RUHAGOYACU.com

Aloys Kanamugire yatangaje ibyo agiye gukora ngo Kiyovu Sports itamanuka

Kanamugire Aloys, umutoza w’ikipe ya Kiyovu Sports yavuze ko hari byinshi agiye gukora birimo no kuganiriza abakinnyi be kugira ngo Kiyovu Sports itazisanga mu cyiciro cya kabiri cyane ko abenshi mu bakurikiranira hafi imyitwarire y’iyi kipe bemeza ko aho igana atari heza.

Ibi umutoza kanamugire Aloys yabitangaje nyuma y’umukino aheruka gutsindwamo 2-0 n’ikipe ya APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Azam Rwanda Premier League, anemeza ko hari ingamba yamaze gufata zirimo kuganiririza abakinnyi be cyane kugira ngo ikipe atoza itazababaza abakunzi bayoi ikisanga yamanutse mu cyiciro cya kabiri.

Kiyovu Sports imaze igihe ititwara neza muri shampiyonaKiyovu Sports imaze igihe ititwara neza muri shampiyona

"Ibyo ngiye kurwana nabyo ni byinshi kuko ndarwana no kutamanuka, nkarwana no gutoza abakinnyi kugira ngo ibyo bakora babikore neza kandi bitanga kuko hari byinshi bigomba kuboneka, gusa icyo ntazarwana nacyo ni icyerekeye ubuyobozi kuko ubuyobozi bukora ibishoboka byose bugafasha abakinnyi ibishoboka byose ngo bakine"

"Ahasigaye kereka mbone uburyo kugira ngo ntoze abakinnyi banjye bamenye gukora ibyo nabasabye kuva ku munota wambere kugeza kuwanyuma kuko dukomeje gutsindirwa mu minota yanyuma, nkanabigisha kumenya gukoresha imbaraga zabo neza kuva umukino utangiye kugeza usoje"- Kanamugire Aloys, umutoza w’ikipe ya Kiyovu Sports.

Impinduka zatangiye kugaragara koko niba atari ya mahirwe aramuka mu mupira w’amaguru aho kuri uyu wa gatatu ikipe ya Kiyovu yabashije kwitwara neza imbere ya Etoile de l’est ikayitsinda 5-0 mu gihe umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije 1-1.

Izindi nkuru

ndizeye Kuya 1-05-2017 saa 22:51'

Uzamenyegahundaneza ejo uzaburikuriradiyo

dudu Kuya 28-04-2017 saa 14:31'

Ahaaa nugusenga cyane yagira amahirwe gikundiro yaba yarakwije amanota yigikombe ikayiha pass nahubundi umusaza ayitaye mu manga pe!!!

kalinda trésor Kuya 28-04-2017 saa 10:48'

wowe musesenguzi usesengura ibyutazi wagiye umenya ibyanyu ibya kiyovu ukabyihorera, ngo gutsinda sunrise inyagatare, esoir i rusizi, police na as Kigali, nyamara iyo police niyo ad kigal yarazitsinze muri aller football ntigira photocopie reka dutegereze turebe ibizava mumikino iri imbere .

kayumba idrissa Kuya 28-04-2017 saa 09:50'

null

Musesenguzi Kuya 28-04-2017 saa 07:30'

Ikipe yatsinda ni Marine.
Kandi nayo birakomeye kuko bazajya Rubavu.
None se yumva yatsinda: AS Kigali na Police zishaka umwanya wa kabiri, Sunrise ayisanze Nyagatare, Rayon ishaka igikombe, Espoir ayisanze Rusizi se!?? Ariko yenda birashoboka umupira uridunda!!
Nzabandora ni umwana w’umugabo.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!