RUHAGOYACU.com

Ubuzima bw’abakina shampiyona y’icyiciro cya kabiri buri mu kangaratete

Ubuzima bw’abakinnyi muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri buri mu kangaratete nyuma y’aho abategura iryo rushanwa birengagije bimwe mu by’ibanze bitewe no gukingira ikibaba amakipe afite amikoro make ariko akiyandikisha muri iryo rushanwa.

Muri Azam Rwanda Premier League, shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, Umusifuzi ntiyemerewe gutangiza umukino mu gihe ikipe yakiriye umukino idafite ingobyi y’abarwayi ndetse ku kibuga.

Kuva mu 2014, ingobyi y'abarwayi itari ku kibuga, umusifuzi ntiyatangiza umukino muri shampiyona y'icyiciro cya mbereKuva mu 2014, ingobyi y’abarwayi itari ku kibuga, umusifuzi ntiyatangiza umukino muri shampiyona y’icyiciro cya mbere

Iyo isaha yo gutangiriraho umukino irenzeho iminota 30 iyo ngobyi y’abarwayi itaragera ku kibuga, iyo kipe iterwa mpaga nta kuzuyaza, ibyo bigakorwa hakurikijwe amategeko agenga irushanwa, aho iyo kipe ifatwa nk’iyakererewe kugera ku kibuga.

Muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri ho ibi si ko bimeze, nyamara na ryo ni irushanwa ry’abakuru kandi ritegurwa na FERWAFA.

Umutoza Nkotanyi Ildephonse wa Interforce FC yatangarije RuhagoYacu ko ubutabazi bw’ibanze muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri ari ikibazo gikomeye, ndetse kinabatera impungenge, cyane ko bajya bavunikisha abakinnyi kenshi bitewe n’imbaraga baba bakinisha.

Ati “Ubutabazi bw’ibanze bwo usanga ntabwo, kikaba ikibazo gikomeye igihe umukinnyi avunitse, ujya ubona ko bagenzi be birwariza bakamutwara, yaba ari ugomba guhita ajyanwa kwa muganga, hifashishwa imodoka iba yajyanye ikipe gukina.”

Ni ukwirwariza nyine, abakinnyi bagenzi be bakamutwara mu maboko kabone n'ubwo yaba yavunitse umugongo cyangwa akaguruNi ukwirwariza nyine, abakinnyi bagenzi be bakamutwara mu maboko kabone n’ubwo yaba yavunitse umugongo cyangwa akaguru

Yakomeje asaba ababishinzwe, ni ukuvuga abategura amarushanwa muri FERWAFA, ko na byo babishyira mu by’ibanze bikenewe ku kibuga mbere y’uko umukino utangira, nibura hakaba hari abatabazi ndetse n’ingobyi yakwifashishwa mu gukura umukinnyi mu kibuga igihe agize ikibazo (brancard).

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) mu ijwi ry’Umuvugizi Ruboneza Prosper, butangaza ko ibibera muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri ari ibijyanye n’ubushobozi bw’amakipe ari muri icyo cyiciro, gusa ngo ntacyo bwirengagiza mu gutegura iryo rushanwa.

Ruboneza yagize ati “Umutekano w’abakinnyi mu kibuga ndetse n’ubutabazi bw’ibanze ni ngombwa cyane, ariko amakipe yacu aracyiyubaka. Si ukuvuga ko FERWAFA ntacyo ibikoraho, ahubwo tubishishikariza abo bireba, kandi n’aboherezwa kuyobora imikino biri mu byo baba bagomba kureba kandi bakabitanga muri raporo.”

Kereka ukuguru kwacitse, n'aho ubundi iyo adashaka ko bagenzi be bamutwara mu maboko arasindagira akajya hanze y'ikibuga akavurwaKereka ukuguru kwacitse, n’aho ubundi iyo adashaka ko bagenzi be bamutwara mu maboko arasindagira akajya hanze y’ikibuga akavurwa

Shampiyona y’icyiciro cya kabiri ni rimwe mu marushanwa makuru ya FERWAFA, ikaba ikinwa n’abatarengeje imyaka 20, ariko buri kipe ikemererwa umubare muto w’abakinnyi bayirengeje bo gufasha abo bakiri bato kurushaho gutera imbere.

Kuba shampiyona y’icyiciro cya kabiri yiganjemo abakiri bato, kandi ubuzima bwabo bukaba bufatwa gutyo igihe bari gukina, bituma benshi bagira impungenge kuri ejo hazaza habo, dore ko hari bamwe banagirira impanuka zikomeye mu kibuga.

Shampiyona y’icyiciro cya kabiri igizwe n’amakipe 23 agabanyije mu matsinda abiri, buri kipe ikaba yemerewe abakinnyi 30, bivuze ko ubuzima bw’abagera kuri 690 buri mu kangaratete mu gihe cyose umutekano w’ubuzima bwabo utabungabunzwe neza igihe bari mu kibuga.

Mu cyiciro cya mbere hari ababugenwe baterura abakinnyi bagiriye ibibazo mu kibuga, ariko mu cyiciro cya kabiri ntibihabaMu cyiciro cya mbere hari ababugenwe baterura abakinnyi bagiriye ibibazo mu kibuga, ariko mu cyiciro cya kabiri ntibihaba

Umukinnyi wa SEC FA yargonganye n'umukinnyi w'Intare FC maze agira ikibazo, abura ubutabazi kuko SEC nta n'umuganga igiraUmukinnyi wa SEC FA yargonganye n’umukinnyi w’Intare FC maze agira ikibazo, abura ubutabazi kuko SEC nta n’umuganga igira

Nyuma y'aho bagenzi be babuze icyo bamufasha, yagiye hanze aryama mu byatsi araruhuka abona kugaruka mu kibugaNyuma y’aho bagenzi be babuze icyo bamufasha, yagiye hanze aryama mu byatsi araruhuka abona kugaruka mu kibuga

Amakipe yishoboye yo nibura abafite abagangaAmakipe yishoboye yo nibura abafite abaganga

Umukinnyi ugize ikibazo mu cyiciro cya kabiri yitabwaho bijyanye n'ubushobozi bw'ikipe yeUmukinnyi ugize ikibazo mu cyiciro cya kabiri yitabwaho bijyanye n’ubushobozi bw’ikipe ye

Hari abavunikira muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri bikabaviramo kureka umupira burunduHari abavunikira muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri bikabaviramo kureka umupira burundu

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Heheh

    Kuya 11-01-2018 saa 19:00'

    Abayobizi b’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri harya sibo batumye umupira wo mu Rwanda ugeze aharindimuka? Murabibuka ejo bundi kuwa 30/12/2017, bise bararanye na Degaule muri Hiltop Hotel, bapanga ngo uko bamutora. Nta gahunda nziza bafitiye umupira wacu, icyo bashyize imbere ni inyungu zabo bwite. Ingaruka ni izi mubina nyine. Mwumvise ibyabaye kuri Nyagatare fc ejo bundi. Ngo n’umuzamu yakinnye atagira utyrindantoki. Nyamara uyu nawe yaraye muri Hiltop ngo yishimira ibyiza Degaule yagejeje ku mupira.
    Ni akumiro.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru