RUHAGOYACU.com

Abafana bansabira kwirukanwa bafite ukuri kuko barashaka intsinzi"- Jimmy Mulisa

Umutoza w’ikipe ya APR FC yabwiye itangazamakuru ko abafana bamusabira kwirukanwa bafite ukuri kuko intsinzi bamereye ikipe itarimo kuyibaha, ibi yabitangaje nyuma yo kunganya na Musanze FC igitego 1-1 mu mukino wa Shampyona.

Wari umukino w’umunsi wa 19 wa Azam Rwanda Premier League ikipe ya APR FC yari yakiriyemo ikipe ya Musanze maze uza kurangira amakipe yombi agabanye amanota nyuma yo kunganya igitego kimwe ku kindi.

Jimmy Mulisa uherutse gusabirwa n’abafana kwirukanwa nyuma yo gutsindwa na Gicumbi FC yagize icyo atangaza kubyo abafana bamuvugaho avuga ko bafite ukuri kuko ikipe itarimo kubaha ibyishimo bituruka ku ntsinzi kandi aribyo bamenyereye.

"Ikintu navuga nuko abo bafana bafite ukuri umufana abashaka amenyereye yuko APR FC itsinda nanjye nibyo nshaka, ariko turimo turagerageza ndimo ndagerageza ariko urabona ko nk’uko nabibabwiye ntago birimo kugenda neza. Ntago navuga ko hari ikibazo mu bakinnyi, abakinnyi nabo barababaye barabishaka ariko ukuntu bakinnye igice cya kabiri iyo babikina mu gice cya mbere ntago twari kwishyira kuri ya pressure [igitutu]"- Jimmy Mulisa.

APR FC imaze imikino ibiri yikurikiranya idatsinda iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 39 irarushwa na Rayon Sport inota rimwe(1) mu gihe yo ifite umukino kuri iki Cyumweru izakina na Marine FC i Kigali. Umukino ukurikiraho, APR FC irasura Kirehe ku wa 6 w’icyumweru gitaha.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. samed

    Kuya 6-03-2017 saa 09:53'

    jimmy nubwo utubabaza nawe urasiba ibyo wari wagezeho ndumva ikipe bayiha rwasamanzi jimmy bakamuruhura

  2. Bibarye

    Kuya 5-03-2017 saa 23:59'

    Hahahahahh muhave se kandi akiza mwaramusingizaga ngo mulisa mulisa mumuririmba ntimukagore abatoza APR niyo mwayiha Arsene wenger yakubwitwa izakabwana niyo mpamvu buriya mubona na mavubi ahagaze kuriya waba utagira umwataka ugatsiundirwa nande ubu nejo bundi umutoza wamavubi azaba yirukanywe kubera ikipe azaba afite APR yikuremo ko ishoboye naho kwiyita gitinyiro mubyibagirwe kuko mugiye kuba itsina ngufi niyo wazana united star yatsinda APR

  3. Mbarubukeye Faustin

    Kuya 5-03-2017 saa 14:03'

    Yebabaweee !! Jim Murisa ntakwatagize. icyambere;1 abuze itsinzi 2 aduteje gasenyi 3 aradushebeje 4 aduteye igisuzuguro nibindi... yewe ninjye wagiraga impuwe. ariko aho bigeze. ntiyirukanwe ntiyirukanwe ntiyirukanwe peee!!! aperi igomba gushaka rutahizamu wumunyamahanga.

  4. sylvain

    Kuya 5-03-2017 saa 13:04'

    jimmy birimobiranga kd nawe nako abatagize kugirango arinde izinarye yasezera mbereyuko bamuhambiriza

  5. Munyemana

    Kuya 5-03-2017 saa 02:22'

    Sha garaga ufite amagambo menshi kuri APR kd in equipe ifite ibikombe byinshi mugihe gito kd nicyuyu mwaka nicyayo igikombe kijya mubindi

  6. ##

    Kuya 4-03-2017 saa 16:00'

    Garagaza we ubundi c undi barashaka nuwiki bayiguhaye ukayitoza kombona ufite amagambo nkayabagombozi cyokoze amagambo ufite bazayaguhere igikombe

  7. sana

    Kuya 4-03-2017 saa 12:56'

    Ariko APR kuki muhatiriza intsinzi mukeka KO andi amakipe aba yaje mû kibuga kwifotoza cyangwa gutega agatwe ngo bagabonde? Nta gitangaza kirimo gusa mumenye KO umuti uri ndani mû ikipe:abakinnyi barahari beza bakuye mû gihugu hose hashoboka .Ikosa APR ikora kugeza kugeza ubu ni ukugura abakinnyi benshi yarangiza ikabashyira ku gatebe. Niba bamwe bafite umunaniro kuki bâ bandi baba k u
    gatebe badakina kandi barabavanye mû amakipe babanzagamo? Ikindi,APR yigire ku amakipe bahanganye ku gikombe,itegure imikino yose aho gutegura umukino wa Gikundiro gusa. Amanota yose arasa.

  8. Mutabazi Deo

    Kuya 4-03-2017 saa 12:39'

    NIMUCISHE MAKE APR IFITE UBUYOBOZI KANDI BUTAJEGAJEGA BURAZA KUMENYA AHO BIPFIRA KANDI BUBIGARUTURE MUBURYO MUHUMURE NTARIRARENGA. APR IZAKOMEZA KUBA APR.

  9. Mutabazi Deo

    Kuya 4-03-2017 saa 12:39'

    NIMUCISHE MAKE APR IFITE UBUYOBOZI KANDI BUTAJEGAJEGA BURAZA KUMENYA AHO BIPFIRA KANDI BUBIGARUTURE MUBURYO MUHUMURE NTARIRARENGA. APR IZAKOMEZA KUBA APR.

  10. Jonas

    Kuya 4-03-2017 saa 11:15'

    Umva n’ubwo ntari umufana wa APR ariko irarenganye, umutoza nta yabona intsinzi mu mikino ihekeranye kuri imikino ine mu munsi 10 gusa ? Ni ikibazo FERWAFA yapanze nabi year subireho Irene Ku nyungu za buri pipe.

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru