RUHAGOYACU.com

Amafoto: APR FC inganyije na Police itakaza umwanya wa mbere

Umukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona, wongeye gusiga APR FC na Police zidashoboye kwikiranura, dore ko zigabanye amanota nyuma yo kunganya 0-0 mu mukino wari uryoheye ijisho ku bawukurikiranye.

Ni umukino utagize icyo ufasha amakipe yombi dore ko ku ruhande rumwe abakinnyi ba Police bahombye akayabo k’ibihumbi 300 bari bemerewe nibaramuka batsinze uyu mukino, mu gihe ku rundi ruhande ikipe ya APR FC biyiviriyemo gutakaza umwanya wa mbere bitewe n’umukino Kiyovu Sports yatsinzemo Sunrise i Nyagatare.

Amafoto menshi y’uyu mukino kanda hano
Wari umukino wasabaga imbaraga nyinshiWari umukino wasabaga imbaraga nyinshi
Buteera Andrew ni umwe mu bitwaye nezaButeera Andrew ni umwe mu bitwaye neza
Hasi hejuru...Hasi hejuru...
Police yanyuzagamo igasatiraPolice yanyuzagamo igasatira
Ngabo Albert yari ameze neza mu minota ya mbereNgabo Albert yari ameze neza mu minota ya mbere
Muhadjili yagiye abona amahirwe yo gutsindaMuhadjili yagiye abona amahirwe yo gutsinda
Umunyezamu Marcel yagiye akora udushya dutandukanyeUmunyezamu Marcel yagiye akora udushya dutandukanye
Ngabo, ahanganye na Muzerwa AminiNgabo, ahanganye na Muzerwa Amini
Kimwe mu bitego Muhadjili yahushijeKimwe mu bitego Muhadjili yahushije
Yateye ishoti... izamu kereka iyo baryimura...Yateye ishoti... izamu kereka iyo baryimura...

Kimenyi Yves yigaragaje kuri uyu mukinoKimenyi Yves yigaragaje kuri uyu mukino
APR FC yabanje mu kibugaAPR FC yabanje mu kibuga

Uko indi mikino yashojwe:

  • Mukura 2-2 Miroplast
  • Marines 1-4 As Kigali
  • Sunrise 0-1 Kiyovu Sports

Ibihe bikuru by’ uyu mukino

FT POLICE 0-0 APR FC

90+2: Abeddy yari yongeye kubona amahirwe yo gutsinda ku mupira wari uhinduwe na Mustapha Nsengiyumva, awuteye n’umutwe Yves Kimenyi awugarura neza.

90’ Iminota itatu y’inyongera.

89’ Coup Franc ya Police ku ikosa rikorewe Mico.

85’ Muhadjili ahaaa, acenze abakinnyi batatu ba Police FC, aterekera umupira mwiza Martin Fabrice, uyu ashatse kuwumugarurira Hussein akiza izamu ashyira umupira muri Corner

83’ Mustaaaphaa, acenze abakinnyi babiri b’inyuma ba APR FC, umupira usanga Abeddy mu rubuga rw’amahina, awuteye Yves KImenyi arawufata neza.

Police yari yaje yiteguyePolice yari yaje yiteguye
Hafashwe umunota wo kwibukaHafashwe umunota wo kwibuka
... umutoza Katawuti witabye Imana... umutoza Katawuti witabye Imana
Yves uyu munsi wari uweYves uyu munsi wari uwe
Abapolisi bari bitwaje VuvuzelaAbapolisi bari bitwaje Vuvuzela
Amakosa ntiyaburamoAmakosa ntiyaburamo
Herve yacungiraga hafiHerve yacungiraga hafi
Mustapha Nsengiyumva yinjiye mu kibug asimbuyeMustapha Nsengiyumva yinjiye mu kibug asimbuye
Buregeya Prince yongeye kwigaragaza kuri uyu munsiBuregeya Prince yongeye kwigaragaza kuri uyu munsi
Reba nk'aha...Reba nk’aha...

80’ Muliiisa ntabyumva uko bigenze. Fiston akase umupira mwiza, Nzarora nk’ibisanzwe asohoka nabi umupira awihera Djihad wari usigaranye n’izamu awuteye usanga umutwe wa Fiston uwushyize hanze. eh eh eh.

77’ APR FC yongeye guhusha igitego kju mupira Martin Fabrice aherejwe na Buteera gusa awuteye mu izamu Nzarora arawugarura.

Coup Franc ya Djihad Nzarora arayigaruye neza

74’ Ishimwe Zappy wa Police ahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa akoreye Martin Fabrice.

72’ Eh mbega mbega. Prince yari atakaje umupira awihera Meddy wa Police na we uwuterekeye Abeddy ariko awutera hanze

71’ Corner ya APR FC ntacyo itanze.

71’:Fiston yongeye kuzamukana umupira awukase mu rubuga rw’amahina umunyezamu Nzarora arasohoka arawuhusha usanga Muhadjili awushyize ku mutwe ukora ku mukinnyi wa Police ujya hanze muri Corner.

68’ Coup Franc ya APR FC Muhadjili ayishyize ku mutwe wa Herve ariko umupira ujya hanze

Kugeza uyu munota hamaze kubamo kurarira inshuro 15 mu mukino umwe(5-10)

67’ Nkinzingabo Fiston azamukanye umupira iburyo, Muvandimwe amukorera ikosa ubugira kabiri abiherwa ikarita y’umuhondo.

65’Martin Fabrice asimbuye Twizerimana Onesme

63’ Mustapha wa Police asimbuye Muzerwa Amini

60’ Sekamana Maxime wa APR FC ahaye umwanya Nkinzingabo Fiston

53’ Bizimana Djihad atakaje umupira Police ihita ibyungukiramo ni ko kugeza umupira kwa Amin Muzerwa, gusa uyu ahitamo kwamurura umupira yari afite imbere ya Kimenyi.

51’ Mirafa yari ashatse guterekera Mico umupira muremure ariko birangira ubaye muremure nyine.

50’ Onesme yaraririye.

48’ Buteera Andrew yari ashyiriye ku ishana Onesme gusa uyu rutahizamu wa APR FC umupira ntiyawugeraho neza.

46’ Twizerimana Onesme yongeye gusifurwa kurarira k’uko byakomeje kugenda mu gice cya mbere.

APR FC itangije igice cya kabiri

Ku bindi bibuga:

  • Marines 1-1 As Kigali
  • Mukura 0-1 Miroplast
  • Sunrise 0-1 Kiyovu Sports

HT: Police 0-0 APR FC

44’ Bizimana Djihad yari ahanahanye na Rukundo gusa ashatse gucomekera umupira Muhadjili ntiyawugeraho.

41’ Coup Franc ya APR FC Muhadjili ayisize mu ntoki za Nzarora.

41’ Nizeyimana Mirafa akoreye ikosa Mihadjili abiherwa ikarita y’umuhondo.

38’ Hakizimana Muhadjili yari asigaranye n’umunyezamu Nzarora gusa ananirwa kuwurangirizamo.

36’ Amran wa APR FC ahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa akoreye Zappy. Gusa ntabwo ayemera.

33’: Ngabo Albert yari yongeye kuzamukana umupira ibumoso, gusa umusifuzi avuga ko yakoreye ikosa Zappy wa Police.

30’ Umunyezamu wa APR FC Kimenyi Yves aryamye hasi aho agiye kuburwa.

30’ Police 0-0 APR FC

29’ Ngabo ALbert wagaragaye cyane muri uyu mukino azamukanye umupira ku ruhande rw’ibumoso awukase mu rubuga rw’amahina ntiwagera kwa Onesme.

Samuel(hagati) yari n'umusifuzi hagati mu mukino APR FC iheruka gutsindwamo na KiyovuSamuel(hagati) yari n’umusifuzi hagati mu mukino APR FC iheruka gutsindwamo na Kiyovu
Umutoza Seninga yizeye kwitwara nezaUmutoza Seninga yizeye kwitwara neza

23’ Police yari ishatse kongera kuzamuka kuri Contre Attaque ariko aha ntibagira aho bagera.

22’ Corner ya kabiri ya APR FC Bizimana Djihad ayiteye ku mutwe wa Herve Rugwiro gusa abinyuma ba Police bahita bakiza izamu.

21’ Police FC ihise isubiza kuri Contre Attaque, Mico Justin azamukanye umupira, acenga Prince, awuterekera neza Abeddy, uyu awuteye Yves Kimenyi akiza izamu arinze.

20’ Eh eh eh, Buteera Andrew ateye umupira muremure awuha Muhadjili, uyu ageze mu rubuga rw’amahina akozaho agatsitsino awuha neza Sekamana Maxime, ucenze abinyuma babiri gusa birangira Ndikukazi atabaye.

15’ Muvandimwe Jean Marie yongeye kuzamukana umupira utagize icyo utanga ku ruhande rwa Police.

14’: Abasore ba Mulisa Jimmy bari bagerageje guhanahana gusa Ngabo Albert akorera ikosa Hussein mu rubuga rw’amahina.

12: APR FC izamukanye umupira Bizimana Djihad ateye mu izamu aramurura

9’ APR FC yari igerageje guhanahana ariko umupira wanyuma ukabura uwutera.

8’ : Coup Franc ya Muhadjili isanze Onesme mu rubuga rw’amahina ashyizeho umutwe umupira ujya hanze

7’: Buteera Andrew akorewe ikosa na Amini Coup Franc ya APR FC.

6’: Corner ya Djihad ihuye na Amran wakoreye ikosa umunyezamu Ntaribi

5’’ Bizimana Djihad azamukanye umupira ku ruhande rwa APR FC gusa Ndikukazi awushyira muri Corner.

2’ Police yari igerageje gusatira izamu gusa centre ya Muvandimwe iruhukira mu ntoki za Kimenyi.

15:30’: Police ni yo itangije umukino ihita ishaka gusatira

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Police FC: Nzarora, Zappy, Muvandimwe, Hussein, Fabrice, Mirafa, Meddy, Amini, Nzabanita David, Mico, Abeddy

APR: FC: Kimenyi, Rukundo, Ngabo, Buregeya, Rugwiro, Amran, Buteera, Djihad, Muhadjir, Onesme, Maxime

Amafoto: Hardi/RuhagoYacu

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. dgfa

    Kuya 23-11-2017 saa 11:03'

    gasore we niba ariko byagenze ferwafa nifate ikemezo nk’icyo yafashe ku mukino wa apr na as kigali. kuko ho abasifuzi bose bakinnye na as kigali
    barenzaho no gutanga ibitego kugirango apr ibone insinzi.

  2. knc

    Kuya 23-11-2017 saa 09:46'

    Bose ko bakoreshwa n’ imisoro yacu se, Abasifuzi nano bakeneye kurya ho !!!!!!!!!!

  3. gasore

    Kuya 22-11-2017 saa 21:39'

    bayobozi muyobora umupira wamaguru murwanda turabasaba ngo mugire icyomwakora kubasifuzi bahano murwanda mugira inama muburyo bwimbitse kuko basigaye bitwaranabi urugero mwibuke ibyabaye kumuki askgl yakiriyemo sanirse nonenubu umusifuzi yongeye abikora kumukino wahuje Apr fc napolice ikipe ya apr yakinnye numusifuzi iminota90yose birababaje

  4. DJGOLDENHEART

    Kuya 22-11-2017 saa 17:22'

    Nimukore kumukino wa MUKURA victory sports na Miroplast banganyije 2:2 merci


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru