RUHAGOYACU.com

Urugamba rwo gusimbuza Kiyovu na Pepiniere ruri kuri uyu wa gatandatu

Amakipe abiri azasimbura Kiyovu Sports na Pepiniere mu cyiciro cya mbere ari bumenyekane kuri uyu wa gatandatu, ubwo shampiyona y’icyiciro cya kabiri iri bube ikinwamo imikino ya ½ yo kwishyura.

Amakipe y’Isonga, As Muhanga, Rwamagana na Miroplast, ni yo yari yashoboye kugera muri iki cyiciro aho agomba kwishakamo abiri azaba ahatana umwaka utaha muri Azam Rwanda Premier League.

Ikipe y'Isonga ni imwe mu zagaragaje umukino mwiza mu cyiciro cya kabiriIkipe y’Isonga ni imwe mu zagaragaje umukino mwiza mu cyiciro cya kabiri

Imikino ibanza hagati y’aya makipe nta kinini yasize yerekanye, dore ko Isonga yatsinze As Muhanga 1-0 mu mukino wabereye kuri Ferwafa, mu gihe Rwamagana yavuye inyuma ikanganya na Miroplast 2-2 ubwo bakiniraga i Gishari.

Uretse ikipe ya Miroplast, amakipe ya Rwamagana Muhanga n’Isonga amaze kumenya ku buryohe bwa shampiyona y’icyiciro cya mbere, aho ayo makipe abiri ya mbere ari na yo yari yamanukanye mu mwaka wa shampiyona wa 2015-2016.

Imikino izamura amakipe mu cyiciro cya mbere yagiye ikunda kuvugwamo amanyanga arimo ruswa, gusa ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru bukaba buherutse gutangaza ko amakipe ateganya gukoresha ruswa yarya ari menge kuko azakurikiranywa, gusa ibi bakaba barabitangaje ku munsi wanyuma wa shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Ferwafa yari yagize iti: “Ferwafa iri gukurikirana bimwe mu bivugwa ko haba hari imikino yagurishijwe ku munsi usoza shampiyona y’icyiciro cya mbere”.

Turashaka gkuburira umuntu cyangwa itsinda ry’abantu babirimo kwitonda kuko hari ibihano bikomeye bibategereje mu gihe baba babikoze”.

Abasifuzi barasabwa kurarama ku mikino yo kuri uyu wa gatandatuAbasifuzi barasabwa kurarama ku mikino yo kuri uyu wa gatandatu

Amakuru amwe yavugwaga ko no mu cyiciro cya kabiri haba hari amakipe yarangije kwemererwa kuzazamurwa, gusa hakaba hategerejwe ifirimbi yanyuma ku masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa gatandatu.

Imiikino ya ½ cy’irangiza mu cyiciro cya kabiri

Kuwa gatandatu tariki ya 17/06/2017

  • Miroplast Fc vs Rwamagana City Fc (Stade Mironko, 15:30 Aggr 2-2)
  • AS Muhanga vs Isonga Fc (Stade Muhanga, 15:30- Aggr 0-1)

Izindi nkuru

mudidi Kuya 17-06-2017 saa 05:29'

ibya ruswa byasakujwe nabanyamakuru bashakaga ko kiyovu imanuka bubi na bwiza,ruswa itaravugwaga igihe APR itsinda zebra(gicumbi) ibitego 10-0 kugirango gusa irushe rayon ibitego.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!