RUHAGOYACU.com

Vision FC irasaba ubutabera nyuma y’aho APR na Ferwafa bayamburiye umukinnyi wayo

Ubuyobozi bw’ikipe ya Vision burasaba ubuyobozi bukuru bwa APR FC kubarenganura bakabasubiza umukinnyi wabo Byiringiro Lague batwaye ku buryo na n’ubu batari bashobora gusobanukirwa.

Byiringiro Lague witwaye neza mu irushanwa ry’abana ryabereye mu gihugu cya Cote d’Ivoire, yari umwe mu bakinnyi ikipe ya Vision yashingiragaho mu mwaka ushize wa shampiyona, nyuma yo kumugura imukuye mu ikipe ya Forever yo ku Kimisagara.

Lague wambaye numero 9 yafashije Isonga kwitwara neza muri Cote d'IvoireLague wambaye numero 9 yafashije Isonga kwitwara neza muri Cote d’Ivoire

APR FC yifuje Lague Vision ntiyamuyiha, inyura mu gikari imusinyisha ku buryo bwibazwaho

Uyu musore wujuje imyaka 18 tariki ya 1/1/2018 ariko, yaje gutangira kwifuzwa n’amakipe atandukanye mu Rwanda arimo ayo mu cyiciro cya mbere ndetse n’Intare zigizwe n’ishuri rya ruhago rya APR FC.

Iyi kipe y’Intare biciye mu mutoza wayo Rubona Emmanuel, yaje kwandikira umunyamabanga wa Vision Ndizeye Yves, ni ko kumusaba ko Vision yabaha uyu mukinnyi Lague kuko muri APR ari ho yabona amahirwe yo kwigaragaza akaba yabona ikipe yo hanze yamugura nyuma y’umwaka.

Yves watunguwe n’ubu busabe, yaje gusubiza Rubona ko no mu ikipe ya Vision na ho bita ku bakinnyi neza, gusa ko atakwanga kumutanga mu gihe habayeho kumvikana ku mpande zombi. Umutoza Rubona yakomeje gusaba uyu musore atari anazi izina, gusa bigaragaye ko bishobora kumugora ni bwo APR biciye mu Intare yaje kumusinyisha amasezerano nubwo yari akiri umukinnyi wa Vision.


APR FA yatangiye kubaza ibya Lague mu ntangiriro z'ukwezi kwa cyenda k'umwaka ushizeAPR FA yatangiye kubaza ibya Lague mu ntangiriro z’ukwezi kwa cyenda k’umwaka ushize


Uyu musore nk’uko amasezerano ye muri iyi kipe y’Intare abigaragaza, yari yasinye umwaka umwe aazajya ahembwa ibihumbi 200 ku kwezi hamwe n’agahimbazamusyi k’ibihumbi 30 ku mukino. Aya masezerano Lague yisinyiye nubwo yari ataruzuza imyaka 18 yemewe n’amategeko, anavuga ko umwaka ushize yakiniraga Intare nubwo atari yarigeze ayikandagiramo. Aha kandi, ikipe ikaba yarahaye ababyeyi b’uyu mwana Miliyoni ebyiri.

Uyu musore yahawe umushahara w'ibihumbi 200 ngo yemere gukina muri Academie ka APRUyu musore yahawe umushahara w’ibihumbi 200 ngo yemere gukina muri Academie ka APR
Lague yisinyiye amasezerano n'Intare nubwo yari atari yageza ku myaka 18Lague yisinyiye amasezerano n’Intare nubwo yari atari yageza ku myaka 18

Ferwafa yakoreye Lague Licence ebyiri mu mwaka umwe, birangira imugabiye Intare

Byiringiro Lague wari watangiye umwaka mu ikipe ya Vision, yaje kubuzwa gukina imikino ya mbere nyuma yo gusanga afite Licence z’amakipe abiri, Intare na Vision.

Uruhande rwa Vision ruvuga ko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryabatumiye rikabicaza ngo bacoce iki kibazo, gusa bikarangira nta mwanzuro ufashweho. Ferwafa yakomeje gufata Lague nk’umukinnyi wa Vision ariko ntiyatuma akina, dore ko yanamusabye iyi kipe ngo ajye gufasha Isonga mu mikino yo muri Cote d’Ivoire.

Intare zabwiye Ferwafa ko Lague umwaka ushize yari umukinnyi wabo...Intare zabwiye Ferwafa ko Lague umwaka ushize yari umukinnyi wabo...
.... kandi Ferwafa ibizi ko yakiniraga Vision mu mwaka wabanje aho bari baranamukoreye Licence.... kandi Ferwafa ibizi ko yakiniraga Vision mu mwaka wabanje aho bari baranamukoreye Licence

Uyu musore wari waratangiye noneho gukorera imyitozo muri iyi academie ya APR, yaje kwemererwa na Ferwafa gukinira Intare mu minsi ibiri iheruka muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri, aho yanabatsindiye ibitego bibiri bakina na Muhanga. Ibi ngo byakozwe ikipe ya Vision itabizi ndetse itaranabimenyeshejwe nkuko Ndizeye Yves yabitangarije RuhagoYacu.

Yagize ati: “Mperuka baduhuza ngo tuganire ariko nongeye kumva ngo umukinnyi ari gukinira Intare ku buryo tutazi.

Ferwafa ntiyigeze imbwira impamvu, nta n’ubutumwa bwo kuri Internet(email) nakiriye. Rwose sinzi icyo bashingiye kuko Byiringiro Lague ni umukinnyi wacu”.

Ku ruhande rwa Ferwafa, Prosper Ruboneza uvugira iri shyirahamwe yatangaje ko nta kinini bazi kuri iki kibazo, ko nikiramuka kibagezeho ubwo bazicara bakagikemura.

Lague(wa mbere ibumoso) yari mu bakinnyi ba Vision batsinzwe na APR FC 1-0 mu gikombe cy'Amahoro giherukaLague(wa mbere ibumoso) yari mu bakinnyi ba Vision batsinzwe na APR FC 1-0 mu gikombe cy’Amahoro giheruka

RuhagoYacu yagerageje kuvugisha uruhande rw’Intare ihagarariwe na Afande Gatibito Byabuze wanasinye ku masezerano iyi kipe yahaye Lague, gusa ntabwo yitabaga telefone ye igendanwa.

Ndizeye Yves yasoje ikiganiro yagiranaga na RuhagoYacu asaba ubuyobozi bukuru bwa APR FC kumurenganura kuko asanga aria bantu bashyira mu gaciro.

Ndabizi ko abayobozi bakuru ba APR FC badakunda amanyanga. Ndabisabira ko baturenganura kuko uyu ni umukinnyi wacu.

Rwose niba hari ikintu nakwifuza ni ukubona umwana tumuzamuye akajya gukinira ikipe nka APR FC, biba ari ishema kuri twe, ariko birakwiye ko agenda mu buryo bukwiye.

Tuba twitanze tugakora ibishoboka ngo abakinnyi baboneke, ntacyo dukuramo ahubwo nit we twikoraho, iyo ibi bibaye aba ari nko guca abantu intege. Birakwiye ko ubutabera bukurikizwa kandi twizeye ko ubuyobozi buzakora igikwiye uyu musore akatugarukira

Ndizeye Yves wa Vision ari gusaba ko ubuyobozi bukuru bwa APR bwamurenganuraNdizeye Yves wa Vision ari gusaba ko ubuyobozi bukuru bwa APR bwamurenganura

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. bertrand

    Kuya 4-01-2018 saa 21:27'

    nonese KO mushinja Apr na ferwafa icyaha umucamanza ni rayon ???. urumwanditsi wumufana pee

  2. William

    Kuya 4-01-2018 saa 16:15'

    Bwana Yves urikwikirigita ugaseka hhhhhhh Uwurega niwuregera


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru