RUHAGOYACU.com

Amafoto- Amagaju atsindiye Kirehe mu cyondo cy’i Nyamagabe, ayobora urutonde

Umukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona wahuzaga Amagaju na Kirehe FC i Nyamagabe, urangiye Amagaju atsinze ibitego 2-0 bya Amani Mugisho na Nshimiyimana Tresor, biyafasha kurara ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’u Rwanda.

Umutoza w’ikipe y’Amagaju; Nduwimana Pablo yakoze impinduka ebyiri mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga, aho Bisangwa Jean Luc yabanje hanze hakagaruka Yumba Kaite utarakinnye umukino ubanza kubera imvune mu gihe Manishimwe Jean de Dieu na we yabanjemo naho Ndizeye Innocent abanza hanze.

Bitandukanye n’igihe umukino wagombaga gutangiriraho (saa 15:30), umukino watangiye mbereho iminota ine batanguranwa n’imvura nyinshi yihariye iminota ibanza y’igice cya mbere i Nyamagabe.

Umukino watangiye saa 15:27Umukino watangiye saa 15:27

Abasore ba Pablo bari mu rugo, uretse kumenyera ikibuga n’umurindi w’abafana bari baje kubashyigikira, bahagije Kirehe FC mu minota ya mbere, bakinira mu kibuga cyayo mu minota 18 ibanza, ariko kwinjiza umupira mu izamu bikaba ikibazo.

Kirehe yagarutse mu mukino bidatinze, ibona uburyo bubiri burimo ubwo ku munota wa 19 w’umukino n’ubwashoboraga gutanga penaliti ku munota wa 23 w’umukino, ubwo Uwimbabazi Jean Paul yagushwaga mu rubuga rw’amahina, ariko umusifuzi arabyirengagiza.

Amagaju yakosoye amakosa yo gusa n’abatumvikana muri ba myugariro n’umunyezamu Pacifique maze ku munota wa 34 w’umukino bafungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Amani Mugisho Mukeshe ku mupira wari uvuye kuri Shaban Hussein Tschabalala.


Kirehe FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka ku munota wa 50 w’umukino ubwo Mutabazi Isaie yahaga umwanya Nantack Daulidord yihariye iminota icumbi ibanza yacyo. Ku ruhande rw’Amagaju, Manishimwe Jean de Dieu wari wavunitse mu gice cya mbere cy’umukino agakomeza gukina yaje gusimburwa na Ndizeye Innocent.

Mu minota ya 60, Amagaju yongeye kwiharira umukino, asatira izamu rya Kirehe, ariko uburyo burimo ubwa Buregeya Rodriguez wakinannye Hassan umupira ukajya hanze n’ishoti rikomeye rya Ndizeye Innocent ryafashwe n’umunyezamu Samuel, ntibwagira icyo butanga.





Kirehe babonye uburyo bwo kwishyura ku munota wa 67 w’umukino, ariko umupira wari uteretswe inyuma gato y’urubuga rw’amahina ugaterwa na Hakorimana Hamad, usubizwa mu kibuga na Yumba Kaite.

Habimana Hassan na Shaban Hussein Tschabalala wari uteresheje umutwe umupira ugaca ku ruhande, bongeye guhusha ubundi buryo bwari kuvamo igitego ku ruhande rw’Amagaju ubwo umukino waburaga iminota 18 ngo urangire.

Ku munota wa 80 w’umukino, Uwimbabazi Jean Paul wari wazonze Amagaju yavuyemo nyuma yo kuvunika mu gihe Amagaju yahushaga igitego cyabazwe kuri Shaban Hussein ku mupira wahise ku munyezamu Samuel, ukomeza inyuma y’izamu.

Iminota itanu yongewe kuri 90 isanzwe, ni yo itumye Amagaju ashimangira intsinzi ku igitego cya kabiri cyatsinzwe na Nshimiyimana Tresor, hari nyuma yo gucenga babiri ba Kirehe FC, atera mu izamu barawugarura, Tschablala asongamo bawukuramo, ugarukira Tresor amanika Samuel wa Kirehe FC aho atabasha kugera.

Amagaju FC: Pacifique Twizerimana, Noel Bizimana, Celestin Niyokwizerwa, Buregeya Rodrigues, Nshimiyimana Tresor, Yumba Kaite, Habimana Hassan, Amani Mugisho, Shaban Hussein, Hakizimana Hussein, Manishimwe Jean de Dieu.

Amagaju FC yabanje mu kibugaAmagaju FC yabanje mu kibuga

Kirehe FC: Habineza Samuel, Nkurikiye Jackson, Baraka Augustin, Karimu Patient, Niyonkuru Vivien, Mutabazi Isaie, Uwimbabazi Jean Paul, Nzabonimpa Prosper, Muhoza Tresor, Hakorimana Hamad, Munyeshyaka Gilbert.

Kirehe FC yabanje mu kibugaKirehe FC yabanje mu kibuga

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru