RUHAGOYACU.com

Amafoto- Kiyovu yiteguye guhindurira amateka kuri Rayon Sports

"Icyo twibanzeho ni ubusatirizi, uburyo bwo gushaka ibitego n’uburyo bwo guhanahana imipira mu kibuga. Dushobora kuzakoresha ba rutahizamu babiri, cyangwa se batatu, byaterwa n’ikipe waba ukina nayo uko yaba iri gukina cyangwa ugakoresha rutahizamu umwe bitewe n’ibyo wababwiye gukina, ariko ejo tuzakina umupira wo gusatira kuko turashaka ibitego biduhesha intsinzi.’’- Djabil Mutarambirwa, umutoza wa Kiyovu Sports.

Imihigo ni yose, ubwoba ni bwinshi, amagambo avugwa ni menshi; ariko ibyo byose birahurizwa ku Mumena, kimwe mu bibuga 8 bizakinirwaho umunsi wa nyuma wa shampiyonay’u Rwanda.

Tariki ya 21 Mata 2012, uyu munsi ni tariki ya 14 Kamena 2017, nubwo byakugora kubara, ntibyakunanira kumva ko hashize imyaka itanu ikipe ya Kiyovu Sports idashobora gutsinda Rayon Sports.

Abakinnyi bari bafite ishyaka mu myitozoAbakinnyi bari bafite ishyaka mu myitozo

Kiyovu Sports yashinzwe mu 1964, ishobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri nyuma y’imyaka isaga 50.

Urucaca rufite amanota 27 ku mwanya 15, aho basabwa gutsinda Rayon Sports bakira ku munsi wa nyuma wa shampiyona, gusa bagategereza ko Mukura Victory Sports ibakorera akazi ko gutsinda Kirehe FC, byakwanga bakerekeza amaso mu misozi ya Byumba, aho Gicumbi FC iraza kwakira Pepiniere FC, ariko bakaba inyuma y’iyi kipe yo ku Ruyenzi.

Djabil Mutarambirwa uri gutoza Kiyovu Sports, ibi araza kubikora adafite bamwe mu bakinnyi babanza mu kibuga.

"Mukamba amaze iminsi arwaye, na Francis afite amakarita atatu y’umuhondo."

" Rayon Sports ni ikipe nziza, ikomeye. Ni ikipe yabikoreye ku bwanjya nababwira Bravo, ni ikipe nkwiye kubaha, nkayiha icyubahiro cyayo."

"Twe abayovu ntiduha agaciro ikipe yacu, ariko aho iri ubu buri wese arahanganyitse."

"Iyo byaje bitubera isomo, ntibizasubire. Uretse Kiyovu n’indi kipe yose ifite abafana, ntibizayibeho ni cyo twifuza."- Djabil Mutarambirwa.



Lomami Andre yiteguye kurokora KiyovuLomami Andre yiteguye kurokora Kiyovu

Rayon Sports bazahura, yatsinzwe umukino umwe mu mikino 29 ya shampiyona bamaze gukina (ubwo yatsindwaga na APR FC 1-0 mu mikino ibanza) biyihesha kwegukana shampiyona y’uyu mwaka habura imikino ine ngo igere ku musozo, gusa ntiyigeze itsinda umukino n’umwe muri itatu iheruka gukina kuko yose yayinganyije.

Umutoza Djabil yirinze kwizeza ibitangaza, ariko icyizere ni cyoseUmutoza Djabil yirinze kwizeza ibitangaza, ariko icyizere ni cyose
Imyitozo yibanze ku gutera mu izamuImyitozo yibanze ku gutera mu izamu
Kiyovu SC irasabwa gukora ibisa n'ibigoranye kugira ngo yizere kutamanuka mu cyiciro cya kabiriKiyovu SC irasabwa gukora ibisa n’ibigoranye kugira ngo yizere kutamanuka mu cyiciro cya kabiri
Abanyezamu ba Kiyovu Sports mu myitozo ya nyuma mbere y'umukinoAbanyezamu ba Kiyovu Sports mu myitozo ya nyuma mbere y’umukino

Kiyovu Sports igiye guhura na Rayon Sports muri Shampiyona ku nshuro ya 46 mu myaka 21 ishize. Mu mikino 45 zimaze guhuramo muri shampiyona, Rayon Sports yatsinzemo 26, Kiyovu Sports itsinda 5, zinganya 14.

Imikino yose itaganyijwe ku munsi wa 30:

  • SC Kiyovu vs Rayon Sports FC (Stade Mumena, 15:30)
  • APR FC vs Bugesera Fc (Stade Muhanga, 15:30)
  • Musanze Fc vs Sunrise Fc (Stade Musanze, 15:30)
  • Espoir Fc vs AS Kigali (Rusizi, 15:30)
  • Gicumbi Fc vs Pepiniere Fc (Stade Gicumbi, 15:30)
  • Police Fc vs Marines Fc (Stade Kicukiro, 15:30)
  • Mukura VS vs Kirehe Fc (Stade Huye, 15:30)
  • Amagaju Fc vs Etincelles Fc (Stade Nyagisenyi, 15:30)

    Ese Kiyovu Sports irabasha gutsinda, inagume mu cyiciro cya mbere?

Izindi nkuru

Byumvuhore Bienvenue Kuya 15-06-2017 saa 11:18'

Iratsinda Rayon kuko Rayon ntiyakora ikosa ryo kugirira nabi mukeba wayo wa kera unarwaye, ariko icyo nibaza ni niba hari icyo biyimarira kuko Gicumbi iratsinda na Kirehe itsinde. Rayon nta cyo imaranira irareka bayitsinda ariko iyo ntsinzi iri trop tard kuko n’izindi ziri butsinde kuko sizo zifuza kumanuka kandi zo zirorohewe kuko yaba Mukura iriho itariho, yaba na Pepiniere ni ukurushya iminsi.

knc Kuya 15-06-2017 saa 11:12'

Ndahumirije mbona ibintu ,ariko si iyerekwa ngize ahubwo no analysis nkoze ! Icyiciro cya mbere kugiye kugira amakipe 18.

mahoro Kuya 15-06-2017 saa 09:04'

Mwese nasomye ibyo mwanditse, bigaragarako Kiyovu sports arikipe Mwanga urunuka ariko nge reka mbabwizukuri, abagizuruhare mwimanuka ryacu turabazi, ntanaho bagiye, Twe twiteguye kubyakira nikipe yacu nimanuka tuzajyana nayo nisenyuka kandi bizabashimishee ariko twe tuzabaho tubabaye kuko imikino yose twakinnye tuzi neza ko FERWAFA yayigizemo uruhare. simvuze amazina ariko babikoraga babizi baha abasifuzi briefing , si Ferwafa gusa kuko hari nabayovu bakunda cash babigizemo uruhari. Kiyovu rero myireke nigenda yigendere hari abayikunda aho izajya hose, gusa ibi bibere isomo andi makipe makuru. kiyovu ntiyatsindwaga kubera gukinisha abana, kuko usubiye inyuma UMutoza, abakinnyi batsinze Police na AS kigali muri phase aller , bagatsinda Rayo sports na POlice bagahagama Viat club muri preaseason ntaho bagiye ...................Ahubwo muzamenya impamvu yibi byose......mwicecekere...yamanuka itamanuka ukuri kuzajya hanze..

Kaa Zidane Kuya 15-06-2017 saa 07:43'

Ikibazo ni icyi ngiki: Ese Rayon ninayikorera AFFAIRE igatsinda ko bibaho binashoboka ko yo nta cyo ikimaranira yamaze kwitwarira igikombe, ese Kirehe iremera gutsindwa? Gicumbi se yo murabona yananirwa Pepiniere kweli! Nyamara 99.9% Kiyovu iri mu kiciro cya 2. Uretse Imana cyangwa ya FERWAFA ihindura ibintu ikaba yazayikorera affaire nkuko yigeze kuyikorera Etincelles yari yamanutse n’izindi bagiye bongereraho umubare w’amakipe muri shampiyona.Biragoye kuko Mukura iri hariya kwigondera Kirehe biragoye, Gicumbi yo ntiyarangara ngo bikunde iri n’iwabo.
Kiyovu we igendere. Uwabonye Kiyovu ya ba Muvala, Karera, Mahame, Pilote, bAZIMYA , Kiki, Kanyarabonye, Materne, Elie, Moro, cyangwa nyuma yabo gato ya ba Kadubiri, Mugunga, Rugamba, Rudasingwa, Kamanzi, .... cyangwa iyaherutse gukomera ya ba Desire Mbonabucya, Karim na ba Mupenzi...... ntago yareba iyi Kiyovu ya none!!!!!!! Ese ubundi iraguma mu kiciro cya mbere ngo ikore iki? kukigumamo biyimariye iki? ko n’abafana batakiza ku kibuga? Ese kugumamo igakomeza ikamera uko imeze bimaze iki? Nijye gukinana n’abari ku rwego rwayo naho 1964 kugeza 2017 harahagije.

lengi lenga Kuya 15-06-2017 saa 07:39'

Uyu MUTARAMBIRWA ni umwihazi ntabwo ari mu rwego rwo gutoza KIYOVU nareke bamwereke umupira niba atari bya bindi bya match fixing

Kiyovu Kuya 14-06-2017 saa 23:04'

kiyovu yagaragaje integenke muriyi champions ngoyareraga abana,nimanuke niyo yabyiteye.nubundi imikinire yayo niyomucyiciro 2 ntacyo ishoboye. kandi ninajya mucyiciro 2 izahita isenyuka burundu.tuzaba twumva ibyayo ejo.

Eddy Kuya 14-06-2017 saa 22:25'

Ariko abayovu murikirigita mugaseka koko! ubwo murabona mwatsinda rayon koko? cyokoze murasetsa cyane muzase nifoto abubwo reka tuzabaherekeze neza mwigendere amaharo

Sylve Kuya 14-06-2017 saa 21:57'

umva yakora iyobwabaga yagirite! yisamye yasandaye ! yibutse kare,kurokoka icyiciro cya 2 nahi Imama .Katubitege Amaso.

musesenguzi Kuya 14-06-2017 saa 20:53'

Murabatizwa mu mazi menshi y’ibitego byinshi ni mwiha kwiyahura ngo murashaka ibitego.
Murinde izamu mukora contre attaques naho ubundi muranywa Nkeli!!
Mwitegure kujya mukinira Ku giti cy’inyoni kuko ntaburenganzira muzongera kugira bwo gukinira Ku Mumena.
Pole sana Kiyovu!!

Elyse Kuya 14-06-2017 saa 20:29'

nkumukunzi wakiyovu ndayifuriza intsinzi kumunsi wejo kdi ndabyizeyeneza ejo gasenyi tuzayinwa ibitego 3-1


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!