RUHAGOYACU.com

Amafoto- Minnaert yishimiye intsinzi yibagirwa ko ari mu bihano.. Kugeza aho baza kumwibutsa!

Umutoza w’ikipe ya Mukura Victory Sports; Ivan Jacky Minnaert ashobora kongera gufatirwa ibihano n’akanama gashinzwe imyitwarire mu ishyirahamwe rya ruhago mu Rwanda, FERWAFA, nyuma yo kwihanangirizwa na komiseri w’umukino bahuyemo na Bugesera kuri iki Cyumweru.

Mukura Victory Sports yari yakiriye Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona, umukino warangiye ikipe yari mu rugo itsinze ibitego 2-1.

Muri uyu mukino, Ivan Minnaert watangiye yicaye hejuru mu bafana, atanga inama ku mutoza w’abazamu Radjab wafatanyaga na Rwaka Claude gutoza. Ni nyuma yaho uyu mutoza mukuru ahagaritswe umukino umwe ubwo yazamurwaga mu bafana, batsindira Marines kuri Stade Huye igitego 1-0.

Umukino watangiye Minnaert yicaye hejuru mu bafanaUmukino watangiye Minnaert yicaye hejuru mu bafana
Rwaka Claude yatoje uyu mukino...mu gihe banakiraga amabwiriza ava muri tribuneRwaka Claude yatoje uyu mukino...mu gihe banakiraga amabwiriza ava muri tribune

Nyuma yo kwishyura igitego ndetse bakaza no kubona igitego cya kabiri cy’intsinzi, Ivan Minnaert yavuye aho yari yicaye, yegera imbere ahagana kuri VVIP, ashobora gutanga amabwiriza ku munwa cyangwa akoresheje telefoni; mu kibuga no ku ntebe y’abasimbura.

Visi perezida w’ikipe ya Mukura Victory Sports; Nayandi Abraham, yasabwe kuza kumvisha umutoza ko ibyo arimo gukora bitemewe ndetse birangira akomeje guhagarara ku bitekerezo bye, biba ngombwa ko komiseri w’umukino, Benijambo Landouard aza kumwibwirira, ajya kwicara ahagana imbere mu bafana.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko uyu mutoza ashobora kongererwa ibihano nyuma yo gukora ibitemewe n’amategeko ndetse no kwirengagiza inama yagiriwe kuri uyu mukino, ariko ibi bigashingirwa kuri raporo y’umusifuzi Twagirumukiza Abdoul Karim wayoboye uyu mukino.

....................Yes!....................Yes!
Byamunaniraga kwakira uburyo ikipe ye yahushaga ibitego bitandukanye...Byamunaniraga kwakira uburyo ikipe ye yahushaga ibitego bitandukanye...
Nawe amaso araguha....Nawe amaso araguha....
Yageze aho amanuka ahagana imbere....Yageze aho amanuka ahagana imbere....
Minnaert yagaragaye avugira kuri telefoni muri uyu mukinoMinnaert yagaragaye avugira kuri telefoni muri uyu mukino
Nayandi Abraham yaje kubwira umutoza ko hari aho ari kurengereraNayandi Abraham yaje kubwira umutoza ko hari aho ari kurengerera
Komiseri w'umukino yamwinginze... ariko hari hakenewe amanota!Komiseri w’umukino yamwinginze... ariko hari hakenewe amanota!
Yaje kugeraho yumva komiseri.....Yaje kugeraho yumva komiseri.....
Minnaert yahise aza kwiyicarira aha...aho ureba i ruhande rwa VVIPMinnaert yahise aza kwiyicarira aha...aho ureba i ruhande rwa VVIP
Imvura yihariye iminota hafi ya yose y'umukinoImvura yihariye iminota hafi ya yose y’umukino

Bamwe mu bayobozi ba Mukura Victory Sports bari baje kureba uyu mukinoBamwe mu bayobozi ba Mukura Victory Sports bari baje kureba uyu mukino
Mukura VS yabonye itsinzi ya 2-1 imbere ya Bugesera FCMukura VS yabonye itsinzi ya 2-1 imbere ya Bugesera FC

Foto: HORAHO Axel.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. IMU

    Kuya 1-05-2017 saa 14:24'

    ndumva wa musaza bita kanyankore uzwi cyane mu kwiyahuza amagambo ntamahirwe afite.

  2. nyandwi

    Kuya 1-05-2017 saa 13:09'

    Kuki uhamyako kuvugira Kuri telephone se yarimo gutanga amabwiriza?ntiyaba yitabaga n’undi? Aho namwe murakabya.

  3. sef

    Kuya 1-05-2017 saa 08:11'

    ariko ferwafa nayo ntizakabye.ko yari yicaye mubafana se niba yakoresheje telephone hari itegeko riyibuza kuyivugiraho.twagiye tubona na ba fugerson bakoresha phone bahanwe.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru