RUHAGOYACU.com

2 ba Rayon Sports, mu bakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 12 wa shampiyona

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Azam Rwanda Premier League, irakomeza mu mpera z’iki cyumweru, hakinwa umunsi wayo wa 12.

Mu bakinnyi batanu batemerewe gukina iyi mikino iratangira kuri uyu wa Gatanu, harimo ba myugariro babiri b’ikipe ya Rayon Sports; Munezero Fiston na Eric Irambona bitewe n’amakarita babonye ku mikino iheruka, bituma buzuza atatu y’umuhondo.

Etincelles FC izaba idafite Mbonyingabo Regis wabonye ikarita itukura ku mukino batsinzwemo na AS Kigali mu mpera z’icyumweru gishize.

Uko amakipe azahura ku munsi wa 12 wa shampiyona:

Kuwa Gatanu

  • SC Kiyovu vs Espoir Fc (Mumena, 15h30)

Kuwa Gatandatu

  • APR Fc vs AS Kigali (Stade de Kigali, 15h30)
  • Bugesera Fc vs Kirehe Fc (Nyamata, 15h30)
  • Amagaju Fc vs Musanze Fc (Nyamagabe, 15h30)
  • Police Fc vs Sunrise Fc (Kicukiro, 15h30)

Ku Cyumweru, tariki ya 8 Mutarama 2017

  • Etincelles vs Marines Fc (Stade Umuganda, 15h30)
  • Rayon Sports vs Pepiniere Fc (Stade de Kigali, 15h30)
  • Gicumbi Fc vs Mukura VS (Stade de Gicumbi, 15h30)

Abakinnyi batemerewe gukina iyi mikino

  • 1. Mwiseneza Daniel (Mukura VS)
  • 2. Munezero Fiston (Rayon Sports)
  • 3. Irambona Eric (Rayon Sports)
  • 4. Mbonyingabo Regis (Etincelles Fc)
  • 5. Nyandwi Sadam (Espoir Fc)

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. maso

    Kuya 5-01-2017 saa 05:56'

    Match izaba yabaye kuko bazatanga forfait. Keretse umukino usubitswe.

  2. maso

    Kuya 5-01-2017 saa 05:56'

    Match izaba yabaye kuko bazatanga forfait. Keretse umukino usubitswe.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru