RUHAGOYACU.com

Unity SC YANZE GUSUBIKA umukino yanganyije na Aspor, KNC yinubira guhezwa hanze kw’abafana (AMAFOTO)

Mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri wahuje ikipe ya Aspor FC na Unity FC ku Kicukiro, amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2, Kakooza Nkuriza Charles; nyir’ Unity FC y’i Gasogi akaba n’umuyobozi wa Radio na TV1 ntiyishimira ko hari abafana b’ikipe ye bahejejwe hanze, babuzwa kwinjira ku kibuga cyo ku Kicukiro kiri muri IPRC ya Kigali.

Kimwe n’imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere izakomeza mu mpera z’icyumweru gitaha, uyu mukino wahuje amakipe yombi wari mu yagombaga gusubikwa kuko Unity yatanze abakinnyi barenze batatu mu Isonga yagiye muri Cote d’Ivoire, ariko ubuyobozi bw’iyi kipe y’i Gasogi buhitamo guha umwanya n’abandi batabanzaga mu kibuga ngo bigaragaze.

Reba hano amafoto menshi yaranze uyu mukino.

Aspor yari yakiriye uyu mukino watangiye ku isaha ya saa Saba ku Kicukiro, niyo yabanje gufungura amazamu muri uyu mukino, ku gitego cyatsinzwe na Ntakirutimana Jean de Dieu ariko ikipe ya Unity ituruka inyuma yishyura binyuze kuri Ndayambaje Selemani mbere y’uko bajya mu karuhuko banganya igitego 1-1.

KNC (iburyo) yaje kureba ikipe ye ku munsi wa kane wa shamppiyona y'icyiciro cya kabiriKNC (iburyo) yaje kureba ikipe ye ku munsi wa kane wa shamppiyona y’icyiciro cya kabiri


Rwibutso Claver utoza Aspor atanga amabwiriza ku bakinnyi beRwibutso Claver utoza Aspor atanga amabwiriza ku bakinnyi be

Umunyezamu wa Aspor yagiye agira utuvune twa hato na hatoturimo n'ikibazo cy'inkweto yakinishagaUmunyezamu wa Aspor yagiye agira utuvune twa hato na hatoturimo n’ikibazo cy’inkweto yakinishaga
Namahoro Yves utoza Unity atanga amabwiriza ku bakinnyiNamahoro Yves utoza Unity atanga amabwiriza ku bakinnyi
Kapiteni wa Unity; Kayitaba Bosco agerageza guhindukira ngo ahindure umupira imbere y'izamuKapiteni wa Unity; Kayitaba Bosco agerageza guhindukira ngo ahindure umupira imbere y’izamu
Singizwa Aime wa Aspor ahanganye na Fiston wa UnitySingizwa Aime wa Aspor ahanganye na Fiston wa Unity



Aspor yari yakiriye umukino niyo yabanje gufungura amazamu Aspor yari yakiriye umukino niyo yabanje gufungura amazamu

Selemani yishyuriye Unity igitego cyo kwishyura, amakipe yombi anganya 1-1 mu gice cya mbereSelemani yishyuriye Unity igitego cyo kwishyura, amakipe yombi anganya 1-1 mu gice cya mbere
Unity y'iGasogi bishimira igitego cyo kwishyura Unity y’iGasogi bishimira igitego cyo kwishyura

Kayigamba wa Radio na TV1 ni umwe mu banyamakuru bakurikiranye uyu mukinoKayigamba wa Radio na TV1 ni umwe mu banyamakuru bakurikiranye uyu mukino
KNC yamanutse kuvugana n'abatoza b'ikipe mbere y'uko bajya kuganiriza abakinnyi KNC yamanutse kuvugana n’abatoza b’ikipe mbere y’uko bajya kuganiriza abakinnyi
Umutoza Yves atanga inama ku bakinnyi be mu karuhuko ubwo igice cya mbere cyari kirangiyeUmutoza Yves atanga inama ku bakinnyi be mu karuhuko ubwo igice cya mbere cyari kirangiye
Abakinnyi ba Aspor n'umutoza wabo mu karuhuko Abakinnyi ba Aspor n’umutoza wabo mu karuhuko

Mutijima Patrick yaje kongera gushyira imbere ikipe ya Aspor mu minota ya mbere y’igice cya kabiri, ariko binyuze ku gusatira kwarimo imipira myinshi y’imiterekano cyane kuri Rugangazi Prosper utabashije kubyaza umusaruro ubu buryo burimo imipira yagiye igonga umutambiko w’izamu n’andi mahirwe yabonywe na kapiteni wa Unity FC; Kayitaba Jean Bosco, Unity iza kwishyura mu minota ya 70 kui gitego cyatsinzwe na Niyonkuru Amani ku ishoti rikomeye yatereye ahagana mu nguni y’ibumoso, umunyezamu wa Aspor ntiyabasha kugarura umupira waruhukiye mu nshundura.

Kunganya uyu mukino byatumye Unity FC igire amanota umunani mu mikino ine imaze gukina mu gihe Aspor FC yo yuzuzaga amanota ane.

Umutoza w’ikipe ya Aspor; Rwibutso Claver yavuze ko kuba anganyije umukino nta gitutu bimushyiraho dore ko nta wamusabye kuzamuka cyangwa gutwara igikombe cy’icyiciro cya kabiri.

Uyu mutoza yakomeje asobanura ko kuba banganyije byatewe no kubura abakinnyi batandukanye barimo na kapiteni we ufite ikibazo cy’imvune.

Ku ruhande rw’umutoza w’ikipe ya Unity FC y’i Gasogi; Namahoro Yves yavuze ko badashimishijwe no kubona inota rimwe nubwo baburaga abakinnyi batandukanye bagera kuri batandatu barimo bane bari mu ikipe y’Isonga FA yagiye gukina irushanwa ry’amakipe yigisha umupira w’amaguru muri Cote d’Ivoire ndetse n’abandi babiri bari mu bizamini bya leta, aba biyongeraho Tuyisenge Issa wahagaritswe kubera ikibazo cy’imyitwarire mibi.


Aspor yabonye igitego cya kabiri mu minota ya mbere y'igice cya kabiriAspor yabonye igitego cya kabiri mu minota ya mbere y’igice cya kabiri
Umukino watambukaga mu buryo bwa live......(cg pre-recoreed!)Umukino watambukaga mu buryo bwa live......(cg pre-recoreed!)
Umusifuzi wayoboye umukino... impande zombi zatandukanye zinyuzweUmusifuzi wayoboye umukino... impande zombi zatandukanye zinyuzwe
Umunyezamu wa Aspor FC; Emmanuel areba umupira ugera mu izamu rye ubwo Unity yabishyuraga igitego cya kabiriUmunyezamu wa Aspor FC; Emmanuel areba umupira ugera mu izamu rye ubwo Unity yabishyuraga igitego cya kabiri
Bosco, Fulgence na Selemani bishimira igitego cyo kunganyaBosco, Fulgence na Selemani bishimira igitego cyo kunganya
Niyonkuru Amani yishyuriye Unity FC mu gice cya kabiri cy'umukinoNiyonkuru Amani yishyuriye Unity FC mu gice cya kabiri cy’umukino
Unity FC yari ishyigikiwe nubwo hari abatemerewe kwinjira ku kibugaUnity FC yari ishyigikiwe nubwo hari abatemerewe kwinjira ku kibuga

RuhagoYacu yaganirije kandi Kakooza Nkuriza Charles (KNC) adutangariza ko yishimiye imikinire y’abakinnyi b’ikipe ye, gusa yababajwe n’uburyo hari abafana bangiwe kwinjira ku kibuga nyamara iyi mikino batishyuza.

"Byatubabaje cyane kubona abantu bitegera coaster bakaza, coasters hafi eshanu zose, bakababuza kwinjira ku kibuga. Ibi bintu Ferwafa ikwiye kubirebaho kuko icyo dushaka ni ukugira ngo icyiciro cya kabiri gishyuhe, umupira w’u Rwanda uzamuke, abana bamenyere gukinira ku gitutu cy’abafana. Ntabwo twigeze tubyishimira ariko nta n’umwe nabishinja, wenda iki kibuga bakiniraho bishobora kuba ari ubuyobozi bwa IPRC (Kigali) bwabikoze cyangwa se ari abandi ariko n’ibintu bibabaje."

KNC areba uburyo ikipe ye yitwara imbere ya Aspor FC, Rurangiwa wiyamamatije kuyobora Ferwafa yari yaje kureba uyu mukinoKNC areba uburyo ikipe ye yitwara imbere ya Aspor FC, Rurangiwa wiyamamatije kuyobora Ferwafa yari yaje kureba uyu mukino
Uyu mukino wari witabiriwe n'ubwo hari abafana bagera kuri 200 ba Unity batabashije kwinjira ku KicukiroUyu mukino wari witabiriwe n’ubwo hari abafana bagera kuri 200 ba Unity batabashije kwinjira ku Kicukiro

Aspor FC: Muhawenimana Emmanuel, Mutijima Isaro Rene Patrick, Gasore Shallis, Ruzibizi Prince, Semahoro Cedrick, Ntakirutimana Jean de Dieu, Birashira Francis, Turatsinze Patrick, Manzi John, Singizwa Aime na Ndayishimiye Joseph.

Abasimbura: Ntwari Clement, Hategekimana Patrick, Gasana Elvis, Niyibizi Pierrot, Ishimwe Gael, Ngendahimana Olivier, Turikumwenimana Aaron.

Unity SC: Cyuzuzo Aime Gael, Mutijima Valerie, Uzabakiriho Fiston, Twagirimana Fulgence, Rugangazi Prosper, Niyonkuru Jean Luc, Mbanza Kaleb, Ndayambaje Seleman, Harerimana Sadiki, Niyonkuru Amani na Kayitaba Jean Bosco.

Abasimbura: Kayigamba Etienne, Benone Nyamikore, Niyonkuru Babou, Bizagwira Seraphin, Mutemura Emmanuel, Mugenzi Jonathan.

Unity FCyabanje mu kibuga kuri uyu wa GatandatuUnity FCyabanje mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu
Aspor FC yabanje mu kibugaAspor FC yabanje mu kibuga
Ba kapiteni bombi bifotozanya n'abasifuzi mbere y'umukinoBa kapiteni bombi bifotozanya n’abasifuzi mbere y’umukino

Amafoto: NTARE Julius/ RuhagoYacu.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru