RUHAGOYACU.com

Uko amakipe yatsindanye ku munsi wa 5 wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri n’uburyo bakurikirana

Shampiyona y’icyiciro cya kabiri yakomeje mu mpera z’icyumweru twashoje, ahabaye imikino itandukanye mu matsinda yombi ayigize, maze isiga Etoile de l’Est ikuye Unity y’i Gasogi ku mwanya wa mbere mu itsinda rya mbere mu gihe AS Muhanga ikomeje kuyobora itsinda rya kabiri.

Mu itsinda rya mbere, Unity yari yakiriwe na Sorwathe FC i Kinihira, isabwa gutsinda kugira ngo yizere kuguma ku mwanya wa mbere, gusa umukino urangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1 , ibi byatumye Etoile de ‘Est yateye mpaga ikipe ya Gitikinyoni ihita iyobora itsinda A n’amanota 10 mu gihe inafite umukino w’ikirarane izahuramo na Gasabo United kuri uyu wa Kabiri.

Abakinnyi n'abafana ba Sorwathe bishimira igitego cya Niyitegeka Emmanuel 'Mucoma' (10)Abakinnyi n’abafana ba Sorwathe bishimira igitego cya Niyitegeka Emmanuel ’Mucoma’ (10)
Kapiteni wa Unity FC; Kayitaba Bosco ubwo yari amaze kwishyurira ikipe ye i KinihiraKapiteni wa Unity FC; Kayitaba Bosco ubwo yari amaze kwishyurira ikipe ye i Kinihira

Mu itsinda B, intsinzi AS Muhanga yaboneye ku kibuga cya Ferwafa kuwa Gatandatu ihatsindira Interforce ibitego 3-1, yayifashije gukomeza kuyobora itsinda n’amanota 13.

Muri iri tsinda kandi, La Jeneusse yatsinze SEC ibitego 2-0 kuri iki Cyumweru maze ihigika Intare FC ku mwanya wa kabiri, izi zo zatsindiwe mu Kabagari na United Stars igitego 1-0.

Uko imikino y’umunsi wa gatanu yagenze

Itsinda A

Kuwa Gatandatu

Gasabo United 0-1 Vision Fc
Etoile de l’est Fc 3-0 Gitikinyoni Fc
Pepiniere Fc 1-1 Rwamagana City Fc
Esperance Fc 1-0 Aspor Fc
Sorwathe Fc 1-1 Unity Fc

Ku Cyumweru

Nyagatare Fc 0-3 Akagera Fc

Etoile de l'Est yayoboye itsinda A inafite ikiraraneEtoile de l’Est yayoboye itsinda A inafite ikirarane

Itsinda B


Kuwa Gatandatu

Interforce 1-3 AS Muhanga
Heroes Fc 1-1 Hope Fc
Vision JN (Yararuhutse)
UR Fc 2-0 Rugende Fc

Ku Cyumweru

La Jeunesse Fc 2-0 SEC Academy
United Stars 1-0 Intare Fc

AS Muhanga bakomeje kuyobora itsinda B, La Jeneusse bakuye Intare ku mwanya wa kabiriAS Muhanga bakomeje kuyobora itsinda B, La Jeneusse bakuye Intare ku mwanya wa kabiri

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru