RUHAGOYACU.com

Uko amakipe yatsindanye ku munsi wa 3 wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri- Esperance ntirakina na rimwe

Shampiyona y’icyiciro cya kabiri yakomeje mu mpera ziki cyumweru ahabaye imikino itandukanye y’umunsi wa gatatu mu matsinda yombi ayigize, uretse umukino wagombaga guhuza Esparance SK na Vision FC.

Esperance ya Kimisigara niyo kipe itarakina na rimwe mu mikino itatu imaze gukinwa dore ko ku munsi wa mbere umukino wabo na Gasabo United wasubitswe kubera imvura nyinshi, uwa kabiri bari guhuramo na Nyagatare FC nawo urasubikwa mu gihe uwo bari guhuramo na Vision FC mu mpera z’iki Cyumweru utabaye ndetse hategerejwe icyemezo cy’akanama gashinzwe amarushanwa.

Amakipe nka AS Muhanga yanyagiye United Stars ibitego 5-0 kuri iki Cyumweru hamwe na Unity FC y’i Gasogi yo yihereranye Akagera Fc ikayinyagira ibitego 7-0 niyo ayoboye amatsinda yombi n’amanota arindwi.

Uko amakipe yatsindanye ku munsi wa 3:

Itsinda A

Kuwa Gatandatu

Aspor Fc 1-0 Rwamagana City Fc

Ku Cyumweru

Gasabo United 1-0 Nyagatare Fc
Pepiniere Fc 0-2 Etoile de l’est
Esperance Fc vs Vision Fc (Umukino ntiwigeze uba, hateregerejwe icyemezo cya komisiyo y’amarushanwa).
Sorwathe Fc 3-1 Gitikinyoni Fc
Unity SC 7-0 Akagera Fc

Unity FC ya KNC iyoboye itsinda A n'amanota 7Unity FC ya KNC iyoboye itsinda A n’amanota 7


Itsinda B

Kuwa Gatandatu

Interforce Fc 0-2 La Jeunesse
Heroes (Yararuhutse)

Ku Cyumweru

United Stars 0-5 AS Muhanga
UR Fc 0-1 Hope Fc
Rugende Fc 1-0 SEC Fc
Intare Fc 1-0 Vision Jeunesse Nouvelle

Uko bakurikirana mu itsinda BUko bakurikirana mu itsinda B

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Sindayigaya vedaste

    Kuya 27-11-2017 saa 20:23'

    Nimurekebaduterere umupiratwifuza muvemumagambo nahoibyokuvugango unsinze igitego nuguhamagarwa mwikipeyigihugu nonesewahamagarautazigucyinakandi ababizibahari

  2. Augustin

    Kuya 27-11-2017 saa 17:28'

    Arikose ubwoni Buteera urikukuvugisha ayoyose kukoyagiye mumavubi namahirwe kubanyarwanda badatekereza nkawe

  3. nkunzingabo.j.pierre

    Kuya 27-11-2017 saa 11:54'

    uzajya atsinda igitego wese nimumavubi?abanyamahanga se bagarutse(degor @huzagurika tena


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru