RUHAGOYACU.com

Umukino w’Isonga FC vs Miroplast FC wimuwe

Umukino wa nyuma wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri ugomba guhuza Isonga FC na Miroplast FC wimuwe nyuma y’ibyago Umutoza gatera Moussa yagize agapfusha umugore we.

Nk’uko ‘Team Manager w’Isonga FC’, Ntarengwa Aimable yabitangarije RuhagoYacu, iyi kipe ni yo yasabye ko umukino wimurwa ugakurwa kuwa gatandatu tariki ya 24 Kamena, bitewe n’uko umutoza wayo yagize ibyago kuri uyu wa gatanu tariki ya 23 Kamena.

Komisiyo ishinzwe amarushanwa muri FERWAFA yimurira uwo mukino kuwa mbere tariki ya 26 Kamena kuko ari ho hashoboka dore ko uzaba ari umunsi w’ikiruhuko (Konji).

Isonga FC yageze ku mukino wa nyuma isezereye AS Muhanga, mu mikino yombi ya ½ cy’irangiza iyitsinze igitego 1-0 cyabonetse mu mukino ubanza wabereye i Kigali, hanyuma uwo kwishyura wabereye i Muhanga wo bakanganya 0-0.

Isonga FC yasezereye AS Muhanga yari itaratsindwa na rimwe mu cyiciro cya kabiri, no ngo yiteguye kuzamukana igikombe mu cyiciro cya mbereIsonga FC yasezereye AS Muhanga yari itaratsindwa na rimwe mu cyiciro cya kabiri, no ngo yiteguye kuzamukana igikombe mu cyiciro cya mbere

Miroplast FC yazamukiye kuri mpaga yatewe Rwamagana CityMiroplast FC yazamukiye kuri mpaga yatewe Rwamagana City

Igitego cyasezereraga Miroplast FC cyari cyatsinzwe na Munyankindi Patrick ariko cyateshejwe agaciroIgitego cyasezereraga Miroplast FC cyari cyatsinzwe na Munyankindi Patrick ariko cyateshejwe agaciro

Izindi nkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!