RUHAGOYACU.com

Uko amakipe yatsindanye ku munsi wa 8 mu cyiciro cya kabiri n’uburyo akurikirana

Nyuma yaho imikino y’umunsi wa munani wa shampiyona yagombaga kuba mu mpera z’umwaka ushize arIko igasubikwa kubera amatora ya Ferwafa, iyi yakinwe kuri uyu wa Gatatu mu matsinda yombi agize igice cya kabiri.

Mu mikino cumi n’umwe yari iteganyijwe, habaye icumbi aho umukino wagombaga guhuza UR FC na AS Muhanga wasubitswe mu giheIntare FC zihereranye SEC FC zikayitsinda ibitego 11 byose ku busa.

Uko batsindanye ku munsi wa munani wa shampiyona

Itsinda A


Kuwa Gatatu tariki ya 10 Mutarama

  • Rwamagana City Fc 3-0 Gasabo FC
  • Aspor Fc 6-0 Akagera Fc
  • Unity Fc 0-0 Gitikinyoni Fc
  • Sorwathe Fc 1-0 Vision Fc
  • Esperance Fc 0-5 Etoile de l’est Fc
  • Pepiniere Fc 2-0 Nyagatare Fc

Nyuma y’imikino imaze gukinwa muri iri tsinda, Sorwathe FC iyobotse itsinda rya mbere n’amanota 19, inota rimwe imbere ya Rwamagana City FC, amakipe yombi yungukiye ku mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona utarabashije kurangira mu mpera z’icyumweru gishize hagati ya Pepiniere FC na Vision FC zifite amanota 17 na 15 ku mwanya wa gatatu n’uwa kane.

Sorwathe FC na Rwamagana City zaje imbere mu mikino ibiri iherukaSorwathe FC na Rwamagana City zaje imbere mu mikino ibiri iheruka

Itsinda B

Kuwa Gatatu tariki ya 10 Mutarama

  • Vision JN 1-1 Interforce Fc
  • Intare Fc 11-0 SEC Fc
  • Rugende Fc 2-0 Hope Fc
  • UR Fc vs AS Muhanga (Wasubitswe)
  • United Stars Fc 1-1 Heroes Fc
  • La Jeunesse (Yaruhutse)

Intare FC zashyizemo ikinyuranyo cy’amanota atandatu hagati yazo na AS Muhanga ya kabiri, ni nyuma yaho iyi kipe yo mu majyepfo itabashije gukina imikino ibiri iheruka, harimo ikiruhuko yagize ku munsi wa cyenda wa shampiyona ndetse n’umukino wagombaga kubahuza na UR FC wasubitswe.

Intare FC zikomeje kuyobora itsinda BIntare FC zikomeje kuyobora itsinda B

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ange

    Kuya 11-01-2018 saa 09:53'

    mumakipe azazamuka nta unity gasogi irimo ntakipe izongera gutsinda barayimenye nibikabyo gusa


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru