RUHAGOYACU.com

Amafoto- AS Kigali yatsinze Sunrise FC bitavugwaho rumwe, umukino urebwa n’abategeze ku 100

Imbere y’abatageze ku 100 bari muri stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki Cyumweru, AS Kigali y’umutoza Eric Nshimiyimana yatahukanye intsinzi y’ibitego 3-2 imbere ya Sunrise FC, ni nyuma yaho umukino uhagaze iminota irenga 11 havurwa umunyezamu Gahungu Habarurerama wagonganye na Ndahinduka Michel watsinze igitego cy’intsinzi mu minota ya nyuma y’umukino.

Ikipe y’Abanyamujyi ikomeje kugenda imenyera gukina badafite Nshuti Savio Dominique ukiri kuvurwa nyuma yo kugira ikibazo cy’urutugu mu mezi ashize ndetse kuri iki Cyumweru bakinnye badafite Murengezi Rodriguez wagize ikibazo mu itako ku mukino baheruka gutsindirwamo na Espoir FC i Rusizi.

AS Kigali yabanje mu kibuga bakina na Sunrise FCAS Kigali yabanje mu kibuga bakina na Sunrise FC
Ngama Emmanuel ahanganye na Serumogo Ally wa Sunrise FCNgama Emmanuel ahanganye na Serumogo Ally wa Sunrise FC

Benedata Janvier yabonye uburyo bwashoboraga gufungura amazamu y’i Nyamirambo, iminota itandatu gusa umukino utangiye, ariko uyu mupira yari ahawe na Ntwari Evode, arebana n’izamu wenyine, Benedata awutera ku rundi ruhande urarenga, aha hari mbere y’ubundi buryo uyu musore yongeye kubona mu minota ya 30 nabwo umupira ujya hanze.

Ntwari Evode na Ally Niyonzima babonye ubundi buryo bugana ku izamu rya Sunrise, ubu kimwe n’ishoti rya Ndarusanze Jean Claude, bwose ntacyo bwatanze maze na Sunrise FC iboneraho kwigaragaza; uburyo bubiri babonye umupira uruhukira mu biganza by’umunyezamu Nizeyimana Alphonse ‘Ndanda’.

Iminota itanu mbere y’uko bajya kuruhuka, Sunrise FC bahererekanyaga neza, bashoboye kugera imbere y’izamu Bishira Latif akura umupira ku kirenge cya Niyibizi Vedaste mu rubuga rw’amahina, ariko bidatinze, amasegonda 40 umupira ugaruka imbere y’izamu rya AS Kigali; Ortomal Alex arawuhusha, usanga Niyibizi Vedaste waturiye ishoti umupira ugonga umutambiko w’izamu maze ugarutse usanga Mutabazi Hakim yiteguye neza, awohereza mu nguni yo hejuru y’izamu: 1-0!

Sunrise FC bishimira igitego cya mbere cyatsinzwe na Hakim mu gice cya mbere cy'umukinoSunrise FC bishimira igitego cya mbere cyatsinzwe na Hakim mu gice cya mbere cy’umukino

Igice cya mbere cyarangiye AS Kigali bashaka kubyaza umusaruro iminota ibiri y’inyongera gusa ishoti rya Ally Niyonzima kuri coup-franc, umupira ufatwa neza na Gahungu Habarurema mu gihe indi minota 45 nubwo yaje kubyara 65, yo yatangiranye impinduka ku ruhande rw’ikipe ya Eric Nshimiyimana; Ishimwe Kevin afata umwanya wa Ntamuhanga Tumaine ‘Tity’.

Sunrise FC yakomeje kuba ibamba mu minota ya mbere y’igice cya kabiri, yanakoze impinduka ubwo umunya-Nigeria Alex Ortomal yahaga umwanya Moussa Ally ‘Sova, naho ku ruhande rwa AS Kigali; umurundi Ngama Emmanuel atanga umwanya ku mugande Francis Kalanda, ibi biza gutanga umusaruro mu gihe gito dore ko ku munota wa 55 gusa; Ndarusanze Jean Claude yishyuriye Abanyamujyi kuri penaliti yari ikozwe na Niyonshuti Modeste.

Ndarusanze na Iradukunda Eric bongeye kugerageza amahirwe, umupira ukaruhukira mu biganza bya Gahungu, gusa undi mupira watewe na Eric ‘Radu’ bimusaba kuwushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

Radu ashimirwa na Evode nyuma yo kumuha umupira w'amazi (nubwo wenda atabishakaga...) bigatanga igitego cya kabiriRadu ashimirwa na Evode nyuma yo kumuha umupira w’amazi (nubwo wenda atabishakaga...) bigatanga igitego cya kabiri

Habura iminota 23 yo gukina, Mutwewingabo Fidel yasimbuye Mutabazi Hakim ku ruhande rwa Sunrise FC, mu gihe AS Kigali yari igikomeje gushaka uburyo ibonamo intsinzi, ariko Francis Kalanda ahusha igitego cyari cyabazwe mbere y’uko Ntwari Evode atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 76, ku mupira wari uvuye kuri Radu wateye mu izamu ugaca imbere y’izamu, usanga uyu musore w’amagara mato ahagaze ku rundi ruhande atereka mu izamu.

Ku munota wa 80 w’umukino, Sunrise FC bari bamaze akanya bahererekanya neza, bishyuye igitego binyuze kuri Niyibizi Vedaste, hari mbere y’uko iyi kipe yo mu Burasirazuba ikora gusimbuza kwa nyuma ubwo Iyabivuze Osee yahaga umwanya Mbanzumutima Mamadou naho ku ruhande rwa AS Kigali; Ndahinduka Michel asimbura Ally Niyonzima.

Nyuma y’iminota ibiri yinjiye mu kibuga ndetse haburaga umunota umwe ngo isanzwe y’umukino yuzure, Ndahinduka Michel yatsinze igitego cya gatatu giha intsinzi AS Kigali ku mupira wakozwe na Modeste n’umutwe usubira inyuma, umunyezamu Gahungu aje kuwufata mu kirere agongana na Ndahinduka wasaga n’uwawugezeho mbere.

Abakinnyi ba AS Kigali bishimira igitego cya Ndahinduka Michel mu minota ya nyuma, Gahungu wa Sunrise FC hasi....Abakinnyi ba AS Kigali bishimira igitego cya Ndahinduka Michel mu minota ya nyuma, Gahungu wa Sunrise FC hasi....
Gahungu Habarurema yababaye amara iminota irenga 11 avurwa nyuma yo kugongana na Ndahinduka MichelGahungu Habarurema yababaye amara iminota irenga 11 avurwa nyuma yo kugongana na Ndahinduka Michel

Uyu munyezamu wa Sunrise FC yagumye hasi mu kibuga mu minota irenga 11 arimo kuvurwa mbere yo gushyirwa mu Imbangukiragutabara, akajyanwa ku bitaro mu gihe abakinnyi ba Sunrise FC batiyumvishaga uburyo abasifuzi bemeje igitego kandi umunyezamu wabo yagonganye na Ndahinduka Michel.

Gahungu yajyanwe kwa muganga, Sunrise FC barangije gusimbuzaGahungu yajyanwe kwa muganga, Sunrise FC barangije gusimbuza
Samson yambaye imyambaro y'umunyezamu ...... Samson yambaye imyambaro y’umunyezamu ......

Kujyanwa kwa muganga kwa Habarurema Gahungu, byasabye ko Sunrise FC yari yamaze gusimbuza abakinnyi batatu yemerewe, umutoza wayo Gatera Alphonse ahitamo umukinnyi ujya mu izamu, agafata iminota y’inyongera yashyizweho maze umunya-Nigeria; Omoviare Samson yambara imyambaro y’abazamu ajya guhagarara mu izamu n’ubwo umukino warangiye nta mupira umugezeho.

Gutsinda uyu mukino bikaba bihesheje AS Kigali kurara ku mwanya wa gatatu n’amanota 10, mu gihe Sunrise FC bagumanye amanota umunani ku mwanya wa karindwi.

Abakinnyi ba Sunrise FC ntibemeranyijwe n'umusifuzi ku gitego cya gatatuAbakinnyi ba Sunrise FC ntibemeranyijwe n’umusifuzi ku gitego cya gatatu

Uyu mukino warebwe n'abatageze ku 100 kuri stade ya KigaliUyu mukino warebwe n’abatageze ku 100 kuri stade ya Kigali

AS Kigali: Nizeyimana Alphonse, Iradukunda Eric, Mutijima Janvier, Kayumba Soter, Bishira Latif, Ntamuhanga Tumaine, Ngama Emmanuel, Niyonzima Ally, Ntwari Evode, Ndarusanze Jean Claude na Benedata Janvier.

Sunrise FC: Habarurema Gahungu, Serumogo Ally, Niyonshuti Gad, Niyonshuti Modeste, Mushimiyimana Regis, Uwambazimana Leon, Iyabivuze Osee, Mutabazi Hakim, Ortomale Alex, Omoviare Samson, Niyibizi Vedaste.

Ushaka kureba andi mafoto menshi yaranze uyu mukino kanda hano.

Ni iki kiza gukurikiraho?

Ku munsi wa karindwi wa shampiyona izakomeza kuwa Kabiri no kuwa Gatatu, AS Kigali izajya gusura Marines FC i Rubavu naho Sunrise FC izaba yakiriye ikipe ya Kiyovu Sports i Nyagatare.

Eric Nshimiyimana wa AS Kigali na Gatera Alphonse wa Sunrise FC basuhuzanya mbere y'umukinoEric Nshimiyimana wa AS Kigali na Gatera Alphonse wa Sunrise FC basuhuzanya mbere y’umukino

Uko amakipe yatsindanye ku munsi wa 6 wa shampiyona

Kuwa Gatandatu

APR FC 2-1 Kirehe FC
Kiyovu Sports 2-0 Espoir FC
Bugesera FC 1-0 Gicumbi FC
Musanze FC 2-1 Amagaju FC

Ku Cyumweru

Rayon Sports 0-0 Mukura VS
AS Kigali 3-2 Sunrise FC
Miroplast FC 1-1 Police FC
Marines FC 2-1 Etincelles FC

Amafoto: UWIHANGANYE Hardy/ RuhagoYacu Ltd

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. steven

    Kuya 20-11-2017 saa 15:17'

    niba muri benshi musabe ferwafa muzajye mwakirira muhanga, nyanza,nzove, amahoro stadium naho induru muyigabanye. Rayon yamanuriye kiyovu ku mumena ko nta wakopfoye ngo ni hato, gusa tubibuka mumanuka biryogo mu ririmba ngo kiyovu ibaye amateka muri championat none ubu irabayoboye peeee kii kii kiyovuuuu muri abanyamugi ndabemera abasare ntibarohama Cassa mbungo oyeeee bazakongere muri staff y’amavubi bagiye muri Cecafa na CHAN Maroc

  2. nkotanyi

    Kuya 20-11-2017 saa 08:45'

    As kigali ntabwo ari ikipe y’abanyamujyi abanyamujyi barazwi kuva kera rwose ni Kiyovu sport abandi bose ni abawiyitirira? umujyi wa kigali rwose iyi kipe ntacyo ibamariye niyo kubahombya gusa.

  3. munyaneza protais

    Kuya 20-11-2017 saa 07:25'

    Ngo umukino warebwe n’abantu 100!!!! Ariko se stade ko yubatswe n’imisoro y’abanyarwanda bose bagiye bareka ikipe zifite abakunzi benshi baba batanze niyo misoro nyine zikaba ari zo zihakinira ? Bajye bamenya ko football ari umukino wa public. Ninabwo buryohe bwayo. Football idafie public nta cyo yaba imaze.

  4. ema

    Kuya 20-11-2017 saa 07:20'

    Mwihangane babibye bigaragara ariko banze guseba sesabayore numutungo wigihugu yaroshye bayatanga batayanga ntagikombe bateze,ariko abafana ifite barasekeje umunyamakuru ngo ijana?bahese?babandi baguze barengeye he?ko bavugaga ngo baje mwikipe itsinda?muri ba bitwenge gusa ,bagiye kuroha rayon mumwobo ngo mutecyere abantu kukabuga kangana nindobo stade yibaranga kuyica mumutwe gusaaa murayanga ariko ntacyo muzayitwara mbandoga bishingwe izabaho to mushaka gutanga igikombe munzira zose zishoboka ariko murishuka.

  5. gggg

    Kuya 20-11-2017 saa 07:15'

    karenzi@ ikibuga nicyumujyi wa kigali, ushaka rayon sport ikinire regional hanyuma as kigali ikinire kukibuga kitaricyayo.
    iyomujyakumenyako mufite abafana benshi mwarikwishyurira mukura amafaranga yabasabaga nahubundi urwo surwitwazo kandi sinabwo bwambere mukiniye kukibuga cya kicukiro.
    byaba byiza rayon yiyubakiye ikibuga kugirango yubake ibijyanye nubushobozi bwabafana bayo.

  6. ineza

    Kuya 20-11-2017 saa 05:24'

    sunrise bayihemukiye KBS kiriya gitego cya gatatu natago cyari kwemezwa aba basifuzi bajye bakurikiranwa bahanwe kuko babahaye akantu

  7. karenzi

    Kuya 19-11-2017 saa 22:38'

    Ariko se ko Ferwafa ivuga ko ishinzwe umupira wamaguru, bikaba bizwi ko regionale ari iya leta, nigute bemera ko abantu bagerekerana ku Kicukiro , noneho regionale igakinirwaho na equipe ifite abafana 15 gusa!!! Ibi ni missuse of resources ndetse no kubonerana ikipe ya rayon sport pe. Rwose hakagombye kuba ibiganiro abantu bakajya bajya kukibuga bakwirwaho. Murakoze


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru