RUHAGOYACU.com

Akagambane k’umunsi wa nyuma wa shampiyona,ni nde umanuka mu cyiciro cya 2?

Iminsi 242 ni yo ishize shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda AZAM Rwanda Premier League itangiye, ikaba iraza gusozwa kuri uyu wa kane, imaze iminsi 243 amakipe agera kuri 16 yesurana.

Umunsi wa nyuma wa shampiyona uraza gukinirwa amasaha amwe kuri uyu wa kane, ku bibuga bitandukanye hirya no hino mu gihugu, aharaza kumenyekana urutonde nta kuka rw’uko aya makipe yahiganwe muri uyu mwaka w’imikino wa 2016/2017.

Umukino wa mbere wakinwe muri iyi shampiyona wabaye tariki ya 14 Ukwakira 2016, ubwo Rayon Sports yisengereraga Police FC ikayitsinda ibitego 3-0 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Iyi Rayon Sports niyo yamaze kwegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka, ikaba yaragitwaye ku mukino wa 25 wa shampiyona.

Igitegerejwe cyane ku munsi wa nyuma wa shampiyona, ni ukuza kumenya ikipe iraherekeza Pepiniere yo ku Ruyenzi, bajya mu cyiciro cya 2.

Akenshi imikino ya nyuma ya shampiyona usanga itavuze kinini, irangwa n’akagambane ka bamwe na bamwe ko guhana amanota, ku girango barengere bagenzi babo baba bashaka amanota cyane.

Buri mukino uraza kuba mu mikino 8 kuri uyu wa kane, ufite icyo uvuze kirenze ku makipe aramanuka, kuko hanarimo kurwanira imyanya myiza muri shampiyona, ariko muri aka kanya, reka tugaruke ku ihurizo ry’abamanuka bajya mu cyiciro cya 2.

Kugeza kuri ubu, amakipe agomba gutoranywamo ikipe imwe imanukana na Pepiniere ni 3; Kirehe FC, Gicumbi FC na Kiyovu Sports FC, izi zose zikaba zirushanwa inota 1, Kiyovu ikaza ku mwanya wa nyuma.

Kiyovu Sports yaba igiye kwisanga mu cyiciro cya 2, nyuma y’imyaka irenga 60?

Izina Kiyovu Sports rifite amateka mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda. Buretse kuba iyi kipe iri mu makipe yatangiye shampiyona y’u Rwanda y’icyiciro cya mbere, ikaba nta n’inshuro n’imwe yayibuzemo, iri no mu makipe 3 yonyine hamwe naRayon Sports nsetse na APR FC byibuze yatwaye shampiyona, izindi zose ni ukwitabira, zikagerageza, bikazinanira zikituriza.

Gusa iyi kipe yo mu mujyi rwagati, ubanza cyera kabaye imbaraga ziyibanye nkeya, ikaba igiye kumanuka mu cyiciro cya 2, bwa mbere mu mateka yayo.

Urebye ku rupapuro, wabona ko Kiyovu Sports ari yo iraza kumanuka mu cyiciro cya 2, utiriwe unigora. Muri 3 zishobora kumanuka, Kiyovu Sport ni yo ifite amanota macye 26, ikaba ari nayo igiye guhura n’ikipe ikomeye kurusha izindi zose, Rayon Sports FC.

Kiyovu irakira Rayon Sports isabwa gutsinda uyu mukinoKiyovu irakira Rayon Sports isabwa gutsinda uyu mukino

Rayon Sports FC mu mikino 29 imaze gukina yatsinzwe umukino 1 wonyine itsinda imikino 21, mu gihe Kiyovu Sport imaze gutsindwa imikino 14 igatsinda imikino 6 gusa.

Ku rupapuro, niyo waruhengerezaho gute, nta mahirwe Kiyovu Sport ifite mbere y’umukino.

Ariko, biravugwa ko Rayon Sports iraza kwirengagiza ubukeba bwigeze kuranga aya makipe yombi, ikareka umuvandimwe agakomeza kota izuba mu cyiciro cya mbere, ikamurinda kuba yazajya akinira Mukebera, Akagera, Kabagali n’ahandi benshi batahita bamenya nkomeje kuharondora, mu mwaka utaha w’imikino.

Ibihe bibi nk’ibi Kiyovu Sports irimo, Rayon Sports yigeze kubibamo mu mpera ya za 80, Kiyovu Sports itanga itangazo kuri radiyo Rwanda, imenyesha inshuti n’abavandimwe (barimo Pantheres yahoze ari i y’i Kigali, Mukura y’i Huye, Etincelles y’i Rubavu n’izindi) ko umufasha wayo yitabye Imana, ariko aza kugarura akuka ku munsi wa nyuma.

Ni ubwo abayobozi ba Rayon Sports babihakana, ariko amakuru agera kuri RuhagoYacu, avuga ko ikipe ya Rayon Sports iraza gusoza shampiyona itsindwa na Kiyovu Sport.

“ Ntabwo twigeze tugurisha umukino wa Kiyovu Sport, nta n’ubwo mbona Kiyovu itsinda Rayon Sports kuko turayirusha imbaraga, uwo byagaragaraho ko yakiriye amafaranga akagira uruhare atsindisha ikipe, waba ari wo mukino wa nyuma we, muri Rayon Sports,” Umwe mu bayobozi bakuru ba Rayon Sports waganiriye na RuhagoYacu.

Umwaka ushize Rayon Sports yahakanye kugurisha umukino wa Musanze FC, ivuga ko izatsinda, ariko birangira itsinzwe ibitego 2-0, hanarimo 1 cya penaliti yinjijwe na Frank Lomami.

Mukura VS igomba kubigiramo uruhare nayo

Kuba Rayon Sports yatandaraza Kiyovu Sport ikabona amanota 3 ntabwo bihagije ngo iyi kipe igume mu cyiciro cya mbere, kuko birasaba n’ubufasha bw’umuvandimwe Mukura VS yigeze kubikira mu mpera ya za 80.

Mukura VS irakira ikipe ya Kirehe FC ku kibago cyayo cya Stade Huye mu mujyi wa Huye.

Uyu mukino ni wo uvuze kinini ku ikipe ziramanuka mu cyiciro cya 2 uyu mwaka . Mukura iramanuka itsinzwe na Kirehe cyangwa bakanganya gusa, Kiyovu Sports kurokoka biraza kuba biri kure.

Kishi utoza Kirehe na we ari mu mazi abira. Uyu mugabo ashinjwa n’ubuyobozi bw’ikipe ya Kirehe kuba yarakoze amakosa akitsindisha ku mukino yakiriyemo Marines FC ikamutsinda ibitego 2-1, ko yakiriye amafaranga ya Marines n’ubwo nta bimenyetso bifatika ubuyobozi bufite. Uyu mukino wabaye mu mpera z’ukwezi kwa 4, Kishi yibwira ko badashobora kumanuka kuko barushaga amanota 10 ikipe yari ku mwanya wa 15, none umunsi wa nyuma ugeze bayirusha amanota 2 gusa.

Umutoza Kishi na Kirehe bafite akazi gakomeye barakora kugira ngo batamanukaUmutoza Kishi na Kirehe bafite akazi gakomeye barakora kugira ngo batamanuka

Umwe mu bakurikiranira hafi iyi kipe avuga ko uyu mutoza bamubonye (ngo) mu modoka y’abayobozi ba Marines, bagakeka (kuko nta gihamya) ko yakiriye amafaranga akaza guha amanota Marines i Nyakarambi, mu mukino wabahuje. Aba bayobozi bavuga ko batiyunvisha uko batsinze AS Kigali (Bo) babona ko ikomeye cyane, bagatsindwa na Marines ku kibuga cyayo, nyuma y’iminsi 7.

Kumanuka kwa Kirehe yazamutse uyu mwaka nta gitangaza kinini cyaba kirimo, buretse kunanirwa kwa Sogonya Amiss Kishi, bari bazanye kugira ngo abafashe kutamanuka.

Ku ruhande rwa Mukura VS iherutse gutakaza umutoza wa yo mukuru Ivan Minnaert werekeje muri AS Kaloum yo muri Guinea, bavuga ko nta kindi kibazo bafite cyababuza gutsinda Kirehe.

“ Tumaze amezi 2 nta mukino dutsindira mu rugo. Uyu mukino wa Kirehe turashaka kuwutsinda, tugasoza uyu mwaka w’imikino duha ibyishimo, abakunzi ba Mukura VS, kuko muri rusange ikipe ititwaye neza cyane muri uyu mwaka w’imikino,” Rwaka Claude umutoza wungirije wa Mukura VS.

Rwaka Claude aratoza umukino wo kuri uyu wa KaneRwaka Claude aratoza umukino wo kuri uyu wa Kane

Gicumbi FC na Pepiniere, umukino w’abakeba

Benshi ntabwo babona Pepiniere itsindira Gicumbi FC Gmu majyaruguru, ariko Gicumbi irahangayitse.

Imikino 2 rukumbi iyi kipe yo ku Ruyenzi yatsinze muri shampiyona, harimo umukino 1 batsinze Gicumbi FC, ku munsi wa nyuma w’imikino ibanza ya shampiyona.

Aya makipe afite abayobozi 2 bapingana cyane, dore ko umwe (Umunyamabanga mukuru wa Gicumbi) ari inkoramutima y’umuyobozi wa FERWAFA, naho Munyankumburwa Jean Mari Vianney uyobora Pepiniere akaba mu batemera uyu muyobozi wa FERWAFA.

Gicumbi ikoze amakosa igatsindwa na Pepiniere, ishobora kwisanga imanutse mu cyiciro cya 2. Iyi kipe ngo yashatse kwegera Pepniere, ariko iyi ibatera utwatsi.

Akaba ari iyo mpanvu, Antoine Dukuzumuremyi wa Gicumbi yagiye gukomanga mu rugo, bakamwemerera ifirimbi ku mukino uzamuhuza na Pepiniere.

Ibi uyu mugabo yabihakanye cyane aseka ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Ruhagoyacu, avuga ko bizeye imbaraga z’abakinnyi babo.

“ Tumaze iminsi twitwara neza, ntabwo Pepiniere iduteye ubwoba,”Antoine Dukuzumuremyi.” Hahaha, ibyo kuvuga ko ngo FERWAFA yaduhaye ifirimbi ntabwo ari byo rwose na gato.Bibaho se? Ni ukubeshya kabisa.”

“ Ahubwo twafashe icyemezo ko kwinjira byaba ubuntu, abanya Gicumbi bakaza ari benshi kuko ni bo ba nyiri ikipe, ubundi bakayiha umurindi wayifasha kuguma mu cyiciro cya mbere.”
Iyi mikino yose ni kuri uyu wa kane kimwe n’indi mikino igera kuri 5, harimo uzahuza Police FC ya 2 na Marines, APR FC yakire Bugesera i Muhanga. Iyi mikino nayo bitewe n’uko izarangira, tuzamenya ikipe izasoza ku mwanya wa 2, yegukane miliyoni 17 za AZAM TV.

Imikino yose itaganyijwe ku munsi wa 30:

  • SC Kiyovu vs Rayon Sports FC (Stade Mumena, 15:30)
  • APR FC vs Bugesera Fc (Stade Muhanga, 15:30)
  • Musanze Fc vs Sunrise Fc (Stade Musanze, 15:30)
  • Espoir Fc vs AS Kigali (Rusizi, 15:30)
  • Gicumbi Fc vs Pepiniere Fc (Stade Gicumbi, 15:30)
  • Police Fc vs Marines Fc (Stade Kicukiro, 15:30)
  • Mukura VS vs Kirehe Fc (Stade Huye, 15:30)
  • Amagaju Fc vs Etincelles Fc (Stade Nyagisenyi, 15:30)

Izindi nkuru

ngenzi Kuya 15-06-2017 saa 11:12'

ibihuha nk’ibi mbere y’imikino nabyo biri mubyonona umupira wacu usanzwe umeze nabi.
ubu we natakaza umwanya wanjye njya kureba match bivugwa ko yarangiye?

Gasitumbonye Kuya 15-06-2017 saa 10:38'

kbsa turasaba Rayon sport iturwaneho nubundi turi abavandimwe kbsa mwihangane mudukorere geste twe kujya duhura na ziriya nsore sore zo muri miroplast. twebwe abafana ba kiyovu turasaba rayon kbisa itwummve pe badufashe mu isi mu ijuru tuzirwariza

Bella Kuya 15-06-2017 saa 07:43'

Uburozi kuri rayon! Ngo biyimarire iki? Ubonye byibura iyo ubuvuga kuri kiyovu ko ariyo isumbirijwe! Keke nkugire inama, uzirinde guhoza mu ntekerezo zawe ayo manyagwa kuko igihe yavugiwe mu Rda ndetse no muri Africa nta kipe yaho iratwara igikombe cy’isi?

keke Kuya 14-06-2017 saa 18:13'

rayon sports genda uraroga? ukaba1 kumunsi wejo gasenyi fc izazana abarozi 16 kugirango itsinde kiyovu

izabayo Kuya 14-06-2017 saa 15:06'

Nimutababarira namwentimuzababarirwa mibukeko nabo arabanankabandi

nshimiyimana eric Kuya 14-06-2017 saa 14:37'

rayon iramutse itandaraje abayovu bagatambuka yaba isize ibara pe niyandike amateka yo kuyimanura bwambere

Sylve Kuya 14-06-2017 saa 12:54'

ntakosa narimwe rayon igombagukora ngo iritsindisha,yananiwe kwirwanaho hakiri kare.tugombakuyitsinda ibyayo ntibitureba.natwe nitugera mumakuba ntizaturirire,nigende 2 niho ikwiriye gukinira.kiyovu iramutse idutsinze abayobozi ba rayon baba batamiye akantu.

KAYONGA Kuya 14-06-2017 saa 10:14'

Iyi nkuru yanditse mu kirundi-kinyarwanda,abanditsi bakwiye kwandika mururimi rumwe. this is not kinyarwanda you wrote bro

kg Kuya 14-06-2017 saa 09:07'

Hari igihe mbona umupira wo mu Rwanda wicwa n’abanyamakuru kubera ibihuha n’ibintu biba bidafite shingiro, twaretse match zikaba mudaje umwuka mubi, imanuka ikamanuka


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!