RUHAGOYACU.com

Uko amakipe yatsindanye ku munsi wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri

Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Rwanda, umwaka w’imikino 2017/18, yatangiye mu mpera z’iki cyumweru ahabaye imikino 10 muri 11 yari iteganyijwe mu matsinda yombi uko ari abiri mu gihe ikipe ya UR FC itakinnye.

Iyi shampiyona yatangiye kuwa Gatandatu mu itsinda A no mu itsinda B, harangira imikino ine muri buri tsinda mu gihe umukino wari wahuje Gasabo United Fc na Esperance Fc ku kibuga cya Ferwafa utabashije kurangira kubera imvura yaguye ari nyinshi mu mujyi wa Kigali.

UR FC ya kaminuza y’u Rwanda ni yo kipe itaragiye mu kibuga mu mpera z’icyumweru kubera ko itsinda B iherereyemo rigizwe n’amakipe 11.

Ku Cyumweru, Akagera FC yakiriye Gitikinyoni FC i Rwinkwavu banganya igitego 1-1 mu gihe ku kibuga cya Ferwafa, Interforce yahatsindiye United Stars igitego 1-0.

Uko amakipe yatsindanye ku munsi wa mbere

Itsinda A

Kuwa Gatandatu

Gasabo United Fc vs Esperance Fc (imvura yatumye usubikwa)
Sorwathe Fc 1-1 Pepiniere Fc
Unity Fc 2-0 Nyagatare
Aspor Fc 1-2 Etoile de l’est Fc
Rwamagana City Fc 2-2 Vision Fc

Ku Cyumweru

Akagera Fc 1-1 Gitikinyoni Fc

Itsinda B

Kuwa Gatandatu

UR Fc (Yaruhutse)
Rugende Fc 1-3 la Jeunesse Fc
Intare Fc 2-0 Heroes Fc
Vision JN 1-1 AS Muhanga
SEC Fc 2-0 Hope Fc

Ku Cyumweru

Interforce Fc 1-0 United Stars

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru