RUHAGOYACU.com

Abakinnyi 9 batemerewe gukina umunsi wa 29 wa shampiyona

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Azam Rwanda Premier League irakomeza mu mpera z’iki cyumweru, ahateganyijwe imikino y’umunsi wa 29 ubanziriza uwa nyuma.

Nk’uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ribitangaza abakinnyi 9 ntibemerewe gukina imikino y’umunsi wa 29 ni:

  • 1. Rutayisire Egide (Gicumbi Fc)
  • 2. Bishira Latifah (AS Kigali)
  • 3. Ndihabwe David (Bugesera Fc)
  • 4. Mugenzi Cedrique (Etincelles Fc)
  • 5. Simpenzwe Hamidu (Mukura VS)
  • 6. Janvier Benedata (APR Fc)
  • 7. Mbaraga Jimmy (Marines Fc)
  • 8. Buregeya Rodrigue (Amagaju Fc)
  • 9. Ngirimana Alexis (SC Kiyovu)

Abakinnyi basiba imikino bari bakeneweho cyane:

Mu mukino basabwa gutsinda kugira ngo bizere kongera amanota ashobora kubafasha kugeza amanota 31 basabwa muri uyu mwaka w’imikino, bikabaha icyizere cyo kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, Gicumbi FC iraza kuba idafite myugariro Rutayisire Egide ugira uruhare no mu bitego iyi kipe ibona.

Rutahizamu Mbaraga Jimmy wa Marines FC na Marines na Ngirimana Alexis wa Kiyovu Sports, bombi barasiba umukino uhuza amakipe yombi i Rubavu, aho Kiyovu Sports nta ikosa ryo gutsindwa igomba gukora niba ari iguma mu cyiciro cya mbere mu gihe Marines yo itsinze uyu mukino byaba birangiye, Ntiyaba ikimanutse mu cyiciro cya kabiri n’ubwo yasoza shampiyona itsindwa na Police FC.

Uko amakipe azahura ku munsi wa 29 wa shampiyona:

Kuwa Gatanu tariki ya 26 Gicurasi 2017

  • Musanze Fc vs Mukura VS (Musanze, 15h30)
  • Sunrise Fc vs Espoir Fc (Nyagatare, 15h30)
  • Kirehe Fc vs Gicumbi Fc (Kirehe, 15h30)
  • Marines Fc vs SC Kiyovu (Stade Umuganda, 15h30)
  • AS Kigali vs Police Fc (Stade de Kigali, 15h30)
  • Pepinieres Fc vs Amagaju Fc (Ruyenzi, 15h30)

Ku Cyumweru tariki ya 28 Gicurasi 2017

  • Etincelles Fc vs Bugesera Fc (Stade Umuganda, 15h30)
  • Rayon Sports Fc vs APR Fc (Stade de Kigali, 15h30)

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. GYT

    Kuya 26-05-2017 saa 13:58'

    Ndabona Rayons Sport, Police, Musanze, Espoir, Sunrise, Kirehe, na Pepiniere zirangwa na discipline mu kibuga kandi bakibuka ko abo bahanganye muri ruhago ari abantu nkabo bakanabakinira neza kugirango ubutaha bazongere bahure bereke abantu ibirori.

  2. nyirabizeyimans

    Kuya 26-05-2017 saa 06:55'

    Ko mutaduhaye urutonde rw’abakinnyi bahamagawe mw’ikipe y’igihugu


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru