RUHAGOYACU.com

Amafoto- Marines ihagamye Kiyovu mu mukino wasubiwemo , iyibuza kurara ku mwanya wa Mbere

Umukino w’umunsi wa munani wa shampiyona y’icyiciro cya mbere, Azam Rwanda Premier League, wasubirwagamo hagati ya Kiyovu Sports na Marines ku Mumena urangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, Kiyovu Sports inganya amanota 16 na AS Kigali ya mbere.

Uyu mukino wari watangiye kuba mu kwezi gushize, tariki ya 25 Ugushyingo 2017, uhagarikwa n’imvura nyinshi yaguye kuri iki kibuga maze uhagarara ugeze ku munota wa 34.

Amafoto y’uko ikibuga cya Mumena cyari kimeze ubwo cyarengerwaga n’amazi, umukino wa Kiyovu Sports na Marines ugasubikwa.

Muri uyu mukino, Yamini Salumu yafunguye amazamu ku ruhande rwa Marines, igitego cyishyuwe na Aime Plaice Uwineza mu gice cya mbere.

Kiyovu Sports iraye ku mwanya wa kabiri n’amanota 16 inganya na AS Kigali ya mbere, mu gihe Marines FC ifite amanota 9 ku mwanya wa 10.

Yamini Salum yafunguye amazamu ku munota wa 10 w'umukinoYamini Salum yafunguye amazamu ku munota wa 10 w’umukino
Kiyovu yishyuye ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Rashid KalisaKiyovu yishyuye ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Rashid Kalisa

Uyu mukino usize Kiyovu inganya amanota na AS Kigali bazahura mu cyumweru gitahaUyu mukino usize Kiyovu inganya amanota na AS Kigali bazahura mu cyumweru gitaha

Andi mafoto menshi y’uyu mukino wayasanga hano.

Reba hano uko umukino wose wagendaga umunota ku munota

FT: Kiyovu Sports 1-1 Marines

90+6’ Nizeyimana Djuma ashatse gukoresha abakinnyi ba Marines umupira aba ari we uwurenza

90+4’ Twagirimana Innocent Kavatiri ahawe umuhondo ku ikosa akoreye kuri Hadji wari umucitse akamusiga hasi.

90+3’ Marines bose basubiye inyuma kugarira coup-franc ya Kiyovu. Uwihoreye Jean Paul ateye umupira bawukuraho neza mbere yo kuwurenza.

90+2’ Umunyezamu wa Marines FC aryamye hasi nyuma yo gukuramo umupira wa Habamahoro Vincent n’ibipfunsi.

90+1’ Mutunzi Clement asimbuye Omar wavunitse ntagaruke mu kibuga.

90’ Iminota itanu y’inyongera.

Ubwo Yamini Salum yahabwaga umuhondo amaze gutsinda igitegoUbwo Yamini Salum yahabwaga umuhondo amaze gutsinda igitego
Higiro Thomas atoza abazamu b'Amavubi YAJE kureba uyu mukinoHigiro Thomas atoza abazamu b’Amavubi YAJE kureba uyu mukino

89’ Umukino uhagaze gato Bizumungu Omar wa Marines yitabwaho n’abaganga.

88’ Benjamin yari acomeye neza Bahame Arafat ariko bakuraho neza umupira Alexis na Pacide.

87’ Moustapha Francis upfushije uburyo bwiza Kiyovu Sports yari ibonye, atera umupira hanze y’izamu nubwo yari yinjiye neza.

85’ Coup-franc ya Marines mu rubuga rwayo ku ikosa Kavatiri akoreye kuri Omar wahise ubyuka.

83’ Kiyovu Sports bari bazamukanye umupira ariko umusifuzi avuga ko habanza kwitabwaho k’umukinnyi wa Marines uri mu rubuga rwa bo hasi.

82’ Benjamin yari acomekeye Arafat neza, ariko Ngirimana Alexis akina neza, maze Mukonya arenza umupira.

81’ Ba myugariro ba Marines FC bakinnye neza bazibira Francis wari ugerageje kubinjirana ku mupira yari ahawe na Mugheni.

80’ Kiyovu Sports 1-1 Marines

77’ UMUKINO uhagaze gato havurwa umukinnyi wa Kiyovu Sports uryamye hasi mu kibuga (Ahoyikuye Jean Paul ’Mukonya’) .

Uyu mukinnyi bamupfutse mu gahanga. Bigaragara ko yakomeretse.

75’ Gusimbuza kwa Kiyovu. Vino Ramadhan na Di Maria bahaye umwanya Twagirimana INNOCENT ’Kavatiri’ na Maombi JEAN PIERRE.

73’ Bahaaaame Arafat ahushije igitego muri metero eshatu imbere y’izamu rya Kiyovu, Hadji ntako atari amugize.

72’ Gusimbuza kwa Marines. Kalisa Amri ahaye umwanya Ndayisenga Ramadhan.

69’ Coup-franc ya Kiyovu Sports itewe na Moustapha Francis ku ikosa yari akorewe na Salum Yamin ariko umupira ugiye hanze.

68’ Di Maria uhushije igitego cyabazwe ku mupira yari ahawe na Djuma, ukurwamo n’umuzamu wa Marines FC.

Uwineza Aime Plaice yishyura igitego cya Kiyovu SportsUwineza Aime Plaice yishyura igitego cya Kiyovu Sports

Placide yishimira igitego cyo kwishyuraPlacide yishimira igitego cyo kwishyura

67’ Ahoyikuye ukinnye neza yambura umupira Iraguha Hadji wari umuzamukanye, gusa uyu myugariro wa Kiyovu awihereye abakinnyi ba Marines.

66’ Di Maria ateye koruneri bawukuramo, asubijemo umuzamu awushyira muri koruneri nanone mbere y’uko Kiyovu bawurenza.

65’ Moustapha Francis agiye gusimbura Kalisa Rashid ku ruhande rwa Kiyovu.

65’ Djuma yari azamukanye umupira awuhinduye ushyirwa muri koruneri na Prince kuri ubu wambaye igitambaro.

64’ Ishimwe Christian ateye umupira ahana ikosa, uca ku ruhande, imbere y’izamu rya Ndoli.

63’ Coup-franc ya Marines ku ikosa Ahoykuye Jean Paul akoreye kuri Iraguha Hadji hafi na koruneri.

61’ Ikarita y’umuhondo kuri Bizimungu Omar ukiniye nabi Rashid Kalisa mu maso y’umusifuzi.

60’ Kiyovu Sports 1-1 Marines

58’ Kalisa Rashid akiniye nabi Hadji. Coup-franc ya Marines itewe na Salum Ndoli akuraho umupira n’igipfunsi.

57’ Di Maria akiniye nabi Christian, amukurura. Ikosa rihanwe na Marines.

Yamini Salum yishimira igitego atsinze ikipe yamurezeYamini Salum yishimira igitego atsinze ikipe yamureze
Yamin Salum yahawe umuhondo nyuma yo kujya gushimira maman we mu bafanaYamin Salum yahawe umuhondo nyuma yo kujya gushimira maman we mu bafana

56’ Ikarita y’umuhondo kuri Idrissa ukiniye nabi Di Maria mu kibuga hagati.

55’ Gusimbuza kwa Marines FC. Iraguha Hadji asimbuye Hussein, umupira we wa mbere ufatwa na Ndoli Jean Claude.

54’ Kiyovu Sports babuze uburyo bw’igitego kuri Djuma na Mugheni babona koruneri.

51’ Habyarimana Innocent ’Di Maria’ arengeje umupira mu rubuga rwa Marines

49’ Ikarita y’umuhondo kuri Habamahoro Vincent ukiniye nabi Christian.

48’ Koruneri ya Kiyovu ku mupira urengejwe na Thierry uvuye kuri Di Maria.

Rashid arayiteye umuzamu awukuramo, mbere y’uko bawusubiza muri koruneri.

46’ Bahame Arafat yari akinannye na Salum, ariko ba myugariro ba Kiyovu bakuraho umupira neza.

46’ Yamini Salum arengeje umupira urenguwe na Ahoyikuye Jean Paul.
16:35’ Igice cya kabiri kiratangiye. Vino Ramadhan aha umupira Mugheni Fabrice.


Bamwe mu bafana ba Kiyovu Sports baje kureba umukinoBamwe mu bafana ba Kiyovu Sports baje kureba umukino

HT: Kiyovu Sports 1-1 Marines.

Amakipe yombi asubiye mu rwambariro kumva inama z’abatoza.

45’ Ndayishimuye Thierry ashyize umupira muri koruneri nyuma yo kugarizwa na Djuma wari ushatse gutera mu izamu.

Kiyovu barayiteye, babona indi na yo bayiteye umusifuzi avuga ko bakiniye nabi umunyezamu wa Marines.

44’ Ishiiiimwe Christian arokoye Marines ku mupira wari umaze guca ku muzamu, awukuraho n’ikirenge. Cyari igitego cya kabiri cya Kiyovu.

43’ Nizeyimana Djuma ateye umupira ashaka Mugheni ariko akina neza Nsabimana Hussein arenza umupira.

41’ Umukino uhagaze gato havurwa umukinnyi wa Marines.

40’ Mugheni uhushije igitego cyabazwe ku ruhande rwa Kiyovu, umupira ujya ku ruhande gato rw’izamu.

Ikipe y'abana batoragura imipira ku MumenaIkipe y’abana batoragura imipira ku Mumena

39’ Ishimwe Christian ahannye ikosa atera umupira muremure ufashwe neza Ndoli Jean Claude.

37’ Abafana ba Kiyovu Sports bikanze penaliti kuri Mugheni uguye mu rubuga rw’amahina agiye gutera mu izamu. Umusifuzi avuga ko nta cyabaye.

36’ Uwihoreye Jean Paul ahinduye umupira muremure imbere y’izamu, Mugheni wari ugiye kuwutera n’umutwe awutangwa n’umuzamu umuguye hejuru.

35’ Habamahoro Vincent yari agerageje ishoti rya kure, rigonga umukinnyi wa Marines, umupira usubira mu kibuga hagati.

33’ Kiyovu Sports bakomeje gusatira Marines ariko nabo bagakora amakosa atandukanye.


30’ Goooooooooaaaaalll
Igitego cya Kiyovu Sports gitsinzwe na Aime Plaice Uwineza yishyura ku mupira wari utewe na Rashid muri koruneri.

Ikarita y’umuhondo kandi kuri uyu mukinnyi ugiye kwishimira igitego na we asuhuza mwenewabo mu bafana.

Kiyovu Sports 1-1 Marines.

30’ Di Maria ahannye ikosa, Amri akozaho umutwe umupira ujya muri koruneri igiye guterwa na Rashid

29’ Gasopo y’umusifuzi kuri Prince wa Marines. Coup-franc ya Kiyovu igiye guterwa na Di Maria.

28’ KALISA Amri yari agerageje gutungura Ndoli, ariko uyu munyezamu wa Kiyovu afata neza umupira.

25’ Ahoyikuye Jean Paul yari ahinduye umupira muremure imbere y’izamu ufatwa neza na Pascal.
24’ Indi koruneri ya Kiyovu Sports itewe na Di Maria, umutwe wa Mugheni uhura n’umuzamu uvamo.

23’ Kiyovu Sports bateye koruneri itagize icyo itanga.

22’ Tuyishime Benjamin yari azamukanye abakinnyi ba Marines, Ndoli Jean Claude akuramo umupira usubijwe inyuma na Placide Uwineza. Bwari uburyo bw’igitego cya kabiri cya Marines.

20’ Kiyovu Sports 0-1 Marines FC

18’ Kalisa Rashid ahannye ikosa, ariko umupira uca ku ruhande gato rw’izamu.

18’ Coup-franc ya Kiyovu Sports inyuma gato y’urubuga rw’amahina rwa Marines.

17’ Nizeyimana Djuma akoreye ikosa kuri Ishimwe Christian wa Marines mu rubuga rw’amahina, ni ugutereka imbbere y’izamu.

15’ Vino Ramadhan yinjiye mu rubuga rw’amahina ashatse guha bagenzi be umupira ukurwaho neza na Niyitegeka Idrissa uwushyize muri koruneri itagize icyo itanga.

Casa Mbungo utoza Kiyovu na preparateur physique; Djabil MutarambirwaCasa Mbungo utoza Kiyovu na preparateur physique; Djabil Mutarambirwa
Pascal wa Marines yishyushyaPascal wa Marines yishyushya

14’ Marines bateye koruneri, ariko ntacyo itanze. Ndoli Jean Claude atanga umupira imbere kuri bagenzi be.

13’ Kiyovu Sports yugarijwe. Ashyize umupira muri koruneri Alexis Ngirimana.

11’ Yamini Salum nanone yari agerageje ishoti rya kure rica hejuru y’izamu rya Ndoli.

10’ Goooooaaal Igitego cya mbere cya Marines FC gitsinzwe na Yamini Salum nyuma yo kwinjira abugarira ba Kiyovu Sports.

Uyu mukinnyi aje gushimira Maman we muri tribune, ahabwa ikarita y’umuhondo.

Kiyovu 0-1 Marines FC.
9’ Nizeyimana Djuma yari acomekeye umupira Di Maria, wari usigaranye n’umuzamu, umusifuzi avuga ko yaraririye.

8’ Contre-attaque ya Marines ariko ntacyo itanze.

8’ Kalisa Rachid yari acomekeye umupira muremure Vino ariko Prince awukuraho neza.

6’ Ahoyikuye yari atanze umupira nabi awuha umukinnyi wa Marines, ariko arawubambura.

4’ Kiyovu Sports bahushije igitego ku mupira wa Di Maria ahinduye imbere y’izamu uhita ku munyezamu Pascal, wanga kujya mu izamu urengera ku rundi ruhande.

3’ Vino Ramadhan yari ashatse gucenga kapiteni wa Marines Hssein arenza umupira.

1’ Habyarimana Innocent yari ahnduye mupira oimbere y’izamu rya Marines, ukurwaho kandi urenzwa na Prince.

15:33’ Umusifuzi atangije umukino. Kiyovu Sports batangira basatira.

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Kiyovu Sports:

Ndoli Jean Claude- Ahoyikuye Jean Paul, Uwihoreye Jean Paul, Ngirimana Alexis, Uwineza Aime Placide- Habamahoro Vincent, Kakule Mugheni Fabrice (c), Kalisa Rashid, Nizeyimana Djuma, Habyarimana Innocent- Vino Ramadhan.

Kiyovu Sports yabanje mu kibuga uyu munsiKiyovu Sports yabanje mu kibuga uyu munsi

Abasimbura: Nzeyurwanda Djihad, Karera Hassan, Maombi Jean Pierre, Twagirimana Innocent, Rugamba Jean Baptiste, Bonane Janvier, Moustapha Francis.

Umutoza: Casa Mbungo Andre.

Abakinnyi ba Marines babanjemo: Dukuzeyezu Pascal, Nsabimana Hussein (c), Ishimwe Christian, Ndayishimiye Thierry, Nkusi Prince, Bizimungu Omar, Yamini Salum, Niyitegeka Idrissa, Tuyishime Benjamin, Bahame Arafat, Kalisa Amri.

Marines FC yabanje mu kibuga Marines FC yabanje mu kibuga

Abasimbura: Iradukunda Emmanuel, Mukunzi Clement, Karemera Eric, Ndekwe Felix, Iraguha Hadji, Mugisha Patrick, Ndayisenga Ramadhan.

Umutoza: Rwasamanzi Yves.


Si ubwa mbere iki kibuga cyari cyuzuye amazi, umukino ugasubikwa

Ni ku nshuro ya kabiri imvura nyinshi yari ihagaritse umukino wa shampiyona ku kibuga cyo ku Mumena. Mu mwaka ushize ubwo Kiyovu Sports yakinaga na Musanze FC, umukino wahagaze habura iminota 12 ngo urangire, Kiyovu Sports yari imbere n’ibitego 2-1, ariko usubiwemo nyuma yaho amakipe yombi anganya 0-0.

Amategeko ni yo yubahirijwe

Amategeko y’Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda ( Ferwafa) avuga ko igihe umukino utabashije kurangira kubera ibibazo by’ibiza usubirwamo wose kandi ukabera ku kibuga wari wabereyeho.

Amafoto: NTARE Julius/ RuhagoYacu

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. babu

    Kuya 17-12-2017 saa 11:07'

    oya rwose nibyo buriya ibya kiyovu nikuriya birangira. Cassa ntiyizere ibirenze biriya

  2. bob

    Kuya 17-12-2017 saa 05:55'

    none aba bayovu ko bananiwe marine )!!!!!!dore ngo barakanura nk,abambuwe isambu. Nibandinde nze mve mu birarane ubundi mbabaze uwabanyicarije ku ntebe

  3. Mugemana

    Kuya 17-12-2017 saa 05:55'

    kiyovu iri kuzirako itakirarira ikibuga. wabona yarabuze ubwishyu bw’abanyerondo.

  4. Marie

    Kuya 16-12-2017 saa 20:40'

    kiyovu ibyayo nibyo hari iki du muyibaza ubwo nayo kugeza igikombe gitanzwe


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru