mumena, 15:30)
  • Etoile de l’est Fc vs Nyagatare Fc (Ngoma, 14:30)

Ku Cyumweru

Akagera Fc vs Sorwathe Fc (Rwinkwavu, 14:30)

Umukino wa Vision na Pepiniere FC ni umwe mu yo kwitega mu mpera z'iki cyumweruUmukino wa Vision na Pepiniere FC ni umwe mu yo kwitega mu mpera z’iki cyumweru

Itsinda B

Kuwa Gatandatu

  • Vision JN vs Rugende Fc (ku kibuga cya 2 cy’ Umuganda , 14:30)
  • Hope Fc vs United Stars (Rutsiro, 14:30)
  • AS Muhanga (Izaruhuka)
  • Heroes Fc vs La Jeunesse (Kicukiro, 15:30)

Ku Cyumweru

Interforce Fc vs Intare Fc (Ferwafa, 13:00)
SEC Fc vs UR Fc (Ferwafa, 15:30)

Intare zishobora gufata umwanya wa mbere ziramutse zitwaye neza mu gihe AS Muhanga izaba yaruhutseIntare zishobora gufata umwanya wa mbere ziramutse zitwaye neza mu gihe AS Muhanga izaba yaruhutse

Abakinnyi batemerewe gukina iyi mikino

  1. Kayiranga Leon (Vision Fc)
  2. Nyamikore Benon (Unity Fc)
  3. Twiringiyimana Egide (SEC)
  4. Nshimiyimana Valens (SEC)
  5. Kagaba Innocent (Nyagatare Fc)
  6. Niyomugabo Jean Claude(Heroes)


Abamaze gutsinda ibitego byinshi

  1. Kayitaba Jean Bosco (Unity Fc) - 8
  2. Sibomana Abdoul (Rwamagana City) – 7
  3. Habimana Noel (Sorwathe Fc) – 5
  4. Habimana Viateur (Vision JN) – 4
  5. Ntakirutimana Jean de Dieu (Aspor) – 4

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru